Intu 9

Sawuli yemera Yezu

1 Sawuli we nta kindi yahozaga ku rurimi kitari ugukangisha abigishwa ba Nyagasani ko bicwa. Nuko ajya ku Mutambyi mukuru,

2 amusaba inzandiko zo gushyikiriza abakuru b’insengero z’Abayahudi z’i Damasi, kugira ngo nabonayo abayobotse inzira ya Yezu, baba abagabo cyangwa abagore, bose abafate abazane i Yeruzalemu.

3 Ari mu nzira agenda agiye kugera i Damasi, agiye kubona abona agoswe n’umucyo uvuye mu ijuru.

4 Yitura hasi, yumva ijwi ry’umuhamagara ati: “Sawuli! Sawuli! Untotereza iki?”

5 Arabaza ati: “Uri nde Nyagasani?”

Yumva usubiza ati: “Ndi Yezu uwo utoteza.

6 Ariko haguruka ujye mu mujyi, uzahabwirirwa icyo ugomba gukora.”

7 Abagabo bagendanaga na Sawuli bari bahagaze badakoma. Bumvaga ijwi ariko ntibabone uvuga.

8 Sawuli arabaduka, maze abumbuye amaso ntiyabona. Nuko baramurandata bamujyana i Damasi.

9 Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.

10 I Damasi rero hakaba umwigishwa wa Kristo witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera aramuhamagara ati: “Ananiya!”

Undi arasubiza ati: “Karame Nyagasani.”

11 Nyagasani aramubwira ati: “Haguruka ujye ku muhanda witwa Ugororotse, ugere kwa Yuda ubazeyo umuntu witwa Sawuli ukomoka i Tarisi. Ubu arasenga.

12 Amaze kubonekerwa abona umuntu witwa Ananiya yinjira, akamurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.”

13 Ananiya arasubiza ati: “Nyagasani, numvise benshi bavuga iby’uwo mugabo, ukuntu yagiriye nabi intore zawe z’i Yeruzalemu.

14 None dore yaje ino ahawe uburenganzira n’abakuru bo mu batambyi, kugira ngo afate abantu bose basenga mu izina ryawe.”

15 Ariko Nyagasani abwira Ananiya ati: “Genda kuko uwo muntu ari igikoresho nitoranyirije kugira ngo amenyekanishe mu mahanga, no mu bami bayo no mu rubyaro rwa Isiraheli.

16 Nanjye nzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa ari jye ahorwa.”

17 Nuko Ananiya aragenda. Ageze mu nzu arambika ibiganza kuri Sawuli, aramubwira ati: “Muvandimwe Sawuli, Nyagasani wakubonekeye uri mu nzira uza ino, akuntumyeho kugira ngo uhumuke kandi wuzuzwe Mwuka Muziranenge.”

18 Muri ako kanya utuntu dusa n’udushishwa dutunguka ku maso ye, tugwa hasi maze abona yongeye kureba. Arahaguruka arabatizwa.

19 Amaze kurya, abona intege.

Sawuli atangaza ibya Yezu i Damasi

Sawuli amarana iminsi n’abigishwa ba Kristo bari i Damasi.

20 Ahita atangira kwamamaza ibya Yezu mu nsengero z’Abayahudi, avuga ko ari we Mwana w’Imana.

21 Abamwumvaga bose baratangaraga, bakabaza bati: “Mbese uyu si we watsembaga abasenga mu izina rya Yezu b’i Yeruzalemu? None se kandi ntiyazanywe hano no kugira ngo abafate abajyane, abashyikirize abakuru bo mu batambyi?”

22 Nyamara Sawuli arushaho kunguka ububasha, agatsinda impaka Abayahudi bari batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ari we Kristo.

23 Hashize iminsi myinshi Abayahudi bajya inama yo kwica Sawuli.

24 Nyamara Sawuli amenya uwo mugambi wabo. Barindaga amarembo y’umujyi ijoro n’amanywa kugira ngo babone uko bamwica.

25 Ariko abigishwa be bamucikisha nijoro, bamwururukiriza ku rukuta rw’umujyi bamumanuriye mu gitebo.

Sawuli i Yeruzalemu

26 Sawuli ageze i Yeruzalemu agerageza kwifatanya n’abigishwa ba Kristo. Nyamara bose baramutinya ntibamushira amakenga, kuko batemeraga ko yabaye umwigishwa we koko.

27 Nuko Barinaba aramujyana amushyikiriza Intumwa za Kristo, azitekerereza uko Sawuli yabonekewe na Nyagasani mu nzira akavugana na we. Ababwira n’uburyo Sawuli yigishije mu izina rya Yezu i Damasi, ashize amanga.

28 Nuko Sawuli agumana na bo, akagendagenda hose i Yeruzalemu nta cyo yikanga, ari na ko atangaza ibya Nyagasani ashize amanga.

29 Yaganiraga n’Abayahudi bavugaga ikigereki ndetse akajya impaka na bo, ariko bo bagashaka kumwica.

30 Abavandimwebabimenye baramuherekeza bamugeza i Kayizariya, maze bamwohereza i Tarisi.

31 Ubwo abagize Umuryango wa Kristo bari bafite amahoro muri Yudeya hose, no muri Galileya no muri Samariya. Bityo barakomera bagumya kubaha Nyagasani, bariyongera bafashijwe na Mwuka Muziranenge.

Eneya akira ubumuga

32 Ubwo Petero yagendagendaga igihugu cyose, igihe kimwe ajya gusura intore z’Imana zari zituye i Lida.

33 Ahasanga umugabo witwa Eneya, wari umaze imyaka umunani atava mu buriri kubera ubumuga.

34 Petero aramubwira ati: “Eneya, Yezu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.”

Uwo mwanya arahaguruka.

35 Abaturage bose b’i Lida n’abo mu kibaya cya Sharoni babibonye, bayoboka Nyagasani.

Tabita azuka

36 I Yope hari umwigishwakazi wa Kristo witwaga Tabita (mu kigereki ni Doruka, risobanurwa ngo “ingeragere”). Uwo mugore yahoraga agira neza kandi agafasha abakene.

37 Muri iyo minsi aza gufatwa n’indwara maze arapfa. Bamaze kūhagira umurambo, bawuryamisha mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru.

38 Abigishwa ba Kristo b’i Yope bumvise yuko Petero ari i Lida bugufi bw’i Yope, bamutumaho abagabo babiri baramwinginga bati: “Nyamuneka, ntutindiganye kuza iwacu!”

39 Nuko Petero arahaguruka ajyana na bo. Ahageze bamujyana muri cya cyumba cyo hejuru. Abapfakazi bose bari bamukikije barira, bamwereka amakanzu n’amakote Doruka yabadodeye akiriho.

40 Nuko Petero arabaheza bose maze arapfukama arasenga. Ni ko kugana ku murambo aravuga ati: “Tabita, haguruka!”

Tabita abumbura amaso, maze abonye Petero areguka aricara.

41 Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa, ahamagaza intore z’Imana zarimo ba bapfakazi, amubashyikiriza ari muzima.

42 Iyo nkuru imenyekana i Yope hose, bituma abantu benshi bemera Nyagasani.

43 Nuko Petero amara iminsi myinshi i Yope, acumbitse ku mukannyi witwa Simoni.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/9-67b42633eaf6eed29e1107dfef14b5b4.mp3?version_id=387—