1 Ibyo kwica Sitefano Sawuli yari abishyigikiye.
Sawuli atoteza abemeye Kristo
Uwo munsi Abakristo b’i Yeruzalemu batangira gutotezwa bikomeye. Uretse Intumwa, bose batatanira mu ntara ya Yudeya n’iya Samariya.
2 Abantu bubahaga Imana bashyingura Sitefano kandi baramuririra cyane.
3 Naho Sawuli we agumya kuyogoza Umuryango wa Kristo. Yavaga mu rugo akajya mu rundi, agakurubana abagabo n’abagore akabata muri gereza.
Ubutumwa bwiza butangazwa muri Samariya
4 Abatatanye bagenda hose bamamaza Ubutumwa bwiza.
5 Filipo we ajya mu mujyi wo muri Samariya, atangariza abaho ibya Kristo.
6 Rubanda bitondera ibyo Filipo avuga, bose bagahuza umutima mu kubyumva no kureba ibitangaza yakoraga.
7 Ingabo za Satani zavaga mu bantu benshi zomongana, kandi abamugaye benshi n’abacumbagiraga bagakira.
8 Nuko muri uwo mujyi hakaba ibyishimo byinshi.
9 Muri uwo mujyi kandi hari umugabo witwaga Simoni wari usanzwe aragura agatangaza Abanyasamariya, akiyita umuntu w’akataraboneka.
10 Nuko abantu bose bakamurangarira, abakuru n’abato bavuga bati: “Uyu muntu arimo ububasha bw’Imana, ubwo bita Indahangarwa.”
11 Bamuhugiraho kuko bari bamaze igihe batangazwa n’ubupfumu bwe.
12 Bamaze kwemera Ubutumwa bwiza Filipo yabazaniye yerekeye ubwami bw’Imana na Yezu Kristo, abagabo n’abagore barabatizwa.
13 Nuko Simoni na we yemera izo nyigisho arabatizwa, yihambira kuri Filipo. Abonye ibimenyetso atanze n’ibitangaza bikomeye akoze arumirwa.
14 Intumwa za Kristo zari i Yeruzalemu zumvise ko abo muri Samariya bemeye Ijambo ry’Imana, ziboherereza Petero na Yohani.
15 Bagezeyo barabasabira ngo bahabwe Mwuka Muziranenge,
16 kuko ari nta n’umwe muri bo yari yamanukiraho, ariko gusa bari barabatijwe mu izina rya Nyagasani Yezu.
17 Petero na Yohani bamaze kubarambikaho ibiganza, abo bantu bahita bahabwa Mwuka Muziranenge.
18 Simoni abonye uko abo Intumwa za Kristo zirambitseho ibiganza bahawe Mwuka Muziranenge, azanira amafaranga Petero na Yohani arababwira ati:
19 “Mumpe nanjye ubwo bushobozi, kugira ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Mwuka Muziranenge.”
20 Petero aramubwira ati: “Uragapfana n’amafaranga yawe! Ubonye ngo utekereze ko wagura impano y’Imana amafaranga!
21 Ntaho uhuriye n’ibi ngibi, nta n’icyo byakungura kuko imigambi yawe itagororokeye Imana.
22 Nuko rero wihane ubwo bugome bwawe maze usabe Nyagasani, urebe ko yakubabarira uwo mugambi wagize.
23 Erega ndasanga umazwe n’ishyari kandi wahambiranye n’ubuhemu!”
24 Simoni ni ko gusubiza ati: “Munsabire Nyagasani, kugira ngo hatagira ikimbaho mu byo mumaze kuvuga.”
25 Petero na Yohani bamaze kwemeza abantu ibyo biboneye no kubabwira ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bari mu nzira bamamaza Ubutumwa bwiza mu mirenge myinshi yo muri Samariya.
Filipo ahura n’Umunyetiyopiya
26 Umumarayika wa Nyagasani abwira Filipo ati: “Haguruka ugende werekeje mu majyepfo, ufate umuhanda utakiri nyabagendwa uva i Yeruzalemu ugana i Gaza.”
27 Nuko Filipo arahaguruka aragenda, ahura n’Umunyetiyopiya wari icyegeracya Kandakeumwamikazi w’Abanyetiyopiya, ari na we ugenga imari ye yose. Yari yaragiye i Yeruzalemu gusenga Imana.
28 Mu gihe yari mu nzira ataha, yari yicaye mu igare rye asoma igitabo cy’umuhanuzi Ezayi.
29 Mwuka w’Imana abwira Filipo ati: “Egera uriya mugabo wicaye mu igare mugendane.”.
30 Filipo ariruka maze yumva wa mugabo asoma igitabo cy’umuhanuzi Ezayi, aramubaza ati: “Mbese aho ibyo usoma urabyumva?”
31 Undi aramusubiza ati: “Nkabyumva nte se ntabonye unsobanurira?”
Nuko asaba Filipo kurira ngo bicarane mu igare.
32 Ibyo yasomaga mu Byanditswe byari ibi ngo:
“Yajyanywe nk’intama bajyana mu ibagiro,
yabaye nk’umwana w’intama uceceka bawukemura ubwoya,
ntiyigeze abumbura umunwa.
33 Bamucishije bugufi ntihagira umurengera.
Ni nde uzamenyekanisha urubyaro rwe ko nta cyo yasize?
Koko yakuwe ku isi.”
34 Uwo mugaragu w’umugabekazi abaza Filipo ati: “Mbese ni nde umuhanuzi yavuzeho ibyo ngibyo? Ni we wivugaga, cyangwa ni undi muntu yavugaga?”
35 Filipo ahera kuri ibyo byanditswe, amubwira Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu.
36 Bagikomeje uwo muhanda baza guhita ahantu hari amazi. Wa mugabo ni ko kugira ati: “Dore amazi hano! None se nabuzwa n’iki kubatizwa?”
[
37 Filipo aramusubiza ati: “Niba wemera Yezu n’umutima wawe wose, ushobora kubatizwa.”
Na we ati: “Nemeye Yezu Kristo ko ari Umwana w’Imana.”]
38 Nuko ategeka guhagarika igare, we na Filipo bombi baramanuka bajya mu mazi, Filipo aramubatiza.
39 Bavuye mu mazi Mwuka wa Nyagasani ajyana Filipo, uwo mugaragu w’umugabekazi ntiyongera kumubona. Nuko akomeza urugendo rwe yishimye.
40 Filipo agiye kubona asanga ari ahitwa Azoto, maze agenda yamamaza Ubutumwa bwiza mu mijyi yose kugeza aho yagereye i Kayizariya.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/ACT/8-4ef0240a22da1f41759a3e794d2c6330.mp3?version_id=387—