Mk 8

Yezu agaburira abantu ibihumbi bine

1 Muri iyo minsi abantu benshi bongera guterana ariko nta mpamba bafite. Nuko Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati:

2 “Aba bantu barambabaje, dore uyu munsi ni uwa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura.

3 Nimbasezerera badafunguye inzara irabatsinda ku nzira, kuko bamwe muri bo baturutse kure.”

4 Abigishwa be baramubaza bati: “Twakura he ibyahaza aba bantu, ko aha hantu hadatuwe?”

5 Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?”

Bati: “Dufite irindwi.”

6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi maze afata iyo migati uko ari irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, ayiha abigishwa be ngo bayikwize abantu, barayitanga.

7 Bari bafite n’udufi duke, na two adushimira Imana, ategeka ko badukwiza abantu.

8 Bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi.

9 Abariye bari ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera,

10 aherako ajya mu bwato hamwe n’abigishwa be, bagera mu karere ka Dalimanuta.

Abafarizayi basaba ikimenyetso

11 Abafarizayi baraza batangira kugisha Yezu impaka. Bamusaba ikimenyetso cyo kubemeza ko yatumwe n’Imana, ariko ari umutego bamutega.

12 Maze asuhuza umutima ababaye aravuga ati: “Abantu b’iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwira nkomeje ko nta kimenyetso bazahabwa.”

13 Nuko abasiga aho yurira ubwato asubira hakurya.

Umusemburo w’Abafarizayi n’uwa Herodi

14 Abigishwa ba Yezu bari bibagiwe kujyana imigati, bari bafite umwe gusa mu bwato.

15 Yezu arabihanangiriza ati: “Muramenye mujye mwirinda umusemburo w’Abafarizayi n’umusemburo wa Herodi!”

16 Bo rero baravugana bati: “Ubanza ari uko tudafite imigati!”

17 Yezu amenye ibyo bavugana arababaza ati: “Ni iki gituma mujya impaka ngo nta migati mufite? Mbese n’ubu nta cyo muriyumvisha? Ese ntimurasobanukirwa? Mbese imitima yanyu iracyahumye?

18 Ese mugira amaso ntimubone, mukagira amatwi ntimwumve? Mbese ntabwo mwibuka

19 igihe namanyuraga imigati itanu, tukayikwiza ba bagabo ibihumbi bitanu? Ese ibyasagutse mwabiteranyirije mu nkangara zingahe?”

Baramusubiza bati: “Zari cumi n’ebyiri.”

20 Arababaza ati: “Naho se igihe namanyuraga n’imigati irindwi tukayikwiza abantu ibihumbi bine, ibyasagutse mwabiteranyirije mu bitebo bingahe?”

Baramusubiza bati: “Byari birindwi.”

21 Arababwira ati: “None se ntimurasobanukirwa?”

Yezu ahumura impumyi i Betsayida

22 Bageze i Betsayida abantu bazanira Yezu umugabo w’impumyi, baramwinginga ngo amukoreho.

23 Yezu amufata ukuboko amujyana ahitaruye ingo, amusīga amacandwe ku maso, amurambikaho ibiganza, aramubaza ati: “Hari icyo ubona?”

24 Uwo muntu arakanura ati: “Ndabona abantu bagenda, ariko wagira ngo ni ibiti.”

25 Yezu yongera kumurambika ibiganza ku maso. Noneho arambura amaso cyane arahumuka, abona ibintu byose uko biri.

26 Nuko Yezu aramubwira ati: “Itahire ntusubire muri ziriya ngo.”

Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo

27 Nyuma Yezu ajyana n’abigishwa be mu mirenge yo hafi y’i Kayizariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”

28 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.”

29 Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”

Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo.”

30 Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bahingukiriza ibye.

Yezu avuga ko azapfa akazuka

31 Yezu atangira kwigisha abigishwa be ko ari ngombwa ko Umwana w’umuntu ababazwa cyane, akangwa n’abakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bakamwica maze iminsi itatu yashira akazuka.

32 Ayo magambo Yezu yayavugaga yeruye. Nuko Petero aramwihererana, atangira kumuhana.

33 Yezu arahindukira areba abigishwa be, maze acyaha Petero ati: “Mva iruhande Satani, kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ari iby’abantu.”

34 Noneho Yezu ahamagara rubanda n’abigishwa be, arababwira ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusarabawe ankurikire.

35 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa kandi ahōrwa Ubutumwa bwiza, azaba abukijije.

36 Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe?

37 Cyangwa se ubugingo bw’umuntu yabugurana iki?

38 Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye imbere y’abantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abagizi ba nabi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera igihe azaba aje afite ikuzo rya Se, ashagawe n’abamarayika baziranenge.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MRK/8-ba1bb2b33c21141b67b1885a20a9b09b.mp3?version_id=387—