Yh 16

1 “Ibyo nabibabwiriye kugira ngo hatagira ikibacogoza.

2 Bazabaca mu nsengero zabo, ndetse hagiye kuzaza igihe ubwo uzabica wese azibwira ko akorera Imana.

3 Bazabagirira batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe nikigera muzibuke ko nabibamenyesheje.

Umurimo wa Mwuka w’Imana

“Icyatumye ntabibabwira mbere ni uko nari nkiri kumwe namwe.

5 Ariko ubu ngiye gusanga Uwantumye, kandi rero muri mwe ntawe umbaza ati: ‘Urajya he?’

6 None ishavu rirabashengura kuko maze kubibabwira.

7 Nyamara ndababwira ukuri: icyabagirira akamaro ni uko ngenda, kuko nintagenda wa Mujyanama atazaza muri mwe, ariko ningenda nzamuboherereza.

8 Kandi naza azemeza ab’isi ko batsinzwe ku byerekeye icyaha cyabo no ku byerekeye gutunganira Imana, no ku byerekeye urubanza.

9 Azabemeza ibyerekeye icyaha cyabo kuko batanyemeye.

10 Azabemeza ibyerekeye gutunganira Imana kuko ngiye kwa Data mukaba mutakimbonye.

11 Azabemeza ibyerekeye urubanza kuko umutware w’iyi si yamaze kurucirwa.

12 “Ndacyafite byinshi nababwira ariko ubu ntimwabasha kubyihanganira.

13 Mwuka werekana ukuri naza azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga ibyo yihangiye, ahubwo azavuga ibyo azaba yumvise kandi azanabamenyesha ibizaza.

14 Azanyubahiriza kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha.

15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mbabwira nti: ‘Mwuka azahabwa ku byanjye maze abibamenyeshe’.

Akababaro kazasimburwa n’ibyishimo

16 “Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona.”

17 Nuko bamwe mu bigishwa be barabazanya bati: “Ibyo se ni ibiki atubwiye ngo hasigaye igihe gito twe kumubona hanyuma mu kindi gihe gito tukazamubona, kandi ngo kuko agiye kwa Se?”

18 Bati: “Icyo ‘gihe gito’ ni ukuvuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.”

19 Yezu amenye ko bashaka kumubaza ni ko kugira ati: “Ese murabazanya kuri iryo jambo navuze nti: ‘Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona?’

20 Ndababwira nkomeje ko muzarira muboroge, naho ab’isi bo bazishima. Muzababara ariko akababaro kanyu kazahinduka ibyishimo.

21 Iyo umugore aramukwa arababara kuko agejeje igihe, ariko yamara kubyara ntabe acyibuka uburibwe kubera ibyishimo, kuko isi iba yungutse umuntu.

22 Namwe ubu murababaye koko, ariko nzongera kubabona, maze ibyishimo bibasābe mu mutima kandi ntawe uzabibavutsa.

23 “Uwo munsi nugera nta cyo muzaba mukinsiganuza. Ndababwira nkomeje ko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

24 Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa kugira ngo ibyishimo byanyu bisendere.

Yezu yatsinze isi

25 “Ibyo mbibabwiye mu marenga. Igihe kizaza ubwo ntazongera kubabwira mu marenga, ahubwo nzabamenyesha ibya Data neruye.

26 Uwo munsi muzamwambaza mu izina ryanjye. Simvuze ko nzabavuganira kuri Data.

27 Erega Data ubwe asanzwe abakunda, kuko munkunda mukaba mwaremeye ko navuye ku Mana!

28 Naturutse kwa Data nza ku isi, kandi ubu ngiye kuva ku isi nsubire kwa Data.”

29 Abigishwa be baramubwira bati: “Dore noneho utubwiye weruye utaducira amarenga.

30 Ubu tumenye yuko uzi byose kandi ntukeneye ko hari uwagira icyo akubaza. Kubera ibyo twemera ko wavuye ku Mana.”

31 Yezu arababwira ati: “Noneho murashyize muranyemeye!

32 Ariko igihe kigiye kuza ndetse kirageze, ubwo mwese muri butatane umuntu wese akajya ukwe maze mukansiga jyenyine. Nyamara sindi jyenyine kuko ndi kumwe na Data.

33 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro mukomora kuri jye. Ku isi muzagira amakuba, ariko nimuhumure isi narayitsinze!”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/16-4cac360eff43a8cf5fe888fa2c934717.mp3?version_id=387—