Mk 2

Yezu akiza ikimuga

1 Hashize iminsi mike Yezu agaruka i Kafarinawumu, abantu bamenya ko ari imuhira.

2 Hateranira abantu benshi buzura mu nzu, ku buryo nta kanya na busa kabonekaga haba no mu muryango. Yezu atangira kubabwira Ijambo ry’Imana.

3 Haza abantu bamuzaniye umuntu umugaye ahetswe na bane muri bo.

4 Basanga badashoboye kumugeza aho Yezu ari kuko hari abantu benshi. Nuko basambura igisenge cy’inzuaharinganiye n’aho Yezu yari ari, maze mu cyuho baciye bamanuriramo ingobyi uwo muntu umugaye yari ahetswemo.

5 Yezu abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”

6 Bamwe mu bigishamategeko bari bicaye aho barabazanya bati:

7 “Uriya atewe n’iki kuvuga atyo? Aratuka Imana! Ni nde ubasha kubabarira abantu ibyaha uretse Imana yonyine?”

8 Ako kanya Yezu amenya ibyo batekereza, ni ko kubabaza ati: “Ni iki kibateye gutekereza mutyo?

9 Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira uyu muntu umugaye ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ufate ingobyi yawe ugende?’

10 Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi Umwana w’umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira uwo muntu umugaye ati:

11 “Ndagutegetse, byuka ufate ingobyi yawe witahire.”

12 Ako kanya arabyuka afata ingobyi ye, asohoka abantu bose bamureba ku buryo bose batangaye cyane, basingiza Imana bati: “Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi!”

Yezu ahamagara Levi

13 Yezu asubira ku Kiyaga cya Galileya, maze imbaga y’abantu irahamusanga arabigisha.

14 Nuko ahise abona Levi mwene Alufeyi, yicaye ku biro by’imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!” Levi aherako arahaguruka aramukurikira.

15 Igihe Yezu n’abigishwa be bari kwa Levi bafungura, abasoresha benshi n’abandi banyabyaha baraza basangira na bo, kuko mu bamukurikiraga, bene nk’abo bari benshi!

16 Abigishamategeko bo mu Bafarizayi babonye Yezu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha, babaza abigishwa be bati: “Kuki asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?”

17 Yezu abyumvise arababwira ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha.”

Ibyerekeye kwigomwa kurya

18 Igihe kimwe abigishwa ba Yohani Mubatiza n’Abafarizayi bari bigomwe kurya, maze abantu basanga Yezu baramubaza bati: “Kuki abigishwa ba Yohani n’ab’Abafarizayi bigomwa kurya, naho abawe ntibabikore?”

19 Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe abasangwa bashobora kwigomwa kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Oya, igihe cyose bakiri kumwe ntibashobora kwigomwa kurya.

20 Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.

21 “Ntawe utera ikiremo gishya ku mwenda ushaje. Uwabikora, ikiremo gishya cyawukurura ukarushaho gushishimuka.

22 Nta n’usuka inzoga y’umubira mu mpago z’impuzishaje. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y’umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya.”

Yezu yigisha iby’isabato

23 Igihe kimwe Yezu anyuze mu mirima y’ingano ku isabato, abigishwa be bagenda baca amahundo.

24 Nuko Abafarizayi babwira Yezu bati: “Dorere, kuki bakora ibidakwiriye gukorwa ku isabato?”

25 Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje cyane?

26 Icyo gihe yinjiye mu Nzu y’Imana arya imigati yatuwe Imana, kandi nta wemererwaga kuyirya uretse abatambyi. Ariko Dawidi yayiriyeho ahaho n’abo bari kumwe. Ibyo byabaye igihe Abiyatari yari Umutambyi mukuru.”

27 Yezu arababwira ati: “Isabato yabereyeho abantu, abantu si bo babereyeho isabato.

28 Nuko rero Umwana w’umuntu ni we ugenga n’isabato.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MRK/2-10f5831cf58368a6ed468443b7fac187.mp3?version_id=387—