Urupfu rwa Lazaro
1 Umuntu witwa Lazaro wari utuye i Betaniya yafashwe n’indwara. I Betaniya aho ni ho Mariya n’umuvandimwe we Maritababaga.
2 Lazaro uwo yari musaza wa Mariya, wa wundi wasīze Nyagasani Yezu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we.
3 Nuko abo bashiki ba Lazaro batuma kuri Yezu bati: “Nyagasani, uwo ukunda ararwaye.”
4 Yezu abyumvise aravuga ati: “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo igenewe guhesha Imana ikuzo kugira ngo Umwana wayo na we akuzwe.”
5 Yezu yakundaga Marita na Mariya na Lazaro.
6 Yumvise ko Lazaro arwaye asibira aho yari ari indi minsi ibiri.
7 Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Nimureke dusubire muri Yudeya.”
8 Abigishwa baramubaza bati: “Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kukwicisha amabuye none ugiye gusubirayo?”
9 Yezu arabasubiza ati: “Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntasitara kuko aba amurikiwe n’urumuri rw’iyi si.
10 Ariko ugenda nijoro arasitara kuko aba adafite urumuri.”
11 Amaze kubabwira atyo yungamo ati: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”
12 Abigishwa baramubwira bati: “Nyagasani, niba ari ugusinzira gusa azakira.”
13 Nyamara Yezu yavugaga ko Lazaro yapfuye, ariko bo bakibwira ko avuga ibitotsi bisanzwe.
14 Yezu ni ko kuberurira ati: “Lazaro yarapfuye.
15 Ariko kubera mwe nishimiye ko ntari mpari kugira ngo munyizere. None nimuze tujye aho ari.”
16 Tomasi witwaga Didimo abwira abigishwa bagenzi be ati: “Reka tumuherekeze tuzapfane na we!”
Yezu ni we kuzuka n’ubugingo
17 Yezu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva.
18 Kuva i Yeruzalemu ujya i Betaniya hari nk’ibirometero bitatu,
19 ku bw’ibyo Abayahudi benshi bari baje gusura Marita na Mariya kubera urupfu rwa musaza wabo.
20 Marita yumvise ko Yezu aje ajya kumusanganira, naho Mariya asigara imuhira.
21 Nuko Marita abwira Yezu ati: “Nyagasani, iyo uba hano ntabwo musaza wanjye aba yarapfuye.
22 N’ubu ariko nzi yuko icyo uri busabe Imana cyose iri bukiguhe.”
23 Yezu aramubwira ati: “Musaza wawe azazuka.”
24 Marita aramusubiza ati: “Nzi ko azazukana n’abandi ku munsi w’imperuka.”
25 Yezu aramubwira ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera wese naho yaba yarapfuye azabaho.
26 Kandi uriho wese unyizera ntazigera apfa. Mbese ibyo urabyemera?”
27 Marita aramusubiza ati: “Yee ndabyemera, Nyagasani. Namaze kwemera ko ari wowe Kristo, Umwana w’Imana wagombaga kuza ku isi.”
Yezu arira
28 Amaze kuvuga atyo ajya guhamagara umuvandimwe we Mariya, aramwongorera ati: “Umwigisha yaje kandi aragushaka.”
29 Mariya abyumvise, ahaguruka bwangu ajya gusanganira Yezu.
30 Yezu yari ataragera aho batuye, ahubwo yari akiri aho Marita yari yamusanze.
31 Abayahudi bari baje gusura Mariya babonye asohotse yihuta, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva.
32 Mariya agera aho Yezu ari, amubonye ahita amwikubita imbere maze aravuga ati: “Nyagasani, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.”
33 Nuko Yezu abonye Mariya arira n’Abayahudi bari bamuherekeje na bo barira, asuhuza umutima ababaye cyane.
34 Nuko arabaza ati: “Mwamushyize he?”
Bati: “Nyagasani, ngwino urebe!”
35 Yezu ararira.
36 Nuko Abayahudi baravuga bati: “Nimurebe ukuntu yamukundaga!”
37 Bamwe muri bo baravuga bati: “Ariko se uwahumūye ya mpumyi ntiyashoboraga kubuza uyu nguyu gupfa?”
Yezu azura Lazaro
38 Nuko Yezu yongera gusuhuza umutima, ajya ku mva. Iyo mva yari ubuvumo kandi bwari bukingishije ibuye.
39 Yezu aramubwira ati: “Nimuvaneho ibuye!”
Marita mushiki wa nyakwigendera aramubwira ati: “Nyagasani, ubu aranuka kuko uyu ubaye umunsi wa kane.”
40 Yezu aramusubiza ati: “Mbese sinakubwiye ko nunyizera uri bwibonere ikuzo ry’Imana?”
41 Nuko bavanaho ibuye maze Yezu areba hejuru aravuga ati: “Data, ngushimiye yuko wanyumvise.
42 Jyewe nsanzwe nzi ko unyumva iteka, ariko ibyo mbivuze kubera rubanda bankikije kugira ngo bemere ko ari wowe wantumye.”
43 Amaze kuvuga atyo arangurura ijwi ahamagara ati: “Lazaro, sohoka!”
44 Nuko uwari warapfuye arasohoka, amaguru n’amaboko bihambiriwe n’udutambaro, no mu maso he hapfutswe igitambaro. Yezu arababwira ati: “Nimumuhambure mureke agende.”
Abakuru b’Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu
45 Benshi mu Bayahudi bari baje gusura Mariya, babonye ibyo Yezu akoze baramwemera.
46 Ariko bamwe muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze.
47 Nuko abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bakoranya urukiko rw’ikirenga, baravuga bati: “Tubigenje dute ko uyu muntu agumya gukora ibitangaza byinshi?
48 Nitumwihorera agakomeza atyo abantu bose bazamwemera, bitume Abanyaroma baza bigarurire Ingoro y’Imana n’igihugu cyacu.”
49 Umwe muri bo witwa Kayifa wari Umutambyi mukuru uwo mwaka arababwira ati: “Burya koko nta cyo muzi!
50 Ntimuriyumvisha ko icyababera cyiza ari uko umuntu umwe apfira rubanda, aho gutuma ubwoko bwose burimbuka?”
51 Ibyo ntiyabivuze abyihangiye, ahubwo kuko yari Umutambyi mukuru uwo mwaka yahanuye ko Yezu agiye kuzapfira ubwoko bw’Abayahudi,
52 kandi si ubwo bwoko bwonyine ahubwo ngo anahurize hamwe abana b’Imana bari hirya no hino ku isi.
53 Kuva uwo munsi biyemeza kumwica.
54 Ni cyo cyatumye Yezu atongera kugaragara muri bo. Ahubwo yigira mu mujyi witwa Efurayimu uri hafi y’akarere kadatuwe, ahagumana n’abigishwa be.
55 Umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi wari wegereje, bityo abantu benshi bajya i Yeruzalemu mbere y’uwo munsi kugira ngo bakore umuhango wo kwihumanura.
56 Babuze Yezu abari mu rugo rw’Ingoro y’Imana barabazanya bati: “Murabitekerezaho iki? Mbese ntazaza mu minsi mikuru?”
57 Ubwo abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bakaba bategetse ko hagize uwamenya aho Yezu aherereye, yababwira kugira ngo bamufate.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/11-1a5af39897f4363f7f180096c3374db6.mp3?version_id=387—