Intu 18

Pawulo yamamaza ubutumwa bwiza i Korinti

1 Nyuma y’ibyo Pawulo ava Atene ajya i Korinti.

2 Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka muri Ponto, wari umaze igihe gito avanye n’umugore we Purisila mu Butaliyani, kuko umwami w’i Roma witwa Kilawudiyo

3 kandi kubera ko bari bahuje umwuga wo kuboha amahema, aguma iwabo bakorana uwo murimo.

4 Buri sabato Pawulo yajyaga mu rusengero rw’Abayahudi, akajya impaka ngo yemeze Abayahudi n’Abagereki.

5 Silasi na Timoteyo bamaze kuhagera baturutse muri Masedoniya, Pawulo yihatira kuvuga Ubutumwa bw’Imana yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Kristo.

6 Bo baramurwanya baranamusebya, Pawulo aherako akunguta imyambaroye arababwira ati: “Amaraso yanyu arabahame! Jye ndi umwere. Uhereye ubu nigiriye mu banyamahanga.”

7 Nuko ava aho ajya kuba mu rugo rw’umuntu witwa Titiyo Yusito wubahaga Imana, akaba atuye iruhande rw’urusengero rw’Abayahudi.

8 Krisipo umuyobozi w’urusengero yemera Nyagasani we n’urugo rwe rwose. Benshi mu b’i Korinti na bo bumvise amagambo ya Pawulo, bemera Kristo barabatizwa.

9 Hanyuma Nyagasani abonekera Pawulo nijoro, aramubwira ati: “Ntutinye, ahubwo emera uvuge we guceceka

10 kuko ndi kumwe nawe. Nta n’umwe uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mujyi.”

11 Nuko Pawulo aguma i Korinti, ahamara umwaka n’igice yigisha abaho Ijambo ry’Imana.

12 Ubwo Galiyoyatwaraga Akaya ategekera Abanyaroma, Abayahudi bahuza inama yo gufata Pawulo bamujyana mu rukiko,

13 baramurega bati: “Uyu muntu aroshya abantu gusenga Imana mu buryo bunyuranyije n’Amategeko.”

14 Pawulo agiye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati: “Mwa Bayahudi mwe, nimwumve! Iyo bijya kuba ubugome murega uyu muntu cyangwa ubugizi bwa nabi, najyaga kubihanganira nkabatega amatwi.

15 Naho ubwo ari impaka zishingiye ku nyigisho no ku mazina no ku mategeko yanyu bwite, nimubyirangirize. Sinshaka kuba umucamanza wa bene ibyo!”

16 Nuko abirukana mu rukiko.

17 Bose basumira Sositeni umuyobozi w’urusengero rw’Abayahudi, bamukubitira imbere y’urukiko. Ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa.

Pawulo asubira Antiyokiya

18 Pawulo yamaze indi minsi myinshi i Korinti. Hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato agana muri Siriya, ari kumwe na Purisila na Akwila. Atarava i Kenkireya abanza kwiyogoshesha, kubera umuhigo yahize.

19 Bageze Efezi Pawulo ahasiga Purisila na Akwila, we yinjira mu rusengero ajya impaka n’Abayahudi.

20 Bamusaba kuhatinda ntiyabakundira,

21 ahubwo abasezeraho ati: “Imana nibishaka muzabona ngarutse.”

Nuko afata ubwato ava Efezi.

22 Ageze i Kayizariya ava mu bwato, ajya kuramutsa ab’itorero rya Kristo ry’i Yeruzalemu, hanyuma ajya Antiyokiya.

Pawulo atangira urugendo rwa gatatu

23 Ahamaze igihe arahava akomeza urugendo, anyura mu ntara za Galati na Furujiya, akomeza abigishwa ba Kristo bose.

Apolo ari Efezi n’i Korinti

24 Icyo gihe Umuyahudi witwa Apolo ukomoka Alegisanderiya, yageze Efezi. Yari umugabo uzi kuvuga akaba n’umuhanga mu Byanditswe.

25 Yari yarigishijwe Inzira ya Nyagasanikandi akavuga ibyerekeye Yezu, akabyigisha uko biri ahimbawe ari mu birere. Nyamara kandi yari asobanukiwe gusa ibyerekeye ukubatiza kwa Yohani.

26 Apolo uwo atangira kuvugira mu rusengero ashize amanga. Purisila na Akwila bamaze kumwumva bamujyana imuhira, maze bamusobanurira inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.

27 Hanyuma igihe Apolo yiyemeje kujya muri Akaya, abavandimwe bo mu mujyi wa Efezi bamuteye inkunga, bandikira abigishwa ba Kristo bo muri Akaya ngo bazamwakire neza. Agezeyo agirira akamaro kenshi abemeye Yezu babikesha ubuntu bw’Imana.

28 Yagishaga Abayahudi impaka mu ruhame akabatsinda, atanga Ibyanditswe ho umugabo yuko Yezu ari Kristo.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/18-789e792048bf34f2b2f49b46376b9bc8.mp3?version_id=387—