Yh 18

Bafata Yezu

1 Yezu amaze gusenga atyo, ajyana n’abigishwa be bambuka umugezi wa Kedironi. Hakurya yaho hari ubusitani, maze Yezu n’abigishwa be babujyamo.

2 Yuda wari ugiye kumugambanira yari azi aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhateranira n’abigishwa be.

3 Nuko Yuda ajyayo ayoboye igitero cy’abasirikari n’abarinzi b’Ingoro y’Imana, batumwe n’abakuru bo mu batambyi hamwe n’Abafarizayi. Bari batwaye imuri n’amatara n’intwaro.

4 Yezu yari azi ibigiye kumubaho byose, maze aza abasanga arababaza ati: “Murashaka nde?”

5 Baramusubiza bati: “Yezu w’i Nazareti.”

Yezu arababwira ati: “Ni jyewe.”

Yuda w’umugambanyi yari kumwe na bo.

6 Yezu avuze ati: “Ni jyewe”, barihinda basubira inyuma bikubita hasi.

7 Nuko yongera kubabaza ati: “Murashaka nde?”

Bati: “Yezu w’i Nazareti.”

8 Yezu arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka nimureke aba bigendere.”

9 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko yari yavuze ati: “Sinabuze n’umwe mu bo wampaye.”

10 Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi.

11 Yezu abwira Petero ati: “Subiza inkota mu rwubati. Mbese uragira ngo ndeke kunywa igikombe cy’umubabaroData yampaye?”

Yezu aregerwa Umutambyi Ana

12 Ubwo rero abasirikari n’umukuru wabo hamwe n’abarinzi b’Ingoro y’Imana b’Abayahudi, bafata Yezu baramuboha.

13 Babanza kumujyana kwa Ana, ari we sebukwe wa Kayifa wari Umutambyi mukuru muri uwo mwaka.

14 Kayifa ni we wari waragiriye Abayahudi inama, yuko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira rubanda.

Petero yihakana Yezu

15 Nuko Simoni Petero n’undi mwigishwa bakurikira Yezu. Uwo mwigishwa wundi yari azwi n’Umutambyi mukuru, bituma yinjirana na Yezu mu rugo rwe

16 naho Petero asigara ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uzwi n’Umutambyi mukuru, arasohoka avugana n’umuja ukumīra, ni ko kwinjiza Petero.

17 Uwo muja abaza Petero ati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b’uriya muntu?”

Aramusubiza ati: “Oya.”

18 Abagaragu n’abarinzi b’Ingoro y’Imana bari bacanye umuriro kubera imbeho bari bahagaze bota, Petero na we ahagararanye na bo yota.

Yezu abazwa n’Umutambyi mukuru

19 Nuko wa Mutambyi mukuru Ana abaza Yezu ibyerekeye abigishwa be n’inyigisho ze.

20 Yezu aramusubiza ati: “Nahoze mbwira abantu bose ku mugaragaro. Iteka nigishirizaga mu nsengero no mu rugo rw’Ingoro y’Imana, aho Abayahudi bateranira. Nta cyo nigeze mvuga rwihishwa.

21 None urambariza iki? Ahubwo baza abumvise ibyo navuze, bo babizi neza.”

22 Yezu amaze kuvuga atyo, umwe mu barinzi b’Ingoro y’Imana wari uhagaze aho, amukubita urushyi avuga ati: “Ugasubiza Umutambyi mukuru utyo?”

23 Yezu aramusubiza ati: “Niba mvuze nabi erekana aho ikibi kiri, ariko se niba mvuze neza unkubitiye iki?”

24 Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa Umutambyi mukuru.

Petero yongera kwihakana Yezu

25 Ubwo Simoni Petero akaba ahagaze yota. Nuko baramubaza bati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?”

Arabihakana ati: “Oya.”

26 Umwe wo mu bagaragu b’Umutambyi mukuru, wari mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi aramubaza ati: “Sinakwiboneye uri kumwe na we muri bwa busitani?”

27 Nuko Petero yongera kubihakana, maze ako kanya inkoko irabika.

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

28 Igitondo gitangaje bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu ngoro y’umutegetsi. Abayahudi ntibinjira muri iyo ngoro, kugira ngo badahumana bikababuza kurya ifunguro rya Pasika.

29 Nuko Pilato arasohoka abasanga hanze arababaza ati: “Uyu muntu muramurega iki?”

30 Baramusubiza bati: “Iyo ataba umugizi wa nabi ntituba tumukuzaniye.”

31 Pilato arababwira ati: “Nimube ari mwe mumujyana, mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.”

Abayahudi baramubwira bati: “Ntidufite uburenganzira bwo kugira uwo twica.”

32 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko Yezu yari yavuze, yerekana urwo yari agiye gupfa.

33 Pilato asubira mu ngoro ye, maze ahamagara Yezu aramubaza ati: “Ni wowe mwami w’Abayahudi?”

34 Yezu ni ko kumubaza ati: “Ibyo ni wowe ubyihangiye, cyangwa se ni abandi babigushyizemo?”

35 Pilato aramusubiza ati: “Nanjye se uragira ngo ndi Umuyahudi? Ni bene wanyu n’abakuru bo mu batambyi banyu bakunzaniye. Mbese wakoze iki?”

36 Yezu aramusubiza ati: “Ubwami bwanjye si ubwo kuri iyi si. Iyo buza kuba ubwo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwaniriye kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. Noneho rero ubwami bwanjye si ubw’ino aha.”

37 Maze Pilato aramubaza ati: “Ni ukuvuga rero ko uri umwami?”

Yezu ati: “Ubwawe wivugiye ko ndi umwami! Icyo navukiye kandi cyanzanye ku isi ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Umuntu wese ukunda ukuri antega amatwi.”

38 Pilato ati: “Ukuri ni iki?”

Yezu acirwa urwo gupfa

Pilato amaze kuvuga atyo, yongera gusanga Abayahudi hanze arababwira ati: “Nsanze nta cyaha kimuhama.

39 None se, ko hari akamenyero ko mbarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika, murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?”

40 Barasakuza bati: “Si we dushaka ahubwo duhe Baraba!” Nyamara Baraba uwo yari umwambuzi.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/18-ea422fcc49e687b0957923d740901cd7.mp3?version_id=387—