Yh 6

Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu

1 Ibyo birangiye Yezu avayo afata hakurya y’ikiyaga cya Galileya, ari na cyo cyitwa Tiberiya.

2 Imbaga nyamwinshi y’abantu iramukurikira, kuko bari babonye ibitangaza yakoraga akiza abarwayi.

3 Nuko Yezu azamuka umusozi yicaranayo n’abigishwa be.

4 Icyo gihe umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi wari wegereje.

5 Yezu abonye imbaga nyamwinshi y’abantu baje bamusanga, abaza Filipo ati: “Turagura he ibyokurya kugira ngo tugaburire aba bantu?”

6 Icyatumye abaza Filipo atyo kwari ukugira ngo amwumve, kuko we yari azi icyo ari bukore.

7 Filipo aramusubiza ati: “Nubwo twagura imigati y’igihembo cy’imibyizi magana abiri, ntabwo yaba ihagije ngo byibura buri wese aboneho agace gato.”

8 Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya umuvandimwe wa Simoni Petero, aramubwira ati:

9 “Hano hari umuhungu ufite utugati dutanu n’udufi tubiri, ariko se abantu bangana batya byabamarira iki?”

10 Yezu aravuga ati: “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bonyine ari nk’ibihumbi bitanu.

11 Yezu afata iyo migati ashimira Imana, arayitanga maze bayikwiza abari bicaye. Abigenza atyo no ku mafi, maze bararya barahaga.

12 Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati: “Nimuteranye utumanyu dusagutse kugira ngo hatagira ibipfa ubusa.”

13 Bateranya utumanyu twasagutse kuri ya migati itanu bamaze kurya, buzuza inkangara cumi n’ebyiri.

14 Abantu babonye icyo gitangaza Yezu yakoze kiranga ibye, baravuga bati: “Ni ukuri uyu ni we wa Muhanuzi ugomba kuza ku isi.”

15 Yezu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike ku mbaraga, ni ko kubacika yongera kwigira ku musozi ari wenyine.

Yezu agenda ku mazi

16 Bugorobye abigishwa be baramanuka bagera ku kiyaga.

17 Bajya mu bwato Yezu atarabageraho, bagana i Kafarinawumu hakurya y’ikiyaga. Bumaze kwira,

18 umuyaga w’ishuheri uhushye amazi arihinduriza.

19 Bamaze kugashyank’ibirometero bitanu cyangwa bitandatu, babona Yezu agenda ku mazi agana ku bwato maze bagira ubwoba.

20 Arababwira ati: “Mwigira ubwoba ni jye!”

21 Bamushyira mu bwato maze muri ako kanya ubwato buba bugeze imusozi aho bajyaga.

Abantu bashaka Yezu

22 Bukeye ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’ikiyaga, basanga Yezu adahari kandi atari yajyanye n’abigishwa be mu bwato bwabo, bo bari bagiye bonyine kandi nta bundi bwato bwari buhari.

23 Ubwo haza andi mato avuye hakurya i Tiberiya, agera hafi y’ahantu baririye ya migati Nyagasani amaze gushimira Imana.

24 Ba bantu bose babonye ko Yezu atagihari ndetse n’abigishwa be, ni ko gufata amato bajya i Kafarinawumu kumushaka.

Yezu ni umugati w’ubugingo

25 Bageze hakurya baramubona baramubaza bati: “Mwigisha, wageze hano ryari?”

26 Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko igitumye munshaka atari uko mwasobanukiwe ibitangaza mwabonye nkora, ahubwo ari uko mwariye imigati mugahaga.

27 Ntimugakorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha. Ni we Imana Se yahaye icyemezo cy’ubushobozi bwayo bumuranga.”

28 Noneho baramubaza bati: “Twagenza dute kugira ngo dukore imirimo Imana idushakaho?”

29 Yezu arabasubiza ati: “Umurimo Imana ibashakaho ni uko mwemera Uwo yatumye.”

30 Nuko baramubaza bati: “Ariko se wowe watanga kimenyetso ki cyatuma tukwemera? Uratwereka gikorwa ki?

31 Mu butayu ba sogokuruza bariye manu nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’ ”

32 Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko burya icyo Musa yabahayeatari wo mugati wo mu ijuru, ahubwo ari Data ubaha umugati nyakuri wo mu ijuru.

33 Umugati w’Imana ni umanutse mu ijuru ugahaabari ku isi ubugingo.”

34 Noneho baramubwira bati: “Nyakubahwa, ujye uduha buri gihe kuri uwo mugati utubwiye!”

35 Yezu arababwira ati: “Ni jye mugati w’ubugingo, unsanga ntabwo asonza kandi unyemera ntazagira inyota ukundi.

36 Nyamara nk’uko nabibabwiye, mwarambonye ariko ntimunyemera.

37 Abo Data ampa bose bazansanga kandi unsanze sinzigera mwirukana.

38 Sinamanuwe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo Uwantumye ashaka.

39 Kandi rero icyo Uwantumye ashaka ni ukugira ngo ntagira n’umwe mbura mu bo yampaye, ahubwo ngo nzabazure bose ku munsi w’imperuka.

40 Icyo Data ashaka ni uko buri wese ubonye Umwana we akamwemera ahabwa ubugingo buhoraho, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.”

41 Abayahudi baritotomba kuko yari avuze ati: “Ni jye mugati wamanutse mu ijuru.”

42 Baravuga bati: “Mbese uyu si Yezu mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? None se ashobora ate kuvuga ati: ‘Namanutse mu ijuru?’ ”

43 Yezu arababwira ati: “Nimureke kwitotomba.

44 Nta n’umwe ushobora kunsanga atazanywe na Data wantumye, kugira ngo nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.

45 Byanditswe n’abahanuzi ngo ‘Bose bazigishwa n’Imana.’ Umuntu wese wumva ibyo Data avuga akigishwa na byo, aza aho ndi.

46 Si ukuvuga ko hari uwabonye Data, uretse uwaturutse ku Mana ni we wabonye Data.

47 Ndababwira nkomeje ko unyizera afite ubugingo buhoraho.

48 Ni jye mugati w’ubugingo.

49 Ba sokuruza baririye manu mu butayu bararenga barapfa.

50 Ariko hari umugati wamanutse mu ijuru kugira ngo uwuryaho wese ye kuzapfa.

51 Ni jye mugati w’ubugingo wamanutse mu ijuru, nihagira uwuryaho azabaho iteka ryose. Kandi uwo mugati ni umubiri wanjye nzatanga kugira ngo abantu bo ku isi babone ubugingo.”

52 Nuko Abayahudi bajya impaka barakaye bati: “Uyu muntu abasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?”

53 Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko mutariye umubiri w’Umwana w’umuntu ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo mwaba mufite.

54 Urya umubiri wanjye wese akanywa n’amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.

55 Umubiri wanjye ni ibyokurya nyabyo, n’amaraso yanjye ni ibyokunywa nyabyo.

56 Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.

57 Nk’uko Data wantumye afite ubugingo, ni ko nanjye mbufite kubera we, ni na ko kandi undya wese azabugira kubera jye.

58 Uyu rero ni wo mugati wamanutse mu ijuru, si nk’uwo ba sokuruza bariye bakarenga bagapfa, urya uyu mugati we azabaho iteka.”

59 Ibyo Yezu yabivuze igihe yigishirizaga mu rusengero rw’i Kafarinawumu.

Amagambo y’ubugingo buhoraho

60 Benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati: “Ayo magambo arakomeye, ni nde washobora kuyemera?”

61 Yezu amenye ko abigishwa be bitotomba arababaza ati: “Mbese ayo magambo arabahungabanyije?

62 Noneho se byamera bite mubonye Umwana w’umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere?

63 Mwuka ni we utanga ubugingo, umuntu buntu nta cyo amara. Amagambo nababwiye ni yo abazanira Mwuka n’ubugingo.

64 Nyamara muri mwe hariho abatanyemera.” Kuva mbere hose Yezu yari azi abatamwemera, kimwe n’uwari ugiye kuzamugambanira.

65 Nuko aravuga ati: “Ngicyo icyatumye mbabwira ko ntawe ushobora kunsanga atabihawe na Data.”

66 Ku bw’ibyo benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi.

67 Nuko Yezu abaza ba bigishwa be cumi na babiri ati: “Ese namwe murashaka kwigendera?”

68 Simoni Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, twasanga nde ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho?

69 Kandi twemeye ko ari wowe Muziranenge wavuye ku Mana, turabizi rwose.”

70 Yezu arabasubiza ati: “Mbese si jye wabatoranyije uko muri cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe ni intumwa ya Satani.”

71 Ubwo yavugaga Yuda Isikariyoti mwene Simoni wari ugiye kuzamugambanira, nubwo yari umwe muri ba bandi cumi na babiri.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/6-1efc68f54322c6c5cde374a2c9badeb8.mp3?version_id=387—