Timoteyo ajyana na Pawulo na Silasi
1 Nuko Pawulo agera i Derube hanyuma ajya i Lisitira. Aho hari hatuye umwigishwa wa Kristo akitwa Timoteyo, nyina akaba Umuyahudikazi wemera Yezu naho se akaba Umugereki.
2 Yashimwaga n’abavandimwe b’i Lisitira n’abo muri Ikoniyo.
3 Pawulo yifuzaga kujyana na we, maze aramukeba kubera Abayahudi bari aho hantu, kuko bose bari bazi ko se wa Timoteyo ari Umugereki.
4 Uko banyuraga mu mujyi, bagezaga ku baho ibyemezo byafashwe n’Intumwa za Kristo hamwe n’abakuru bari i Yeruzalemu, kandi bakabasaba kubikurikiza.
5 Bituma amatorero akomera ku kwemera Kristo kandi akiyongera uko bukeye.
Pawulo yerekwa umugabo wo muri Masedoniya
6 Nuko bambukiranya intara ya Furujiya n’iya Galati, kuko Mwuka Muziranenge yari yababujije kuvuga Ijambo ry’Imana mu ntara ya Aziya.
7 Bageze ku mbibi za Misiya bagerageza kujya mu ntara ya Bitiniya, ariko Mwuka wa Yezu ntiyabakundira.
8 Bamaze kwambukiranya Misiya, baramanuka bagera i Tirowa.
9 Muri iryo joro Imana yereka Pawulo umugabo wo mu ntara ya Masedoniya. Uwo mugabo aramwinginga ati: “Ambuka uze muri Masedoniya udutabare”.
10 Pawulo akimara kubonekerwa twahise dushaka uko twakomeza ngo tujye muri Masedoniya, kuko byagaragaraga ko ari Imana iduhamagariye kujya kubwira abaho Ubutumwa bwayo bwiza.
Lidiya w’i Filipi yemera Kristo
11 Nuko tuva i Tirowa mu bwato, twahuranya inyanja dufata i Samotirasi, bukeye turakomeza tugera i Neyapoli.
12 Tuvayo duca iy’ubutaka tugera i Filipi, umujyi ukomeye wo muri Masedoniya utuwemo n’Abanyaroma, tuhamara iminsi.
13 Ku munsi w’isabato tuva mu mujyi tujya ku mugezi, ahantu twatekerezaga ko abantu basengera. Nuko turicara tuganira n’abagore bari bahakoraniye.
14 Umwe muri bo witwaga Lidiya wo mu mujyi wa Tiyatira, yari umucuruzi w’imyenda itukura ihenda. Yari asanzwe asenga Imana maze adutega amatwi, kuko Nyagasani yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga.
15 Amaze kubatizwa we n’urugo rwe rwose, ahita atwinginga ati: “Niba mubona ko nayobotse Nyagasani koko, nimuze mbacumbikire.”
Nuko araduhata turabyemera.
Pawulo na Silasi muri gereza i Filipi
16 Umunsi umwe twagiye ha hantu basengeraga, duhura n’umukobwa w’umuja wahanzweho n’ingabo ya Satani yamuteraga kuvuga ibizaba. Yaheshaga ba shebuja amafaranga menshi abwira abantu ibizababaho.
17 Akomeza kudukurikira twe na Pawulo arangurura ati: “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barabarangira inzira ibageza ku gakiza.”
18 Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo bimaze kumurembya, arahindukira abwira iyo ngabo ya Satani ati: “Mu izina rya Yezu Kristo ndagutegetse ngo ‘Muvemo!’ ”
Ako kanya imuvamo.
19 Ba shebuja b’uwo mukobwa babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi babakurubana ku kibuga cyo mu mujyi rwagati, imbere y’abategetsi.
20 Babashyikiriza abacamanza bakuru barababwira bati: “Aba bantu baratera imvururu mu mujyi wacu. Ni Abayahudi
21 kandi barigisha imigenzo tudashobora kwemera cyangwa gukurikiza, kuko turi Abanyaroma.”
22 Rubanda na bo barabahagurukira. Nuko abacamanza babahubuzamo imyambaro, maze batanga itegeko ryo kubakubita.
23 Bamaze kubahaza inkoni babaroha muri gereza, bategeka umurinzi kubarinda cyane.
24 Na we abonye ko ahawe itegeko rikomeye rityo, abashyira muri gereza rwagati amaguru ayahambiriye ho ingiga.
25 Mu gicuku Pawulo na Silasi basengaga baririmba basingiza Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi.
26 Nuko muri ako kanya habaho umutingito w’isi ukomeye, imfatiro za gereza zirajegajega. Inzugi zose zihita zikinguka, iminyururu ya bose iradohoka.
27 Umurinzi wa gereza arakanguka. Abonye ko inzugi za gereza zikinguye, akura inkota ngo yisogote kuko yibwiye ko imfungwa zacitse.
28 Ariko Pawulo avuga aranguruye ijwi ati: “Wikwigirira nabi! Twese turahari.”
29 Nuko uwo murinzi atumiza amatara, agenda yiruka yikubita imbere ya Pawulo na Silasi ahinda umushyitsi.
30 Nyuma arabasohokana arababaza ati: “Batware, ngomba gukora iki kugira ngo nkizwe?”
31 Baramusubiza bati: “Wizere Nyagasani Yezu, urakizwa wowe n’abawe.”
32 Nuko bamubwira Ijambo rya Nyagasani, we n’abo mu rugo rwe bose.
33 Ako kanya muri iryo joro, arabajyana abuhagira inguma. Aherako arabatizwa we n’urugo rwe rwose.
34 Nuko ajyana Pawulo na Silasi iwe, arabafungurira. Yishimana n’abo mu rugo rwe bose kubera ko yizeye Imana.
35 Bumaze gucya ba bacamanza bakuru batuma abaporisi ku murinzi wa gereza bati: “Rekura ba bantu!”
36 Umurinzi na we abibwira Pawulo ati: “Abacamanza batumye ngo murekurwe, none rero nimusohoke mwigendere amahoro.”
37 Ariko Pawulo arasubiza ati: “Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse baturoha muri gereza birengagije ko dufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma. None baragira ngo badukuremo rwihishwa? Reka da! Ahubwo nibiyizire baturekure!”
38 Abaporisi bajya kumenyesha abacamanza ayo magambo, na bo bumvise ko Pawulo na Silasi ari Abanyaroma, bibatera ubwoba.
39 Ni bwo baje kubasaba imbabazi, nyuma barabarekura maze babasaba kubavira mu mujyi.
40 Pawulo na Silasi bavuye muri gereza bajya kwa Lidiya, basangayo abandi bemeye Yezu. Bamaze kubarema umutima baragenda.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/16-46043ffda4f7f2fca7db41511d11f7f5.mp3?version_id=387—