Ituro ry’umupfakazi
1 Yezu yubuye amaso, abona abakire bashyira amaturo yabo mu bubiko bwo mu rugo rw’Ingoro y’Imana,
2 abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceritubiri gusa.
3 Nuko aravuga ati: “Ndababwiza ukuri, uriya mupfakazi w’umukene arushije abandi bose gutura.
4 Bariya bose batanze ku bibasagutse, naho we yatanze ibyari bimutunze byose.”
Yezu ahanura ko Ingoro y’Imana izasenywa
5 Bamwe barataga Ingoro y’Imana bavuga uburyo yubatswe n’amabuye meza, kandi irimbishijwe ibintu byatuwe Imana. Ariko Yezu aravuga ati:.
6 “Hari igihe biriya byose mureba bizasenywa, ntihagire n’ibuye risigara rigeretse ku rindi!”
Amakuba azaba ku isi mu minsi y’imperuka
7 Baramubaza bati: “Mwigisha, ibyo bizaba ryari kandi ni ikihe kimenyetso kizerekana ko bigiye kuba?”
8 Yezu aravuga ati: “Muramenye ntimuzayobe, kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire.
9 Nimwumva urusaku rw’intambara n’imyivumbagatanyo ntimuzakuke umutima, kuko ibyo bigomba kubanza kubaho ariko iherezo rya byose ntirizahita riba.”
10 Yungamo ati: “Igihugu kizarwana n’ikindi, kandi umwami atere undi mwami.
11 Hazabaho imitingito ikaze kandi hirya no hino hatere inzara n’ibyorezo. Hazabaho n’ibiteye ubwoba n’ibimenyetso bikomeye bivuye mu ijuru.
12 Ariko mbere y’ibyo byose bazabafata babatoteze, babajyane mu nsengero zabo kugira ngo babacire iteka, maze babarohe muri gereza. Bazabashyikiriza abami n’abategetsi ari jye muhōrwa.
13 Ibyo bizatuma mumbera abagabo.
14 Ntimuzirirwe mubunza imitima mbere y’igihe mushaka icyo mwireguza.
15 Ni jyewe uzabihera ubushobozi bwo kumenya icyo mukwiye kuvuga, kandi ababarwanya bose ntibazashobora kugitsinda cyangwa kukivuguruza.
16 Muzagambanirwa n’ababyeyi banyu n’abo muva inda imwe na bene wanyu n’incuti zanyu, ndetse bamwe muri mwe bazabica.
17 Muzangwa na bose babampōra.
18 Nyamara nta gasatsi na kamwe kazapfuka ku mitwe yanyu.
19 Nimwihangana ni bwo muzarokora ubugingo bwanyu.
Isenywa rya Yeruzalemu
20 “Ubwo muzabona Yeruzalemu igoswe n’ingabo, muzamenye ko igiye kurimbuka bidatinze.
21 Icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. Abo bizasanga mu mujyi rwagati bazawuvemo, naho abazaba bari mu cyaro ntibazagaruke mu mujyi,
22 kuko iminsi yo guhana abagomeye Imana izaba igeze, ngo bibe nk’uko Ibyanditswe byose bivuga.
23 Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi, kuko hazabaho umubabaro ukaze muri iki gihugu, kandi uburakari bw’Imana buzaba ku baturage bacyo.
24 Bazashirira ku nkota, abandi bajyanwe ho iminyago mu mahanga yose, Yeruzalemu iribatwe n’abanyamahanga kugeza igihe barangirije ibyabazanye.
Ukuza k’Umwana w’umuntu
25 “Hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri. Naho ku isi amahanga azakuka umutima ashoberwe, kubera urusaku rw’inyanja no guhorera kwayo.
26 Abantu bazicwa n’ubwoba bategereje ibigiye kuba ku isi, kuko n’ibinyabubasha byo mu ijuru bizahungabana.
27 Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu gicu, afite ububasha n’ikuzo ryinshi.
28 Nuko ibyo nibitangira kuba, muzahagarare mukomere kuko gutabarwa kwanyu kuzaba kwegereje.”
Ikigereranyo cy’igiti cy’umutini
29 Nuko Yezu abaha ikigereranyo ati: “Mwitegereze umutini n’ibindi biti byose.
30 Iyo mubonye bitoshye, muhita mumenya ko impeshyi yegereje.
31 Ni na ko rero igihe muzabona ibyo nababwiye bibaye, muzamenya ko ubwami bw’Imana bwegereje.
32 Ndababwira nkomeje ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.
33 Ijuru n’isi bizashira ariko amagambo yanjye azahoraho.
Ni ngombwa kuba maso
34 “Nuko rero muririnde, ntimureke imitima yanyu iremererwa n’ivutu n’ubusinzi no guhihibikanwa n’iby’isi, ejo uwo munsi utabagwa gitumo
35 nk’umutego, kuko uzatungura abaturage bose bo ku isi uko yakabaye.
36 Nuko rero murabe maso, muhore musenga kugira ngo muzabashe kurokoka ibyo byose byenda kuba, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”
37 Yezu yirirwaga yigishiriza mu rugo rw’Ingoro y’Imana, bwagoroba akavayo akajya kurara ku Musozi w’Iminzenze,
38 abantu bose bakazindukira mu rugo rw’Ingoro y’Imana kumwumva.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/LUK/21-3a28afdce10ad1b3d4ba74167e0158c8.mp3?version_id=387—