Ibimenyetso bivanwaho
1 Hanyuma, mbona Umwana w’intama avanyeho kimwe muri bya bimenyetso bifunze wa muzingo w’igitabo, maze numva icya mbere muri bya binyabuzima bine kivuga cyane nk’inkuba ihinda, kigira kiti: “Ngwino!”
2 Nuko ngira ntya mbona ifarasi y’igitare. Uwo ihetse yari afite umuheto maze ahabwa n’ikamba. Nuko agenda atsinda kandi agamije gutsinda.
3 Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya kabiri. Nuko numva ikinyabuzima cya kabiri kigira kiti: “Ngwino!”
4 Nuko indi farasi y’igaju iraza. Uwo ihetse atumwa guteza intambara ku isi, kugira ngo abantu basubiranemo bicane, ahabwa inkota nini.
5 Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya gatatu. Nuko numva ikinyabuzima cya gatatu kigira kiti: “Ngwino!” Ngo ngire ntya mbona ifarasi y’umukara. Uwo ihetse yari afite umunzani mu ntoki.
6 Maze numva ikimeze nk’ijwi ry’umuntu uvugiye hagati muri bya binyabuzima bine, agira ati: “Ikiro cy’ingano kigurwe igihembo cy’umubyizi, ibiro bitatu by’ingano zitwa bushokina byo bigurwe igihembo cy’umubyizi, naho amavuta na divayi ntugire icyo ubikoraho.”
7 Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya kane, maze numva ikinyabuzima cya kane kigira kiti: “Ngwino!”
8 Ngo ngire ntya mbona ifarasi y’ikijuju. Uwo ihetse akitwa Rupfu kandi yari akurikiwe n’uwitwa Kuzimu. Bahabwa ubushobozi kuri kimwe cya kane cy’abatuye isi, kugira ngo babicishe inkota n’inzara n’indwara z’ibyorezo, n’inyamaswa z’inkazi.
9 Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya gatanu. Nuko mbona munsi y’urutambiro abantu bapfuye, bishwe bahōrwa kwamamaza Ijambo ry’Imana no guhamya ibyayo.
10 Bavugaga cyane baranguruye ijwi, bati: “Databuja, wowe Muziranenge, wowe Munyakuri, uzageza ryari ko watinze gucira urubanza abatuye isi, no guhōrera amaraso yacu bamennye?”
11 Nuko buri wese ahabwa ikanzu yera, kandi barabwirwa ngo bagende baruhuke ikindi gihe gito, kugeza ubwo umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo uzaba ushyitse, ari bo bagombaga kuzicwa kimwe na bo.
12 Mbona Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya gatandatu. Habaho umutingito w’isi ukaze, izuba rihinduka umukara nk’umwambaro ugaragaza akababaro, n’ukwezi guhinduka umutuku nk’amaraso.
13 Inyenyeri zihanuka ku ijuru, zigwa ku isi, nk’uko imbuto z’umutini zihanantuka zikiri mbisi, iyo zihuye n’umuyaga ukaze.
14 Ijuru rikurwaho nk’uko bazinga umuzingo w’igitabo, n’imisozi yose n’ibirwa byose bikurwa aho byari biri.
15 Abami batwara iyi si n’ibikomerezwa byayo, abagaba b’ingabo n’abakungu n’abanyambaraga, abakoreshwa agahato kimwe n’abigenga, bose biroha mu buvumo no mu bitare byo ku misozi ngo bihishe.
16 Babwiraga imisozi n’ibitare bati: “Nimutugweho muduhishe amaso y’Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, muduhishe n’uburakari bw’Umwana w’intama.
17 Uyu ni wo munsi ukaze w’uburakari bwabo. Ni nde uzawurokoka?”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/REV/6-25ab1679430cc5083b58f2773f5735b9.mp3?version_id=387—