Jambo yabaye umuntu
1 Mbere ya byose uwitwa Jambo yari ariho. Jambo uwo yari kumwe n’Imana kandi yari Imana.
2 Yari kumwe n’Imana mbere ya byose.
3 Ibintu byose byabayeho kubera we, nta na kimwe cyabayeho kitabimukesha.
4 Muri we harimo ubugingo kandi ubwo bugingo bwari urumuri rw’abantu.
5 Nuko urwo rumuri ruboneshereza mu mwijima, umwijima ntiwarutsinda.
6 Habayeho umuntu watumwe n’Imana akitwa Yohani.
7 Yaje ari umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo atume bose barwemera.
8 Si we wari urumuri ahubwo yazanywe no guhamya ibyarwo.
9 Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese.
10 Yari ku isi kandi isi yabayeho kubera we, nyamara isi ntiyamumenya.
11 Yaje mu bye ariko abe ntibamwakira.
12 Nyamara abamwakiriye bose bakemera uwo ari we, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.
13 Kuba abana b’Imana ntibiva ku buryo busanzwe bwo kubyara, cyangwa ngo biterwe n’icyifuzo cy’umubiri cyangwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo babyarwa n’Imana.
14 Jambo yabaye umuntu aba hagati muri twe, yuzuye ubuntu n’ukuri. Nuko tubona ikuzo rye, ari ryo kuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se.
15 Yohani ahamya ibye ararangurura ati: “Nguyu uwo navugaga nti: ‘Uje nyuma yanjye aranduta kuko yahozeho mbere yanjye.’ ”
16 Twese twahawe ku migisha ye isendereye, kandi tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi.
17 Amategeko yanyujijwe kuri Musa, naho ubuntu n’ukuri byo byaje binyujijwe kuri Yezu Kristo.
18 Nta muntu wigeze abona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uhorana na Se ni we wayimenyekanishije.
Guhamya kwa Yohani Mubatiza
19 Dore ibyo Yohani yahamije, ubwo Abayahudi b’i Yeruzalemu batumaga abatambyi n’Abalevi kumubaza bati: “Uri nde?”
20 Abasubiza atishisha aranaberurira ati “Si jye Kristo.”
21 Nuko baramubaza bati: “None se uri nde? Ese uri Eliya?”
Ati: “Sindi we.”
Baramubaza ati: “Mbese uri wa Muhanuzi?”
Ati: “Oya.”
22 Noneho baramubaza bati: “None se uri nde kugira ngo tubone icyo dusubiza abadutumye? Ese ibyawe ubivugaho iki?”
23 Arabasubiza ati:
“Ndi urangururira ijwi mu butayu ati:
‘Nimuringanize inzira ya Nyagasani’,
nk’uko umuhanuzi Ezayi yabivuze.”
24 Abari batumwe bari abo mu Bafarizayi.
25 Nuko baramubaza bati: “Kuki ubatiza niba utari Kristo cyangwa Eliya, cyangwa wa Muhanuzi?”
26 Yohani arabasubiza ati: “Jyewe mbatirisha amazi, nyamara muri mwe hari uwo mutazi.
27 Yaje nyuma yanjye, ariko ntibinkwiriye no gupfundura agashumi k’urukweto rwe.”
28 Ibyo byabereye i Betaniya, iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani aho Yohani yabatirizaga.
Yezu Umwana w’intama w’Imana
29 Bukeye Yohani abona Yezu aje amusanga, maze aravuga ati: “Dore Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abantu bo ku isi!
30 Uyu ni we navugaga nti: ‘Nyuma yanjye haje umuntu unduta, kuko yahozeho mbere yanjye.’
31 Nanjye mbere sinari nzi uwo ari we, ariko icyatumye nza mbatirisha amazi kwari ukugira ngo agaragarizwe Abisiraheli.”
32 Nuko Yohani arahamya ati: “Nabonye Mwuka w’Imana amanuka ava mu ijuru asa n’inuma, maze aguma kuri we.
33 Jye sinari nzi uwo ari we, ariko Imana yantumye kubatirisha amazi yari yarambwiye iti: ‘Uwo uzabona Mwuka amumanukiyeho maze akamugumaho, ni we ubatirisha Mwuka Muziranenge.’
34 Narabyiboneye none ndahamya ko uwo ari we Mwana w’Imana.”
Abigishwa ba mbere ba Yezu
35 Bukeye Yohani akaba ahagararanye na babiri mu bigishwa be.
36 Abonye Yezu ahita aravuga ati: “Dore Umwana w’intama w’Imana!”
37 Bumvise avuga atyo, abo bigishwa bombi bahita bakurikira Yezu.
38 Yezu arahindukira abona bamukurikiye, arababaza ati: “Murashaka iki?”
Baramusubiza bati: “Rabi (risobanurwa ngo ‘Mwigisha’), ucumbitse he?”
39 Arabasubiza ati: “Nimuze muharebe!”
Nuko baragenda babona aho yari acumbitse, maze uwo munsi bagumana na we. Hari mu masaa kumi.
40 Andereya uva inda imwe na Simoni Petero, yari umwe muri babiri bumvise ibyo Yohani avuze maze bagakurikira Yezu.
41 Uwo abanza gushaka umuvandimwe we Simoni, amubonye aramubwira ati: “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo “Kristo”),
42 maze amugeza kuri Yezu.
Yezu amwitegereje aravuga ati: “Uri Simoni mwene Yohani, ariko uzitwa Kefa.” Kefa risobanurwa ngo “Petero”.
Yezu ahamagara Filipo na Natanayeli
43 Bukeye Yezu yiyemeza kujya muri Galileya, ahura na Filipo aramubwira ati: “Nkurikira!”
44 Filipo yari uw’i Betsayida, iwabo wa Andereya na Petero.
45 Filipo abona Natanayeli aramubwira ati: “Twabonye wa muntu uvugwa mu Mategeko yanditswe na Musa no mu byanditswe n’abahanuzi. Uwo ni Yezu mwene Yozefu w’i Nazareti.”
46 Nuko Natanayeli aramubaza ati: “Mbese hari ikintu cyiza cyakomoka i Nazareti?”
Filipo aramusubiza ati: “Ngwino urebe!”
47 Yezu abonye Natanayeli aje amusanga aravuga ati: “Dore Umwisiraheli nyakuri utagira uburiganya.”
48 Natanayeli aramubaza ati: “Wamenye ute?”
Yezu aramusubiza ati: “Filipo ataraguhamagara, igihe wari munsi y’igiti cy’umutini nari nakubonye.”
49 Natanayeli aramubwira ati: “Mwigisha, koko ni wowe Mwana w’Imana, ni wowe Mwami w’Abisiraheli.”
50 Yezu ati: “Mbese unyemejwe n’uko nkubwiye nti ‘Nakubonye munsi y’umutini?’ Uzabona ibiruta ibyo.”
51 Nuko yungamo ati: “Ndakubwira nkomeje ko uzabona ijuru rikingutse, ubone n’abamarayika b’Imana bazamukira kandi bamanukira ku Mwana w’umuntu.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JHN/1-b66c1944cf097160e152a6d269bf4ad3.mp3?version_id=387—