Umushumba n’intama ze
1 “Ndababwira nkomeje ko uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n’umwambuzi..
2 Naho rero uwinjiriye mu irembo aba ari umushumba w’intama,
3 umuraririzi aramwugururira. Intama zumva ijwi ry’umushumba maze agahamagara ize mu mazina, akazahura.
4 Iyo zose zigeze inyuma y’irembo, azijya imbere zikamukurikira kuko ziba zaramenyereye ijwi rye.
5 Ntizikurikira uwo zitazi, ahubwo ziramuhunga kuko ziba zitaramenyereye ijwi rye.”
6 Icyo ni ikigereranyo Yezu yabahaye ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira.
Yezu Umushumba mwiza
7 Yezu yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko ari jye rembo ry’intama.
8 Abaje mbere yanjye bose bari abajura n’abambuzi, ariko intama ntizabitaho.
9 Ni jye rembo, uwinjira ari jye anyuzeho azarokoka. Azajya yinjira asohoke kandi abone urwuri.
10 Umujura azanwa gusa no kwiba no kwica no kurimbura. Jyewe nazanywe no kugira ngo intama zibone ubugingo, ndetse busendereye.
11 “Ni jye mushumba mwiza.Umushumba mwiza yemera gupfira intama ze.
12 Naho umucancuro w’ingirwamushumba utari nyir’intama, abona impyisi ije agatererana intama agahunga. Nuko impyisi ikazisumira ikazitatanya.
13 Igituma yihungira ni uko ari umucancuro, intama ntizimushishikaze.
14-15 Ni jye mushumba mwiza. Uko Data anzi nanjye nkamumenya, ni ko nzi intama zanjye na zo zikamenya, ndetse nemera kuzipfira.
16 Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo ngomba kuzitarura. Zizumva ijwi ryanjye maze hazabe umukumbi umwe uragiwe n’umushumba umwe.
17 “Igituma Data ankunda, ni uko nemera gutanga ubuzima bwanjye kugira ngo nzabusubirane.
18 Nta wubunyaga, ni jye ubutanga ku bushake bwanjye. Mfite ubushobozi bwo kubutanga n’ubwo kubusubirana. Ayo ni yo mabwiriza nahawe na Data.”
19 Ayo magambo yatumye Abayahudi bongera kwicamo ibice.
20 Benshi muri bo baravugaga bati: “Yahanzweho n’ingabo ya Satani. Kuki mukimutega amatwi?”
21 Ariko abandi bakavuga bati: “Iyo mvugo si iy’uwahanzweho. Mbese ingabo ya Satani ibasha guhumura impumyi?”
Abayahudi banga Yezu
22 I Yeruzalemu hari iminsi mikuru yo kwibuka Itahwa ry’Ingoro y’Imana, hakaba ari mu mezi y’imbeho.
23 Yezu yagendagendaga mu rugo rw’Ingoro y’Imana, munsi y’ibaraza ryitwa irya Salomo.
24 Abayahudi baramukikiza baramubaza bati: “Uzageza ryari kutwicisha amatsiko? Twerurire niba uri Kristo?”
25 Yezu arabasubiza ati: “Narabibabwiye ntimwabyemera. Ibyo nkora mu izina rya Data ni byo ntanze ho umugabo,
26 ariko ntimubyemera kuko mutari abo mu ntama zanjye.
27 Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira.
28 Nziha ubugingo buhoraho, ntizizigera zipfa kandi ntawe uzazinyambura.
29 Data wazimpaye aruta byose, ntawe ubasha kuzimwambura.
30 Jyewe na Data turi umwe.”
31 Abayahudi bongera gutora amabuye kugira ngo bayamutere.
32 Ubwo Yezu arababwira ati: “Nabagaragarije ibyiza byinshi Data yantumye gukora. Ni ikihe muri ibyo gituma muntera amabuye?”
33 Abayahudi baramusubiza bati: “Igikorwa cyiza si cyo gituma tugutera amabuye, ahubwo ni uko utuka Imana kuko uri umuntu ariko ukigira Imana.”
34 Yezu arabasubiza ati: “Mbese ntibyanditswe mu Mategeko yanyu ko Imana yavuze ngo muri imana?
35 Tuzi ko Ibyanditswe bidakuka. Ba bantu babwiwe Ijambo ryayo, Imana ubwayo ni yo yabise imana.
36 None se kuki munshinja gutuka Imana, ngo navuze ko ndi Umwana wayo kandi ari jye Data yitoranyirije akantuma ku isi?
37 Niba ntakora ibyo Data yanshinze ntimunyemere.
38 Ariko niba mbikora, naho mutanyemera nibura mwemere ibyo nkora, kugira ngo mumenye mudashidikanya ko Data ari muri jye nanjye nkaba muri Data.”
39 Icyo gihe bongera gushaka gufata Yezu, ariko abavamo arigendera.
40 Nuko Yezu asubira iburasirazuba bwa Yorodani, aho Yohani yahoze abatiriza ahamara iminsi.
41 Abantu benshi bagumya kumusangayo bakavuga bati: “Nubwo Yohani nta gitangaza yigeze akora kiranga ibye, ariko ibyo yavuze kuri uyu muntu byose byari ukuri.”
42 Nuko abantu benshi bari aho bemera Yezu.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/10-cde48a52fac50f4137c28f33e047e513.mp3?version_id=387—