Yezu yoza abigishwa be ibirenge
1 Hari ku munsi ubanziriza Pasika y’Abayahudi. Yezu yari azi ko igihe kigeze cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se. Nk’uko yari asanzwe akunda abe bari ku isi, ni ko yakomeje kubakunda byimazeyo.
2 Nimugoroba Yezu n’abigishwa be bari ku meza bafungura. Satani yari yamaze kwemeza Yuda Isikariyoti mwene Simoni kumugambanira.
3 Yezu yari azi ko Se yamweguriye ibintu byose kandi ko yaturutse ku Mana, akazasubira ku Mana.
4 Ni ko kuva ku meza, avanamo umwitero maze afata igitambaro aragikenyera.
5 Asuka amazi ku ibesani atangira koza abigishwa be ibirenge, no kubahanaguza cya gitambaro yari akenyeje.
6 Ageze kuri Simoni Petero we ahita amubaza ati: “Nyagasani, ni wowe ugiye kunyoza ibirenge?”
7 Yezu aramusubiza ati: “Nturamenya icyo nkora ariko uzakimenya hanyuma.”
8 Petero ati: “Reka da, ntuzigera unyoza ibirenge!”
Yezu aramusubiza ati: “Nintakoza ibirenge nta cyo turi bube tugihuriyeho.”
9 Simoni Petero ati: “Noneho rero Nyagasani, ntunyoze ibirenge gusa ahubwo unyuhagire n’ibiganza no mu mutwe!”
10 Yezu aramubwira ati: “Uwiyuhagiye umubiri wose ntakeneye gusubira kwiyuhagira, keretse koga ibirenge kuko aba atunganye rwose. Kandi koko muratunganye, nyamara si mwese.”
11 Yari azi uri bumugambanire, ni yo mpamvu yavuze ati: “Ntimutunganye mwese.”
12 Yezu amaze kuboza ibirenge asubizamo umwitero we asubira ku meza. Nuko arababaza ati: “Aho musobanukiwe ibyo maze kubagirira?
13 Munyita Umwigisha na Shobuja kandi ntimwibeshya kuko ari ko biri.
14 Ubwo rero mbogeje ibirenge, ndi Shobuja n’Umwigisha wanyu namwe mugomba kubyozanya.
15 Mbahaye urugero ngo mujye mukora nk’uko mbagiriye.
16 Ndababwira nkomeje ko nta mugaragu uruta shebuja, kandi ko nta ntumwa iruta uwayitumye.
17 Ubwo mumenye ibyo muzaba muhiriwe nimubikurikiza.
18 “Si mwebwe mwese mvuga kuko nzi abo natoranyije. Ariko ni ngombwa ko ibi Byanditswe biba ngo: ‘Uwo dusangira ni we umpindutse’.
19 Igitumye mbibabwira bitaraba ni ukugira ngo igihe bizaba bibaye muzemere uwo ndi we.
20 Ndababwira nkomeje ko uwakiriye uwo ntumye ari jye azaba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.”
Yezu ahanura ko agiye kugambanirwa
21 Yezu amaze kuvuga atyo ni ko gushenguka maze avuga yeruye ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.”
22 Abigishwa be barebana bumiwe, bayoberwa uwo avuze uwo ari we.
23 Umwe muri bo, uwo Yezu yakundaga cyane yari hafi ye.
24 Simoni Petero amucira amarenga ati: “Mubaze uwo avuze uwo ari we.”
25 Uwo mwigishwa yegama mu gituza cya Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, uwo uvuze ni nde?”
26 Yezu aramusubiza ati: “Uwo mpereza ikimanyu cy’umugati ngiye gukoza mu burisho ni we uwo.” Nuko afata ikimanyu agikozamo, agihereza Yuda Isikariyoti mwene Simoni.
27 Yuda amaze guhabwa icyo kimanyu ni bwo Satani yamwinjiyemo.
Nuko Yezu aramubwira ati: “Icyo ukora gikore bwangu.”
28 Ariko nta n’umwe mu basangiraga na we wamenye icyatumye amubwira atyo.
29 Kubera ko Yuda yari umubitsi w’amafaranga, bamwe batekereje ko Yezu amubwiye kugura ibyo bakeneye by’umunsi mukuru, cyangwa kugira icyo aha abakene.
30 Yuda akimara kwakira cya kimanyu ako kanya arasohoka. Icyo gihe hari nijoro.
Itegeko rishya
31 Yuda amaze gusohoka Yezu aravuga ati: “Ubu Umwana w’umuntu ahawe ikuzo kandi ahesheje Imana ikuzo.
32 Kandi ubwo ahesheje Imana ikuzo, na yo izamuha ku ikuzo ryayo bwite kandi izabikora bidatinze.
33 Bana banjye, ndacyari kumwe namwe akanya gato. Ariko nk’uko nabwiye Abayahudi namwe ni ko mbabwira: muzanshaka nyamara aho ngiye ntimuzashobora kuhagera.
34 Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk’uko nabakunze abe ari ko namwe mukundana.
35 Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni uko bazabona mukundana.”
Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
36 Simoni Petero aramubaza ati: “Nyagasani, ugiye he?”
Yezu aramusubiza ati: “Aho ngiye ntushobora kuhankurikira ubu, ariko uzahankurikira mu gihe kizaza.”
37 Petero aramubaza ati: “Nyagasani, nabuzwa n’iki kugukurikira ubu? No kugupfira nabyemera!”
38 Yezu aramusubiza ati: “Aho wakwemera kumpfira koko? Ndakubwira nkomeje ko inkoko itari bubike utaranyihakana gatatu.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/13-146f51ec8cbbe5507801e2369fe19480.mp3?version_id=387—