1 Yezu ajya ku Musozi w’Iminzenze.
2 Umuseke ukebye agaruka mu rugo rw’Ingoro y’Imana, abantu bose baramusanga maze aricara atangira kubigisha.
3 Abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzanira umugore wafashwe asambana, bamuhagarika hagati yabo.
4 Baramubwira bati: “Mwigisha, uyu mugore yafashwe asambana.
5 Mu Mategeko Musa yadutegetse kwicisha amabuye abasambanyi. Mbese wowe urabivugaho iki?”
6 Ibyo babivugiraga kumutegera mu byo avuga, ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki hasi.
7 Abonye ko bakomeje kumuhata ibibazo, Yezu arunamuka arababwira ati: “Udafite icyaha muri mwe abe ari we ubanza kumutera ibuye.”
8 Nuko arongera arunama akomeza kwiyandikira hasi.
9 Na bo babyumvise batyo bagenda umwe umwe uhereye ku bakuze, basiga Yezu wenyine na wa mugore akiri aho yari ari.
10 Yezu arunamuka aramubaza ati: “Mugore, ba bandi bari he? Ese nta n’umwe waguciriyeho iteka?”
11 Na we aramusubiza ati: “Nta we Mwigisha.”
Nuko Yezu aramubwira ati: “Nanjye nta teka nguciriyeho genda, uhereye ubu ntuzongere gukora icyaha.”]
Yezu urumuri rw’isi
12 Yezu arongera arababwira ati: “Ni jye rumuri rw’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”
13 Nuko Abafarizayi baramubwira bati: “Nta wivuga amabi. Ibyo wivugaho si ukuri.”
14 Yezu arabasubiza ati: “Nubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri kuko nzi aho naturutse n’aho njya, nyamara mwebwe ntimuzi aho mva n’aho njya.
15 Mwebwe mwigira abacamanza mushingiye ku byo mureba, naho jye nta muntu ncira urubanza.
16 Icyakora nubwo nagira uwo nducira, naba nshingiye ku kuri kuko mba ntari jyenyine, ahubwo mba ndi kumwe na Data wantumye.
17 Ndetse no mu Mategeko yanyu handitswe ko igihamijwe n’abantu babiri kiba ari icy’ukuri.
18 Ni jye uhamya ibinyerekeyeho kandi na Data wantumye arabihamya.”
19 Nuko baramubaza bati: “So ari he?”
Yezu arabasubiza ati: “Jye ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya muba mwaramenye na Data.”
20 Ibyo byose Yezu yabivuze igihe yigishirizaga mu rugo rw’Ingoro y’Imana, aho baturiraga amaturo, kandi ntihagira n’umwe umufata kuko igihe cyecyari kitaragera.
“Aho ngiye ntimubasha kujyayo”
21 Yongera kubabwira ati: “Ndagiye kandi muzanshaka, nyamara muzarinda mupfa mukiri mu byaha. Aho ngiye ntimubasha kujyayo.”
22 Abayahudi barabazanya bati: “Aravuze ngo ‘Aho ngiye ntimubasha kujyayo’! Mbese agiye kwiyahura?”
23 Nuko Yezu arababwira ati: “Mwe mukomoka ku isi naho jye nkomoka mu ijuru. Muri ab’iyi si jyewe sindi uw’iyi si.
24 Ni cyo gitumye mbabwira ko muzarinda mupfa mukiri mu byaha. Koko rero nimutemera uwo ndi we, muzarinda mupfa mukiri mu byaha.”
25 Baramubaza bati: “Uri nde?”
Yezu arabasubiza ati: “Ni nk’uko nabibabwiye kuva mbere.
26 Mfite byinshi nabavugaho nkabacira urubanza, ariko Uwantumye ni uw’ukuri kandi ibyo namwumvanye ni byo byonyine mbwira ab’isi.”
27 Ntibasobanukiwe ko yababwiraga ibyerekeye Imana Se.
28 Nuko Yezu arababwira ati: “Igihe muzazamura Umwana w’umuntu hejuru y’isi, ni bwo muzamenya uwo ndi we kandi ko nta cyo nkora ncyihangiye, ahubwo mvuga ibyo Data yanyigishije gusa.
29 Uwantumye ari kumwe nanjye, ntiyansize jyenyine kuko nkora ibimushimisha iteka.”
30 Avuze atyo abantu benshi baramwemera.
Ukuri gukūra mu buja
31 Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye ati: “Nimukurikiza inyigisho zanjye muzaba abigishwa banjye by’ukuri.
32 Muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzabakūra mu buja.”
33 Baramusubiza bati: “Twe dukomoka kuri Aburahamu kandi nta wigeze adushyira mu buja. Uhangaye ute kuvuga uti: ‘Muzava mu buja.?’ ”
34 Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese ukora icyaha aba ari mu buja bw’icyaha.
35 Uri mu buja ntaguma mu rugo burundu, ahubwo umwana uri mu rugo rwa se ni we urugumamo burundu.
36 Niba rero Umwana w’Imana abakuye mu buja muzishyira mwizane by’ukuri.
37 Nzi yuko muri urubyaro rwa Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko mutemera ibyo mbabwira.
38 Mvuga ibyo nabonye kuri Data, namwe mugakora ibyo so yababwiye.”
39 Baramusubiza bati: “Dukomoka kuri Aburahamu.”
Yezu arababwira ati: “Iyaba mwakomokaga kuri Aburahamu muba mukorank’ibyo Aburahamu yakoraga.
40 Nabamenyesheje ukuri Imana yambwiye, nyamara murashaka kunyica. Aburahamu ntiyigeze gukora bene ibyo!
41 Mwebwe murakora ibyo so akora.”
Baramubwira bati: “Ntabwo turi ibinyendaro dufite Data umwe, ni Imana.”
42 Yezu arababwira ati: “Iyaba Imana ari So koko mwankunze, kuko naje nturutse ku Mana. Ntabwo naje ku bwanjye ahubwo ni yo yantumye.
43 Kuki mudasobanukirwa ibyo mvuga? Ni uko mudashobora gutega amatwi amagambo yanjye.
44 Muri aba so Sekibi kandi mushaka gukora ibyo so yifuza. Yahoze ari umwicanyi kuva kera kose, kandi ntiyigeze anyura mu kuri kuko nta kuri kumurangwaho. Iyo avuze ibinyoma aba avuga ibimurimo, kuko ari umubeshyi akaba acura ibinyoma.
45 Igituma mutanyemera ni uko mvuga ukuri.
46 Ni nde muri mwe wabasha kunshinja icyaha? None se niba mvuga ukuri kuki mutanyemera?
47 Ukomoka ku Mana atega amatwi ibyo Imana ivuga, mwebwe rero igituma mutabitega amatwi ni uko mudakomoka ku Mana.”
Yezu na Aburahamu
48 Abayahudi baramusubiza bati: “Mbese ntitwavuze ukuri ko uri Umunyasamariya kandi ko wahanzweho?”
49 Yezu arabasubiza ati: “Sinahanzweho ahubwo nubaha Data ariko mwe mukansuzugura.
50 Si jye wishakira icyubahiro, hari undi ukinshakira ni we wadukiranura.
51 Ndababwira nkomeje ko ukurikiza amagambo yanjye wese atazapfa bibaho.”
52 Abayahudi baramubwira bati: “Noneho tumenye ko wahanzweho koko. Aburahamu n’abahanuzi barapfuye. None wowe ukaba uvuga uti: ‘Ukurikiza amagambo yanjye wese ntazapfa bibaho’!
53 None rero uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, ukaruta n’abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?”
54 Yezu arabasubiza ati: “Iyaba ari jye wihaga icyubahiro, icyubahiro cyanjye cyaba ari ubusa. Ahubwo ni Data ukimpesha, uwo muvuga ko ari Imana yanyu.
55 Ntimwigeze kumumenya ariko jyewe ndamuzi. Ndetse mvuze ko ntamuzi mba mbaye umubeshyi nkamwe. Ariko rero ndamuzi kandi amabwiriza ye ndayakurikiza.
56 Sogokuruza Aburahamu yishimiye ko azabona igihe cyo kuza kwanjye, abibonye biramushimisha.”
57 Nuko Abayahudi baramubaza bati: “Ukaba utarageza no ku myaka mirongo itanu, none ngo wabonye Aburahamu?”
58 Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko mbere y’uko Aburahamu abaho jye ndiho.”
59 Bahita bafata amabuye ngo bamutere, ariko Yezu abaca mu myanya y’intoki maze asohoka mu rugo rw’Ingoro y’Imana.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/8-a866622641e9bba79fd888a4df874815.mp3?version_id=387—