Yh 20

Kuzuka kwa Yezu

1 Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w’i Magadala aza ku mva bwenda gucya, abona ibuye ryavanywe ku mva.

2 Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.”

3 Petero ahagurukana na wa mwigishwa wundi bajya ku mva.

4 Bombi bariruka ariko wa mwigishwa wundi asiga Petero, amutanga kugera ku mva.

5 Arunama abona imyenda irambitse aho, ariko ntiyinjiramo.

6 Simoni Petero na we aba arahageze yinjira mu mva, abona imyenda irambitse aho

7 n’igitambaro cyari gitwikiriye umutwe wa Yezu kitari hamwe n’indi myenda, ahubwo kiri ukwacyo kizinze.

8 Nuko wa mwigishwa wundi wageze ku mva bwa mbere na we arinjira, abonye ibyo yemera ko Yezu yazutse.

9 Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka.

10 Nuko abo bigishwa bisubirira imuhira.

Yezu abonekera Mariya w’i Magadala

11 Mariya yari ahagaze hafi y’imva arira. Akirira arunama areba mu mva

12 maze abona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera bicaye aho umurambo wa Yezu wari uri, umwe yicaye aho umutwe wari uri undi aho ibirenge byari biri.

13 Baramubaza bati: “Wa mugore we, urarizwa n’iki?”

Arabasubiza ati: “Ni uko batwaye umurambo wa databuja, kandi sinzi aho bawushyize.”

14 Amaze kuvuga atyo ahindukiye ngo arebe inyuma, abona Yezu ahagaze aho ariko ntiyamenya ko ari we.

15 Yezu aramubaza ati: “Wa mugore we, urarizwa n’iki? Urashaka nde?”

Mariya akeka ko ari ushinzwe ubusitani, ni ko kumubwira ati: “Nyabuneka, niba ari wowe watwaye umurambo, mbwira aho wawushyize maze nywujyane.”

16 Yezu aramubwira ati: “Mariya we.”

Mariya arahindukira amubwira mu kinyarameya ati: “Rabuni!” (Bisobanurwa ngo “Mwigisha”).

17 Yezu aramubwira ati: “Wishaka kungumanakuko ntarazamuka ngo njye kwa Data! Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, ubabwire ko ngiye kuzamuka nkajya kwa Data ari we So, nkajya ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”

18 Mariya w’i Magadala aragenda abwira abigishwa ati: “Niboneye Nyagasani!” Nuko abatekerereza ibyo yamubwiye.

Yezu abonekera abigishwa be

19 Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ku cyumweru (ari wo munsi wa mbere), abigishwa ba Yezu bari bateraniye mu nzu, bakinze inzugi babitewe no gutinya Abayahudi. Yezu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Nimugire amahoro!”

20 Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye no mu rubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani barishima cyane.

21 Ababwira ubwa kabiri ati: “Nimugire amahoro! Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”

22 Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati: “Nimwakire Mwuka Muziranenge!

23 Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bazaba batabibabariwe.”

Yezu abonekera Tomasi

24 Ariko Tomasi witwaga Didimo umwe mu bigishwa cumi na babiri, ntiyari kumwe na bo igihe Yezu yazaga.

25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Nyagasani!”

Tomasi arababwira ati: “Nintabona imyenge y’imisumari mu biganza bye ngo nshyiremo urutoki, kandi ngo nshyire n’ikiganza mu rubavu rwe sinzabyemera.”

26 Nuko iminsi umunani ishize na bwo abigishwa ba Yezu bari muri ya nzu, noneho na Tomasi ari kumwe na bo. Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Nimugire amahoro!”

27 Abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki aha ngaha, witegereze ibiganza byanjye kandi ushyire n’ikiganza cyawe mu rubavu rwanjye. Nuko ureke gushidikanya ahubwo unyemere!”

28 Tomasi aramusubiza ati: “Mwami wanjye! Mana yanjye!”

29 Yezu aramubwira ati: “Unyemejwe n’uko umbonye. Hahirwa abanyemera kandi batambonye.”

Intego y’iki gitabo

30 Yezu ari kumwe n’abigishwa be yakoze n’ibindi bitangaza byinshi bimuranga, bitanditswe muri iki gitabo.

31 Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwemereyuko Yezu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimumwizera muherwe ubugingo muri we.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/20-e322fbd416a4b5fdb499c570e35d2d22.mp3?version_id=387—