Mk 1

Yohani Mubatiza yigisha kandi abatiza

1 Ngiyi intangiriro y’Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu Kristo Umwana w’Imana.

2 Byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Ezayi ngo:

“Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe,

kugira ngo igutunganyirize inzira.

3 Nimwumve ijwi ry’urangururira mu butayu ati:

‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani,

muringanize aho azanyura.’ ”

4 Yohani yatungutse mu butayu atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha.

5 Icyo gihe abaturage bo mu ntara yose ya Yudeya n’abo mu murwa wayo wa Yeruzalemu bose basangaga Yohani, akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo.

6 Yohani yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu. Yatungwaga n’isananen’ubuki bw’ubuhura,

7 akajya atangaza ati: “Nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kunama ngo mbe napfundura udushumi tw’inkweto ze.

8 Jyewe ndababatirisha amazi, ariko we azababatirisha Mwuka Muziranenge.”

Yezu abatizwa na Yohani

9 Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti yo muri Galileya, maze Yohani amubatiriza muri Yorodani.

10 Yezu akiva mu mazi abona ijuru rirakingutse, na Mwuka w’Imana amumanukiraho asa n’inuma.

11 Nuko humvikana ijwi ry’uvugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane, ni wowe nishimira.”

Yezu ageragezwa na Satani

12 Mwuka w’Imana aherako amujyana mu butayu,

13 ahamara iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani. Yahabanaga n’inyamaswa, abamarayika ari bo bamukorera.

Yezu atangira umurimo we mu ntara ya Galileya

14 Yohani amaze gufungwa, Yezu ajya muri Galileya yamamaza Ubutumwa bwiza bw’Imana agira ati:

15 “Igihe kirageze, ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane maze mwemere Ubutumwa bwiza.”

Yezu ahamagara abarobyi bane

16 Nuko Yezu anyura iruhande rw’ikiyaga cya Galileya, abona Simonin’umuvandimwe we Andereya barobesha imitego y’amafi mu kiyaga, kuko bari abarobyi.

17 Yezu arababwira ati: “Nimunkurikirenzabagira abarobyi b’abantu.”

18 Bahita basiga aho imitego yabo baramukurikira.

19 Yigiye imbere ho gato abona Yakobo na Yohani bene Zebedeyi. Na bo bari mu bwato batunganya imitego barobeshaga.

20 Ako kanya Yezu arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi n’abakozi be mu bwato baramukurikira.

Yezu akiza umuntu wahanzweho

21 Nuko bagera i Kafarinawumu. Ku munsi w’isabato Yezu ajya mu rusengero rw’Abayahudi atangira kwigisha.

22 Abaho batangazwa cyane n’imyigishirize ye, kuko atigishaga nk’abigishamategeko, ahubwo we yigishaga nk’ufite ubushobozi.

23 Ako kanya mu rusengero haboneka umuntu wahanzweho n’ingabo ya Satani, avuga aranguruye ati:

24 “Yezu w’i Nazareti, uradushakaho iki? Mbese wazanywe no kuturimbura? Nzi uwo uri we, ni wowe Muziranenge wavuye ku Mana.”

25 Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani ati: “Ceceka muvemo!”

26 Nuko itigisa uwo muntu bikabije maze imuvamo ivuza induru.

27 Bose barumirwa bigeza aho babazanya bati: “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya! Arategekana ububasha ingabo za Satani na zo zikamwumvira!”

28 Bidatinze inkuru ye yamamara mu karere kose ka Galileya.

Yezu akiza abarwayi benshi

29 Bakiva mu rusengero Yezu ajya kwa Simoni na Andereya, ari kumwe na Yakobo na Yohani.

30 Bagezeyo basanga nyirabukwe wa Simoni aryamye ahinda umuriro. Ako kanya babwira Yezu iby’uburwayi bwe.

31 Yezu aramusanga, amufata ukuboko aramwegura. Nuko umuriro urazima, arabyuka arabazimanira.

32 Nimugoroba izuba rirenze, abantu bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho n’ingabo za Satani.

33 Abaturage b’umujyi bose bari bateraniye ku irembo.

34 Nuko akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, amenesha n’ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu. Ariko ntiyazikundira kuvuga kuko zari zamumenye.

Yezu avuga Ubutumwa bwiza muri Galileya

35 Bukeye bwaho Yezu abyuka kare mu rukerera, ajya ahantu hiherereye arasenga.

36 Simoni na bagenzi be bajya kumushaka.

37 Bamubonye baramubwira bati: “Abantu bose baragushaka.”

38 Arabasubiza ati: “Ahubwo nimuze tujye mu yindi misozi idukikije, na ho namamazeyo Ubutumwa bwiza kuko ari cyo cyanzanye.”

39 Nuko azenguruka Galileya yose avuga Ubutumwa bwiza, abutangariza mu nsengero zaho kandi amenesha ingabo za Satani zari mu bantu.

Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe

40 Nuko umuntu urwaye ibibembe asanga Yezu aramupfukamira, aramubwira ati: “Ubishatse wankiza.”

41 Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.”

42 Ako kanya ibibembe bimushiraho arakira.

43 Yezu ahita amusezerera amwihanangiriza ati:

44 “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Icyakora ujye kwiyereka umutambyi maze uture igitambo cyo guhumanurwa nk’uko Musa yabitegetse, bibabere icyemezo cy’uko wakize.”

45 Nyamara uwo muntu akimara kuva aho atangira kubyamamaza, abibwira umuhisi n’umugenzi bigeza aho Yezu yari atakigenda mu mijyi ku mugaragaro, ahubwo akigumira mu gasozi ahantu hadatuwe, akaba ari ho abantu bamusanga baturutse hirya no hino.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MRK/1-cb65c4f8a65b50637294de004db9c9e0.mp3?version_id=387—