Mk 4

Umugani w’umubibyi

1 Yezu yongera kwigishiriza ku nkombe y’ikiyaga. Imbaga y’abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose baguma imusozi.

2 Nuko abigisha ibintu byinshi akoresheje imigani ati:

3 “Nimutege amatwi: umuntu yagiye kubiba,

4 igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi.

6 Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho ziragwingira ntizera.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera zirakura maze zirera. Zimwe zera imbuto mirongo itatu, izindi mirongo itandatu, izindi ijana.”

9 Nuko Yezu aravuga ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

Igituma Yezu yavugiraga mu migani

10 Yezu asigaye wenyine, abari kumwe na we barimo ba bandi cumi na babiri, bamusobanuza iby’imigani ye.

11 Nuko arababwira ati: “Mwebwe mwahawe kumenya ibanga ry’ubwami bw’Imana, naho abandi byose babimenyeshwa n’imigani,

12 kugira ngo

‘Kureba barebe ariko be kubona,

kumva bumve ariko be gusobanukirwa,

kugira ngo batagarukira Imana ikabababarira.’ ”

Yezu asobanura umugani w’umubibyi

13 Nuko yongera kubabwira ati: “Ese ko mutumvise uwo mugani, iyindi yose muzayimenya mute?

14 Imbuto umubibyi abiba ni Ijambo ry’Imana.

15 Imbuto zaguye ku nzira zigereranywa n’abantu bumva iryo Jambo, maze ako kanya Satani akaza agakuraho Ijambo ryabibwe muri bo.

16 Izabibwe ku gasi ni nk’abantu bumva Ijambo ry’Imana, ako kanya bakaryakirana ubwuzu,

17 nyamara ntibatume rishorera imizi muri bo, bityo bakarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa bahōrwa Ijambo ry’Imana, bahita bacika intege.

18 Abandi ni nk’izabibwe mu mahwa. Ni abumva Ijambo ry’Imana,

19 nyamara guhagarikwa umutima n’iby’isi no gushukwa n’ubukungu, no gutwarwa n’irari ry’ibindi bintu byose bikarenga kuri iryo Jambo, rikaba nk’imbuto zarumbye.

20 Naho abagereranywa n’izabibwe mu butaka bwiza, ni abumva Ijambo ry’Imana bakaryakira bakera imbuto, bamwe mirongo itatu, abandi mirongo itandatu, abandi ijana.”

Ikigereranyo cy’itara

21 Yezu arababaza ati: “Mbese hari uwacana itara akaryubikaho akabindi, cyangwa akaritereka munsi y’igitanda, ahubwo ntiyaritereka ahirengeye?

22 Nta gihishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga ritazashyirwa ahagaragara.

23 Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

24 Arongera arababwira ati: “Murajye mwitondera ibyo mwumva. Akebo mugeramo ni ko namwe muzagererwamo, ndetse muzarushirizwaho.

25 Ufite azongererwa, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.”

Ikigereranyo cy’imbuto zimejeje

26 Yezu arongera aravuga ati: “Iby’ubwami bw’Imana wabigereranya n’umuntu utera imbuto mu murima.

27 Yasinzira cyangwa yaba maso ijoro n’amanywa, izo mbuto ziramera zigakura atazi uko bigenda.

28 Ubutaka ubwabwo ni bwo bwera imyaka: habanza ingemwe zigakura zikaba imigengararo, hanyuma na yo ikaba amahundo arimo impeke zeze.

29 Nuko imyaka yamara kwera, nyir’umurima agahita ategeka ko bazana imihoro ngo bayisarure, kuko ari igihe.”

Ikigereranyo cy’akabuto

30 Yezu yongera kuvuga ati: “Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki, cyangwa twabacira uwuhe mugani wo kubwerekana?

31 Twabugereranya n’akabuto kitwa sinapi, igihe bagatera kaba karutwa n’izindi mbuto zose zo ku isi.

32 Nyamara iyo bamaze kugatera karamera kagakura, kagasumba ibihingwa byose kakagaba amashami manini, inyoni zikaza kugamamo.”

33 Nuko Yezu akomeza kubabwira Ijambo ry’Imana, akoresha imigani myinshi nk’iyo ku rugero bashoboye kumva.

34 Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye.

Yezu ahosha inkubi y’umuyaga

35 Uwo munsi bugorobye, Yezu abwira abigishwa be ati: “Twambuke dufate hakurya.”

36 Basiga rubanda aho bamujyana muri bwa bwato yarimo, n’andi mato aramuherekeza.

37 Nuko haza inkubi y’umuyaga, umuhengeri w’amazi utangira kwiroha mu bwato bwenda gusendera.

38 Yezu we yari aryamye inyuma mu bwato, yiseguye agasego asinziriye. Abigishwa be baramukangura baramubwira bati: “Mwigisha, nta cyo bikubwiye ko tugiye gushira?”

39 Nuko arakanguka maze acyaha umuyaga, abwira n’ikiyaga ati: “Tuza! Gwa neza!”

Umuyaga urahosha haba ituze ryinshi.

40 Hanyuma arababaza ati: “Ni iki cyabateye ubwoba bungana butyo? Mbese n’ubu ntimurizera?”

41 Abigishwa be bakuka umutima barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki utegeka umuyaga n’ikiyaga bikamwumvira?”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MRK/4-24c63283ca7375ea7feaf8076a10f2de.mp3?version_id=387—