Imidugararo i Tesaloniki
1 Banyura Amfipoli na Apoloniya bagera i Tesaloniki, aho hari urusengero rw’Abayahudi.
2 Nuko Pawulo yinjira mu rusengero, nk’uko yari amenyereye. Yikurikiranya amasabato atatu ajya impaka n’abantu, ashingiye ku Byanditswe abibasobanurira,
3 abitanga ho umugabo ko Kristo yagombaga kwicwa, kandi akazuka akava mu bapfuye. Yungamo ati: “Yezu uwo mbabwira ni we Kristo.”
4 Bamwe mu Bayahudi bemera ibyo avuze bifatanya na Pawulo na Silasi, ndetse n’Abagereki benshi bubahaga Imana babigenza batyo, kimwe n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake.
5 Ariko Abayahudi ishyari rirabasya, maze bakoranya abantu babi b’ibirara basanze mu isoko, barema inteko bateza imidugararo mu mujyi. Biroha mu nzu ya Yasoni bashaka Pawulo na Silasi, kugira ngo babagabize igitero.
6 Bababuze ni ko gukurubana Yasoni n’abandi bavandimwe, babashyikiriza abategetsi b’umujyi bararangurura bati: “Aba bantu bateraguye isi yose hejuru none bageze n’ino,
7 na Yasoni uyu yabakiriye. Bose barakora ibinyuranye n’amategeko y’umwami w’i Roma, bavuga ko hariho undi mwami witwa Yezu.”
8 Ayo magambo atera imidugararo muri rubanda no mu bategeka umujyi.
9 Nuko baca Yasoni na bagenzi be amafaranga y’ingwatiramubiri maze barabarekura.
Ab’i Beroya bubaha Ibyanditswe
10 Bwije abavandimwe bacikisha Pawulo na Silasi, babohereza i Beroya. Bagezeyo bajya mu rusengero rw’Abayahudi.
11 Abantu baho barushaga ubupfura ab’i Tesaloniki, kuko bakiriye Ijambo ry’Imana bafite ubwuzu, buri munsi bagasuzuma Ibyanditswe kugira ngo barebe yuko ibyo Pawulo avuga ari ukuri.
12 Benshi muri bo bemeye Yezu, no mu Bagereki abagore b’abanyacyubahiro, ndetse n’abagabo batari bake na bo biba bityo.
13 Abayahudi b’i Tesaloniki bamenye ko Pawulo atangariza Ijambo ry’Imana i Beroya, bahita bajyayo bateza imvururu muri rubanda.
14 Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ku nyanja, ariko Silasi na Timoteyo baguma i Beroya.
15 Abaherekeje Pawulo bamugeza Atene. Bamusezeyeho abatuma kuri Silasi na Timoteyo ngo bazamugereho vuba uko bishobotse.
Pawulo muri Atene
16 Igihe Pawulo yari Atene agitegereje Silasi na Timoteyo, ashegeshwa n’ukuntu uwo mujyi ugwiriyemo ibigirwamana.
17 Buri munsi yajyaga mu rusengero akajya impaka n’Abayahudi n’abandi basengaga Imana batari Abayahudi, maze akagera no mu kibuga cy’umujyi akajya impaka n’abo asanzeyo bose.
18 Bamwe mu bahanga b’Abepikuri n’Abasitowiki batangira kumugisha impaka.Bamwe bakabaza bati: “Iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?”
Abandi bati: “Arasa n’uvuga iby’imana z’inzaduka.” Icyatumye bavuga batyo ni uko bumvise Pawulo atangaza Kristo n’ukuzuka.
19 Nuko baramufata bamujyana mu rukiko rwabo rw’ikirenga rwitwa Areyopago, baramubaza bati: “Mbese ntiwatubwira iby’izo nyigisho nshya wadukanye?
20 Koko bimwe mu byo uvuga ni inzaduka kuri twe, none turifuza kumenya icyo bivuga.”
21 Erega Abanyatene n’abavamahanga bahatuye, nta kindi birirwaho uretse guhururira no gushyushya inkuru nshyashya!
22 Nuko Pawulo ahagarara hagati muri urwo rukiko maze aravuga ati: “Yemwe bagabo ba Atene, ndabona muri abanyedini bikataje!
23 Ubwo nagendagendaga mu mujyi wanyu nkareba n’ibyo musenga, nabonye urutambiro rwanditsweho ngo ‘Urutambiro rwagenewe imana itazwi.’ Iyo Mana musenga mutayizi ni yo nje kubamenyesha.
24 Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose, ari yo Mugenga w’ijuru n’isi, ntitura mu ngoro zubatswe n’abantu.
25 Ntikorerwa n’abantu nk’aho hari icyo ikennye. Ni yo ibeshaho abantu ikabaha umwuka bahumeka n’ibindi byose.
26 Yakomoye ku muntu umwe amoko yose, iyatuza ku isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’ibiba n’isarura, kimwe n’ingabano z’aho abantu bagomba gutura.
27 Imana yabigize ityo kugira ngo ahari nibayishakashaka bayibone. Erega n’ubundi ntiri kure ya buri muntu muri twe!
28 Umwe yigeze kuvuga ati:
‘Ni yo dukesha guhumeka no kwinyagambura, mbese no kubaho kose!’
Ni na ko bamwe mu basizi banyu bigeze kuvuga bati:
‘Natwe turi urubyaro rwayo.’
29 None rero ubwo dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko imeze nk’igishushanyo cy’izahabu cyangwa icy’ifeza cyangwa icy’amabuye cyakomotse ku bukorikori n’ubwenge by’abantu.
30 Koko Imana yirengagije ibihe bya kera ubwo abantu bari mu bujiji, ariko ubu irahamagara abantu bose, iyo bava bakagera ngo bihane,
31 kuko yashyizeho umunsi wo gucira isi yose imanza zitabera, ikoresheje umuntu yatoranyije. Kumuzura akava mu bapfuye byabereye abantu bose icyemezo cyabyo.”
32 Pawulo avuze ibyo kuzuka kw’abapfuye bamwe bahita bamugira urw’amenyo, abandi bati: “Ibyo uzaba ubitubwira ikindi gihe.”
33 Nuko Pawulo abavamo aragenda.
34 Ariko abantu bamwe bifatanya na we bemera Kristo. Muri bo hakaba umujyanama wa rwa rukiko rwa Areyopago witwa Diyoniziyo, n’umugore witwa Damari n’abandi.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/17-4bd6b7b91b2aeb6537c7dd647174d784.mp3?version_id=387—