Mt 27

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

1 Igitondo gitangaje, abakuru bose bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bajya inama yo kwicisha Yezu.

2 Bamaze kumuboha baramujyana, bamushyikiriza Umutegetsi Pilato.

Urupfu rwa Yuda

3 Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko Yezu yaciriwe urwo gupfa yicuza ibyo yakoze, asubiza abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bya bikoroto mirongo itatu by’ifeza,

4 aravuga ati: “Nakoze ishyano kuko nagambaniye amaraso y’umuntu w’umwere.”

Baramubwira bati: “Ibyo ni ibyawe twe ntibitureba.”

5 Ajugunya bya bikoroto mu rugo rw’Ingoro y’Imana, avayo ajya kwimanika.

6 Abakuru bo mu batambyi bafata ibyo bikoroto baravugana bati: “Ntibikwiriye ko dushyira aya mafaranga hamwe n’amaturo yandi, kuko yaguzwe amaraso y’umuntu.”

7 Bamaze kujya inama, bayagura umurima wari uw’umubumbyi, kugira ngo ube irimbi ryo guhambamo abatari Abayahudi.

8 Bituma witwa “Umurima w’Amaraso” kugeza na n’ubu.

9 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya ngo: “Bakiriye ibikoroto mirongo itatu by’ifeza, ari cyo giciro Abisiraheli bari biyemeje kumugura.

10 Babigura umurima w’umubumbyi nk’uko Nyagasani yari yarantegetse.”

Yezu abazwa na Pilato

11 Yezu ageze imbere y’umutegetsi, uwo mutegetsi aramubaza ati: “Ni wowe mwami w’Abayahudi?”

Yezu ati: “Urabyivugiye.”

12 Abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango baramurega, ariko ntiyagira icyo asubiza.

13 Nuko Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ibyo byose bagushinja?”

14 Yezu ntiyagira icyo amusubiza kuri ibyo birego byose. Umutegetsi abibonye aratangara cyane.

Yezu acirwa urwo gupfa

15 Ku munsi mukuru wa Pasika, umutegetsi w’Umunyaroma yari amenyereye kurekurira rubanda imfungwa imwe bashakaga.

16 Icyo gihe bari bafite imfungwa y’ikirangirire yitwaga Baraba.

17 Nuko Pilato abaza abantu bakoraniye aho ati: “Uwo mushaka ko mbarekurira ni nde, Baraba cyangwa Yezu witwa Kristo?”

18 Pilato yari azi ko bamugabije Yezu babitewe n’ishyari.

19 Igihe Pilato yari yicaye kugira ngo ace urubanza, umugore we amutumaho ati: “Uramenye ntugire icyo ukora kuri uwo muntu, ni umwere. Naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”

20 Ariko abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bemeza rubanda gusaba Umutegetsi ngo abarekurire Baraba, yicishe Yezu.

21 Nuko arababaza ati: “Muri aba bombi uwo mushaka ko mbarekurira ni nde?”

Baramusubiza bati: “Ni Baraba.”

22 Pilato arababaza ati: “None se Yezu witwa Kristo mugire nte?”

Bose bati: “Nabambwe ku musaraba!”

23 Pilato ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe?”

Barushaho gusakuza bati: “Nabambwe!”

24 Pilato abonye ko arushywa n’ubusa ahubwo ko bigiye gucika, atumiza amazi maze akarabira imbere ya rubanda, aravuga ati: “Amaraso y’uyu muntu ntazambarweho. Birabe ibyanyu!”

25 Bose barasubiza bati: “Amaraso ye araduhame ahame n’abana bacu!”

26 Pilato ni ko kubarekurira Baraba. Ategeka ko Yezu abambwa ku musaraba bamaze kumukubita ibiboko.

Abasirikari bashinyagurira Yezu

27 Nuko abasirikari bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro y’umutegetsi, maze abasirikari bose baramukikiza.

28 Bamucuza imyambaro bamwambika umwitero utukura.

29 Bazingazinga ikamba ry’amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamufatisha ikibingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko bakajya bamupfukamira bamushinyagurira bati: “Urakarama Mwami w’Abayahudi!”

30 Bakamuvundereza amacandwe, bagafata na cya kibingo bakakimukubita mu mutwe.

31 Nuko bamaze kumushinyagurira batyo bamwambura wa mwitero utukura, bamusubiza imyambaro ye. Nuko bamujyana kumubamba ku musaraba.

Yezu abambwa ku musaraba

32 Bagisohoka mu mujyi bahura n’umuntu ukomoka i Sirene witwaga Simoni, baramufata kugira ngo atware umusaraba wa Yezu.

33 Bageze ahitwa Gologota ari ko kuvuga “ahitiriwe igihanga”,

34 bamuha divayi ivanze n’indurwengo anywe, asomyeho yanga kuyinywa.

35 Nuko bamubamba ku musaraba, bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo.

36 Birangiye bicara aho baramurinda.

37 Hejuru y’umutwe we, bahamanika itangazo ry’icyo yaregwaga, ngo “Uyu ni Yezu Umwami w’Abayahudi.”

38 Yari abambanywe n’abambuzi babiri, umwe iburyo undi ibumoso.

39 Abahisi baramutukaga bakazunguza umutwe bati:

40 “Wowe wasenya Ingoro y’Imana ukayubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana ivane ku musaraba turebe!”

41 Abakuru bo mu batambyi hamwe n’abigishamategeko n’abakuru b’imiryango, na bo bamushinyaguriraga bamuseka bati:

42 “Yakijije abandi none ananiwe kwikiza! Umva ko ari Umwami w’Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba ni bwo tumwemera!

43 Yiringiye Imana avuga ngo ‘Ndi Umwana wayo’, none reka turebe ko imurokora umva ko imukunda!”

44 Ndetse na ba bambuzi bari babambanywe na we ni ko bamutukaga.

Urupfu rwa Yezu

45 Uhereye saa sita, mu gihugu cyosehacura umwijima kugeza saa cyenda.

46 Ahagana mu masaa cyenda Yezu avuga aranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Ni ukuvuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”

47 Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati: “Aratabaza Eliya.”

48 Umwe muri bo ahita yiruka, afata icyangwe acyinika muri divayi isharira, agihambira ku kibingo akimushyira ku munwa kugira ngo akinyunyuze.

49 Abandi baravuga bati: “Mureke turebe ko Eliya aza kumutabara!”

50 Yezu yongera kurangurura ijwi, aherako avamo umwuka.

51 Nuko mu Ngoro y’Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyaneutabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Isi iratingita, ibitare biriyasa.

52 Imva zirakinguka, intore z’Imana nyinshi zapfuye zirazuka.

53 Yezu amaze kuzuka, ziva mu mva zigera i Yeruzalemu umujyi Imana yitoranyirije, zibonekera abantu benshi.

54 Umukapiteni n’abasirikari be barindaga Yezu bumvise umutingito w’isi, kandi babonye ibindi byabaye, baratinya cyane baravuga bati: “Ni ukuri uyu muntu yari umwana w’Imana!”

55 Hari n’abagore benshi babireberaga kure, ni bo bakurikiye Yezu kuva muri Galileya bamufasha imirimo.

56 Barimo Mariya w’i Magadala na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi.

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

57 Bugiye kwira haza umugabo w’umukire witwaga Yozefu, ukomoka mu mujyi wa Arimateya, yari umwigishwa wa Yezu.

58 Ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. Pilato ategeka ko bawumuha.

59 Nuko Yozefu ajyana uwo murambo, awuhambira mu mwenda wera utanduye.

60 Aherako awushyingura mu mva ye nshya yari yarakorogoshoye mu rutare, nyuma ahirikiraho ibuye rinini, arikingisha umuryango maze arataha.

61 Mariya w’i Magadala na Mariya wundi basigara bicaye ahateganye n’imva.

Abarinzi b’imva

62 Umunsi w’imyiteguro y’isabato urangiye, bukeye bwaho abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bateranira kwa Pilato,

63 baramubwira bati: “Nyakubahwa, twibutse ko wa mubeshyi akiriho yavuze ati: ‘Nzazuka iminsi itatu ishize.’

64 Nuko rero, mutegeke ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kwiba umurambo bakabeshya rubanda ngo ‘Yazutse’, maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.”

65 Pilato arababwira ati: “Ngaba abasirikari, mugende muyirinde uko mushoboye.”

66 Nuko baragenda badanangira umuryango w’imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye bahasiga n’abasirikari.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/27-cdba5f365711e3dd16aa8f05d956c1d7.mp3?version_id=387—