Yezu na Nikodemu
1 Mu ishyaka ry’Abafarizayi harimo umuntu witwaga Nikodemu, akaba umwe mu bayobozi b’Abayahudi.
2 Nijoro asanga Yezu aramubwira ati: “Mwigisha, tuzi ko uri umwigisha watumwe n’Imana tubyemejwe n’ibitangaza ukora. Nta wabasha kubikora Imana itari kumwe na we.”
3 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utavutse ubwa kabiriatabasha kubona ubwami bw’Imana.”
4 Nikodemu aramubaza ati: “Umuntu yabasha ate kuvuka kandi akuze? Mbese yabasha gusubira mu nda ya nyina akongera kuvuka?”
5 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utabyawe n’amazi na Mwuka w’Imana, atabasha kwinjira mu bwami bwayo.
6 Ikibyarwa n’umubiri kiba ari umubiri, naho ikibyarwa na Mwuka kiba ari umwuka.
7 Ntutangazwe n’uko nakubwiye nti: ‘Mugomba kuvuka ubwa kabiri.’
8 Umuyagauhuhira aho ushaka, ukumva uhuha ariko ntumenye aho uva cyangwa aho ujya. Ni na ko bimera ku muntu wese wabyawe na Mwuka.”
9 Nikodemu aramubaza ati: “Ibyo bishoboka bite?”
10 Yezu aramusubiza ati: “Ukaba uri umwigisha mu Bisiraheli ntumenye ibyo?
11 Ndakubwira nkomeje ko tuvuga ibyo tuzi kandi tugahamya ibyo twiboneye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya.
12 Nababwiye ibiba ku isi ntimwabyemera, none se nimbabwira ibiba mu ijuru muzabyemera mute?
13 Nta wigeze azamuka ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru ari we Mwana w’umuntu.
14 Kandi nk’uko Musa yashyize inzoka hejuru ari mu butayu akayimanika ku giti, ni ko n’Umwana w’umuntu agomba gushyirwa hejuru,
15 kugira ngo umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho.”
16 Imana yakunze cyane abantu bo ku isi yose, ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese adapfa burundu, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
17 Imana ntiyatumye Umwana wayo ku isi ngo acire iteka abo ku isi, ahubwo kwari ukugira ngo abakize.
18 Uwizera Umwana w’Imana ntiyigera acirwa iteka, naho utamwizera aba amaze kuricirwa kuko atizeye Umwana w’ikinege w’Imana.
19 Dore igituma abantu bacirwa iteka: ni uko urumuri rwaje ku isi maze abantu bikundira umwijima kuruta umucyo, kuko ibyo bakora ari bibi.
20 Umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza ahabona kugira ngo ibyo akora bitagawa.
21 Nyamara ukora iby’ukuri ajya ahabona, kugira ngo ibyo yakoze bigaragare ko byakozwe uko Imana ishaka.
Yezu na Yohani Mubatiza
22 Hanyuma y’ibyo Yezu ajyana n’abigishwa be mu ntara ya Yudeya, bamaranayo iminsi abatiza abantu.
23 Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni hafi y’i Salimu, kuko hari amazi menshi abantu bakaza kuhabatirizwa.
24 Ubwo Yohani yari atarafatwa ngo afungwe.
25 Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n’undi Muyahudi ku byerekeye imihango yo kwihumanura.
26 Basanga Yohani baramubwira bati: “Mwigisha, wa wundi wari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga uwo ari we, dore na we arabatiza kandi abantu bose baramusanga.”
27 Yohani arabasubiza ati: “Nta cyo umuntu abasha kwiha kirenze icyo Imana yamugeneye.
28 Mwebwe ubwanyu mwambera abagabo b’ibyo navuze nti: ‘Jyewe sindi Kristo ahubwo ndi uwatumwe kumubanziriza.’
29 Umukwe ni we nyir’umugeni, naho uherekeza umukwe amuhagarara iruhande akamutega amatwi maze akanyurwa no kumva ijwi rye. Nguko uko ibyishimo byanjye bisendereye.
30 We agomba gukuzwa naho jye ngaca bugufi.”
Yezu aturuka mu ijuru
31 Uturuka mu ijuru asumba byose, naho uturuka ku isi ni uw’isi kandi avuga iby’isi. Uturuka mu ijuru we asumba byose,
32 ibyo yiboneye kandi yiyumviye ni byo ahamya, ariko nta wemera ibyo ahamya.
33 Icyakora uwemera ibyo ahamya aba yemeje ko ibyo Imana ivuga ari ukuri.
34 Uwatumwe n’Imana avuga ubutumwa bwayo, kuko Imana itanga Mwuka wayo itazigama.
35 Umwana w’Imana akundwa na Se kandi Se yamweguriye byose.
36 Uwemera Umwana w’Imana aba abonye ubugingo buhoraho, naho utamwumvira ntazabona ubwo bugingo, ahubwo Imana izagumya imurakarire.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/3-cb6ec5b1ecea0b2131fed713ea016ba0.mp3?version_id=387—