Kuzuka kwa Yezu
1 Isabato ishize, ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w’i Magadala na Mariya wundi baza mu museke kureba imva.
2 Ako kanya haba umutingito w’isi ukomeye, umumarayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru, araza yigizayo rya buye aryicaraho.
3 Yarabagiranaga nk’umurabyo n’imyambaro ye yeraga de.
4 Abarinzi bamurabutswe bagira ubwoba bwinshi, bahinda umushyitsi bamera nk’abapfuye..
5 Umumarayika abwira abagore ati: “Mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu umwe babambye ku musaraba
6 ariko ntari hano, yazutse nk’uko yari yarabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye.
7 Noneho mwihute mubwire abigishwa be muti: ‘Yazutse kandi agiye kubategerereza muri Galileya, ni ho muzamusanga.’ Ngubwo ubutumwa nari mbafitiye.”
8 Bava ku mva bwangu bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, biruka bajya kumenyesha abigishwa ba Yezu iyo nkuru.
9 Noneho Yezu ahura na bo arababwira ati: “Ndabaramutsa!” Baramwegera bamwikubita imbere, bamufata ibirenge baramuramya.
10 Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye muri Galileya, ni ho bazambonera.”
Abarinzi b’imva babeshya
11 Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu basirikari barindaga imva bajya mu mujyi, maze batekerereza abakuru bo mu batambyi ibyari byabaye byose.
12 Abo batambyi baterana n’abakuru b’imiryango bajya inama, baha abasirikari amafaranga menshi
13 barababwira bati: “Mujye muvuga ko abigishwa be baje nijoro bakamwiba musinziriye.
14 Umutegetsi naramuka abimenye, tuzamugusha neza dutume mudakurikiranwa.”
15 Abarinzi bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko babwirijwe. Nuko iyo nkuru yamamara mu Bayahudi kugeza na n’ubu.
Yezu atuma abigishwa be
16 Nuko abo bigishwa cumi n’umwe bajya muri Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye.
17 Bamubonye baramuramya, ariko bamwe barashidikanya.
18 Yezu arabegera arababwira ati: “Nahawe ubushobozi kuri byose mu ijuru no ku isi.
19 Nuko rero nimugende muhindure abo mu mahanga yose babe abigishwa banjye, mubabatize mu izina rya Data n’Umwana we na Mwuka Muziranenge,
20 mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/28-22cf10951ed88ff0d6b336d253caff11.mp3?version_id=387—