Mariya asīga Yezu amarashi
1 Hasigaye iminsi itandatu umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi ukaba, Yezu ajya i Betaniya iwabo wa Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye.
2 Baramuzimanira. Marita yaraherezaga naho Lazaro yicaranye n’abatumirwa.
3 Mariya afata nk’inusu ya litiro y’amarashi ahumura neza yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane, ayasīga Yezu ku birenge abihanaguza umusatsi we, maze inzu yose yuzura impumuro y’ayo marashi.
4 Nuko Yuda Isikariyoti umwe mu bigishwa ba Yezu ari we wari ugiye kuzamugambanira, arabaza ati:
5 “Kuki aya marashi batayaguze amafaranga ngo bayahe abakene, ko yari kuvamo ahwanye n’igihembo cy’imibyizi magana atatu?”
6 Ntiyavugaga atyo abitewe no kwita ku bakene, ahubwo ni uko yari igisambo kandi ari we ushinzwe umufuka w’amafaranga, akajya ayanyereza.
7 Yezu ni ko kuvuga ati: “Mwihorere, yateganyirije ibyo afite umunsi w’ihambwa ryanjye.
8 Abakene bo murahorana naho jye ntituzahorana.”
Abakuru biyemeza kwica Lazaro
9 Abayahudi benshi cyane bamenye ko Yezu ari i Betaniya, bajyayo atari ugushaka kubona Yezu gusa, ahubwo ngo babone na Lazaro uwo yari yarazuye.
10 Nuko kuva ubwo abakuru bo mu batambyi bafata icyemezo cyo kwica na Lazaro,
11 kuko yatumaga Abayahudi benshi babacikaho bakemera Yezu.
Yezu agera i Yeruzalemu
12 Bukeye imbaga y’abantu bari baje mu minsi mikuru ya Pasika bamenya ko Yezu ari bugere i Yeruzalemu.
13 Nuko bafata amashami y’imikindo bajya kumusanganira, bavuga baranguruye bati:
“Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!
Hasingizwe Umwami w’Abisiraheli!”
14 Yezu abonye icyana cy’indogobe, acyicaraho nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:
15 “Mwitinya, baturage b’i Siyoni!
Dore umwami wanyu araje,
ahetswe n’icyana cy’indogobe!”
16 Ibyo abigishwa be ntibahita babisobanukirwa, ariko Yezu amaze kuzuka agahabwa ikuzo, ni bwo bibutse ko Ibyanditswe bimwerekeyeho ari ko byavugaga kandi ko ari ko abantu bamugenje.
17 Ba bantu benshi bari kumwe na Yezu igihe yahamagaraga Lazaro ngo ave mu mva akamuzura, bari bagihamya ibyo babonye.
18 Rubanda baramusanganira, kuko bari bumvise ko yakoze icyo gitangaza kiranga ibye.
19 Nuko Abafarizayi baravugana bati: “Murabona ko ibi byose nta cyo bizatugezaho. Dore abantu bose baramuyobotse!”
Abanyamahanga bashaka kubona Yezu
20 Mu bari baje i Yeruzalemu gusenga mu minsi mikuru harimo n’abanyamahanga.
21 Begera Filipo wari uw’i Betsayida ho muri Galileya baramubwira bati: “Mutware, turifuza kubona Yezu.”
22 Filipo ajya kubibwira Andereya, maze bombi bajya kubibwira Yezu.
23 Yezu arababwira ati: “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe ikuzo.
24 Ndababwira nkomeje ko iyo akabuto k’ingano kadatewe mu gitaka ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye ni ho kera imbuto nyinshi.
25 Ukunda ubuzima bwe azabubura, naho utihambira ku buzima bwe muri iyi si azaburindira ubugingo buhoraho.
26 Unkorera wese agomba kunkurikira, kugira ngo aho nzaba ndi na we azabeyo, kandi unkorera wese Data azamwubahiriza.
Yezu avuga ibyerekeye urupfu rwe
27 “Ubu umutima wanjye urahagaze – mvuge iki kandi? Ese nsabe nti: ‘Data, nkiza urwa none?’ Nyamara kandi ni cyo cyanzanye.
28 Ahubwo ndasaba nti: ‘Data, iheshe ikuzo!’ ”
Nuko humvikana ijwi ry’uvugira mu ijuru ati: “Maze kuryihesha kandi nzongera ndyiheshe.”
29 Bamwe muri rubanda bari aho bumvise iryo jwi baravuga bati: “Ni inkuba!” Abandi bati: “Ni umumarayika uvuganye na we.”
30 Nuko Yezu arabasubiza ati: “Iryo jwi si jye rigenewe ahubwo ni mwebwe.
31 Ubu igihe cyo gucira ab’isi urubanza kirageze, ubu umutware w’iyi siagiye kuzameneshwa.
32 Nanjye ninshyirwa hejuru y’isi nzikururiraho abantu bose.”
33 Ibyo Yezu yabivugiraga kwerekana urupfu yari agiye gupfa urwo ari rwo.
34 Noneho rubanda baramubwira bati: “Twumvise mu gitabo cy’Amategeko ko Kristo ahoraho ibihe byose. None se uvuga ute ko Umwana w’umuntu azagomba gushyirwa hejuru? Mbese uwo Mwana w’umuntu ni nde?”
35 Yezu ni ko kubabwira ati: “Urumuri muracyarufite akanya gato, nimugende mukirufite kugira ngo umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.
36 Umwanya mugifite urumuri nimurwizere mube abantu bayoborwa n’urumuri.”
Yezu amaze kuvuga atyo, arigendera arabihisha.
Abayahudi ntibemeye Yezu
37 Nubwo Abayahudi bari barabonye akora ibyo bitangaza byose bimuranga, ntabwo bamwemeye
38 bityo biba nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Ezayi ngo:
“Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye?
Kandi ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?”
39 Ntibashoboraga kubyemera nk’uko Ezayi yongeye kuvuga ati:
40 “Imana yabahumye amaso,
ibanangira imitima,
kugira ngo be kubona,
kandi be gusobanukirwa,
batava aho bangarukira nkabakiza.”
41 Ezayi yavuze ibyo ngibyo kuko yeretswe ikuzo rya Yezu, akaba ari we avuga.
42 No mu batware b’Abayahudi benshi baramwemeraga, nyamara ntibabivuge ku mugaragaro kugira ngo Abafarizayi batabaca mu rusengero,
43 kuko bahitagamo gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana.
Ijambo rya Yezu ni ryo mucamanza
44 Yezu avuga aranguruye ati: “Unyemera si jye aba yemeye gusa, ahubwo aba yemeye n’Uwantumye.
45 Kandi n’umbonye aba abonye n’Uwantumye.
46 Naje kuba urumuri rw’isi, kugira ngo unyemera wese ataguma mu mwijima.
47 Kandi umuntu wese wumva amagambo yanjye ntayakurikize si jye umucira urubanza. Sinazanywe no gucira abantu urubanza ahubwo nazanywe no kubakiza.
48 Umpinyura ntiyakire n’amagambo yanjye afite ikimucira urubanza: amagambo navuze ni yo azamucira urubanza ku munsi w’imperuka.
49 Erega sinavuze ibyo nihangiye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse icyo ngomba kuvuga n’icyo ngomba gutangaza.
50 Nzi yuko amategeko ye ageza ku bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo Data yambwiye ni byo mvuga.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/12-0225a72811b12cd8ff87d620dd41266f.mp3?version_id=387—