Koruneli atumira Petero
1 I Kayizariya hāri umuntu witwaga Koruneli, akaba n’umukapiteni mu mutwe w’ingabo z’Abanyaroma zaturutse mu Butaliyani.
2 Yari umuntu wubaha Imana akayitinya, we n’abo mu rugo rwe bose. Yagiriraga ubuntu bwinshi abakene kandi yambazaga Imana ubudasiba.
3 Nuko umunsi umwe nk’isaa cyenda z’amanywa aza kubonekerwa. Yibonera umumarayika w’Imana yinjira iwe. Aramubwira ati: “Koruneli!”
4 Agira ubwoba bwinshi atumbira uwo mumarayika, aravuga ati: “Karame Nyagasani.”
Umumarayika aramubwira ati: “Amasengesho yawe n’ubuntu ugirira abakene byageze ku Mana mu ijuru, birayishimisha.
5 Nuko rero ohereza abantu i Yope nonaha, utumize umuntu uhari witwa Simoni wahimbwe Petero.
6 Acumbitse mu rugo rw’umukannyi witwa Simoni, utuye ku nyanja.”
7 Hanyuma umumarayika bavuganaga arigendera. Nuko Koruneli ahamagara abagaragu babiri bo mu rugo rwe, n’umwe mu basirikari bamukoreraga wari umuntu wubaha Imana.
8 Amaze kubatekerereza ibyo byose abohereza i Yope.
9 Bukeye bwaho bakiri mu nzira, bageze hafi y’umujyi wa Yope, Petero ni bwo yuriraga ajya hejuru y’inzugusenga, ubwo hari mu masaa sita.
10 Atangira gusonza ashaka kurya. Mu gihe bategura ibyokurya, agira atya aratwarwa.
11 Abona ijuru rikingutse, ikintu kimeze nk’umwenda munini urambuye, gifashwe ku mitwe ine, kimanuka kiza ku isi.
12 Muri cyo harimo amoko yose y’amatungo n’inyamaswa n’ibikururuka hasi n’inyoni.
13 Yumva ijwi ry’umubwira ati: “Petero, haguruka ubage urye!”
14 Ariko Petero aravuga ati: “Oya Nyagasani! Sinigeze kurya ikintu cyose kitaribwa cyangwa gihumanye.”
15 Yumva iryo jwi ry’umubwira ubwa kabiri ati: “Ibyo Imana yahumanuye ntukabyite ibihumanye!”
16 Biba bityo gatatu, cya kintu giherako gisubizwa mu ijuru.
17 Nuko Petero acyibaza ku byo yeretswe ngo amenye icyo bishaka kuvuga, aboherejwe na Koruneli bari bayoboje aho urugo rwa Simoni ruherereye, baba bageze ku muryango.
18 Barahamagara barabaza bati: “Mbese hari umushyitsi uri hano witwa Simoni Petero?”
19 Mu gihe Petero atekereza ku byo yeretswe, ni bwo Mwuka amubwiye ati: “Dore hano hari abantu batatubagushaka.
20 None haguruka umanuke, ujyane na bo utagira icyo wishisha kuko ari jye wabohereje.”
21 Ubwo Petero aramanuka asanga abo bagabo, arababwira ati: “Uwo mushaka ni jye. Muragenzwa n’iki?”
22 Baramusubiza bati: “Twatumwe n’umukapiteni Koruneli. Ni umuntu w’intungane, wubaha Imana kandi ashimwa cyane n’ubwoko bwose bw’Abayahudi. Yabwiwe n’umwe mu bamarayika baziranenge kugutumira iwe ngo yumve icyo umubwira.”
23 Petero ni ko kubinjiza mu nzu arabacumbikira.
Bukeye, arahaguruka ajyana na bo. Abavandimwe bamwe b’i Yope baramuherekeza.
24 Bukeye bwaho Petero agera i Kayizariya, asanga Koruneli abategereje ari kumwe na bene wabo, n’incuti ze z’amagara yari yatumiye.
25 Petero agiye kwinjira mu nzu Koruneli aramusanganira, yikubita hasi imbere ye aramuramya.
26 Ariko Petero aramwegura agira ati: “Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe.”
27 Yinjirana na Koruneli mu nzu bavugana, asanga hateraniye abantu benshi.
28 Arababwira ati: “Muzi neza ko nta Muyahudi wemererwa n’idini kugirana umubano n’abanyamahanga, haba no kugera mu ngo zabo. Nyamara Imana yanyeretse ko nta muntu nkwiriye kunena cyangwa ngo mufate nk’uhumanye.
29 Ni na yo mpamvu mumaze kuntumira, nahise nza n’umutima ukunze. None ndababaza icyo mwantumiriye.”
30 Koruneli aravuga ati: “Ejo bundi buriya nko muri aya masaha, mbese nk’isaa cyenda, nari ndi mu nzu nsenga. Ngiye kubona mbona umugabo wambaye imyenda irabagirana ahagaze imbere yanjye.
31 Aravuga ati: ‘Koruneli! Imana yumvise amasengesho yawe, kimwe n’ubuntu ugirira abakene birayishimisha.
32 Nuko none ohereza abantu i Yope, utumire uwitwa Simoni wahimbwe Petero. Ubu acumbitse kwa Simoni w’umukannyi utuye ku nyanja.’
33 Mperako rero ngutumaho, nawe ugize neza ko uje. Ubu twese turi hano imbere y’Imana, kugira ngo twumve ibintu byose Nyagasani yagutumye kutubwira.”
Petero avuga icyamuzanye
34 Nuko Petero aratangira aravuga ati: “Ni ukuri mbonye ko Imana ifata abantu bose kimwe.
35 Yemera uwo mu bwoko bwose uyubaha agakora ibitunganye.
36 Imana yoherereje urubyaro rwa Isiraheli Ubutumwa bwiza bw’amahoro abonerwa muri Yezu Kristo, ari we Mutegetsi wa bose.
37 Muzi ibyabaye muri Galileya bigakwira no mu ntara yose ya Yudeya, Yohani amaze kwamamaza ibyerekeye kubatizwa.
38 Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti, ukuntu Imana yamusutseho Mwuka Muziranenge, ikamuha n’ububasha akagenda hose agirira abantu neza, akiza abo Satani yatwazaga igitugu bose bitewe n’uko Imana yari kumwe na we.
39 Kandi rero ni twe bagabo b’ibyo yakoze byose, i Yeruzalemu n’ahandi mu gihugu cy’Abayahudi. Baramwishe bamubambye ku musaraba.
40 Ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu imuha kwiyerekana.
41 Ntiyiyereka rubanda rwose, ahubwo yiyereka abagabo Imana yatoranyije mbere ngo bahamye ibye, abo ni twe twasangiye na we amaze kuzuka.
42 Nuko adutegeka kwamamaza ibye muri rubanda, no kwemeza ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye.
43 Abahanuzi bose bemeje ibya Yezu, bavuga ko kubera ububasha bwe buri wese umwizera ababarirwa ibyaha bye.”
Abatari Abayahudi bahabwa Mwuka Muziranenge.
44 Petero akivuga ibyo Mwuka Muziranenge amanukira ku bumvaga amagambo ye bose.
45 Abemeye Yezu bo mu Bayahudi bari bavanye i Yope na Petero, batangazwa cyane no kubona abo mu yandi mahanga Imana ibagabira impano ari yo Mwuka Muziranenge,
46 kuko bumvaga bavuga indimi zindi kandi baha Imana ikuzo.
Petero aravuga ati:
47 “Aba bantu bahawe Mwuka Muziranenge nk’uko natwe twamuhawe. None se hari uwabima amazi ngo be kubatizwa?”
48 Nuko ategeka ko babatizwa mu izina rya Yezu Kristo, maze basaba Petero kugumana na bo nibura iminsi mike.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/10-78f89f16ba39690c5df919ab01853f45.mp3?version_id=387—