Mu ijuru baramya Imana
1 Hanyuma ngira ntya mbona mu ijuru urugi rukinguye.
Uwo nari numvise bwa mbere ijwi rye ryarangiraga nk’iry’impanda, arambwira ati: “Zamuka uze hano nkwereke ibigiye gukurikiraho.”
2 Ako kanya Mwuka w’Imana anzaho, maze ndabonekerwa, mbona intebe ya cyami y’Imana mu ijuru, mbona n’Uyicayeho
3 arabagirana nk’amabuye y’agaciroyitwa yasipi na sarudiyo. Iyo ntebe ya cyami kandi yari izengurutswe n’umukororombya warabagiranaga nk’ibuye rya emerodi.
4 Yari izengurutswe kandi n’izindi ntebe za cyami makumyabiri n’enye, zicaweho n’abakuru makumyabiri na bane bambaye imyenda yera, kandi batamirije amakamba y’izahabu.
5 Kuri iyo ntebe ya cyami haturukaga imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba. Imbere y’iyo ntebe hari hateretswe amatara arindwi yaka umuriro, ari yo binyamwuka by’Imana.
6 Imbere y’iyo ntebe hari igisa n’ikiyaga kigizwe n’ikirahuri, kibonerana nk’ibuye ry’isarabwayi.
Imbere y’iyo ntebe n’ahayizengurutse hakaba ibyitwa ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n’inyuma.
7 Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu mu maso kigasa n’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka.
8 Buri kinyabuzima cyari gifite amababa atandatu, kandi byose byari byuzuyeho amaso ku nda n’inyuma hose. Ijoro n’amanywa ntibituza kuririmba biti:
“Umuziranenge, Umuziranenge, Umuziranenge,
ni Nyagasani Imana Ishoborabyose.
Ni yo yahozeho kandi iriho, kandi igiye kuza.”
9 Ibyo binyabuzima bine ni ko bihora biririmba biha ikuzo Imana ihoraho iteka ryose, yicaye kuri ya ntebe ya cyami, bikayubaha bikanayishimira. Uko bigize bityo kandi
10 ba bakuru makumyabiri na bane na bo bikubita imbere y’Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, bakaramya Ihoraho iteka ryose. Ubwo kandi bakaba banaze amakamba yabo imbere y’iyo ntebe, bakavuga bati:
11 “Nyagasani Mana yacu,
ni wowe ukwiye guhabwa ikuzo n’icyubahiro n’ububasha,
koko ni wowe waremye ibintu byose.
Byaremwe ku bushake bwawe,
ni wowe ubibeshaho.”
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/REV/4-4e30ce80d3ebba2e53266a92695d946a.mp3?version_id=387—