Mt 16

Abafarizayi n’Abasaduseyi basaba ikimenyetso

1 Nuko Abafarizayi n’Abasaduseyi basanga Yezu, bamusaba ikimenyetso cyemeza ko yatumwe n’Imana, ariko ari umutego bamutega.

2 Yezu arabasubiza ati: “Iyo izuba rirenze muravuga muti: ‘Ejo hazaramuka umucyo kuko ijuru ari umutuku’,

3 bwacya mukavuga muti: ‘Haramutse umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi rikaba ryijimye.’ Muzi gutahura ijuru ngo mumenye ibihe, nyamara mukananirwa gutahura ibimenyetso biranga iby’iki gihe.

4 Abantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abagizi ba nabi bashaka ko mbaha ikimenyetso, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi.”

Nuko abasiga aho, aragenda.

Umusemburo w’Abafarizayi n’Abasaduseyi

5 Bafashe hakurya, abigishwa ba Yezu basanga bibagiwe kujyana imigati.

6 Yezu arababwira ati: “Muramenye mujye mwirinda umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi.”

7 Bo rero baravugana bati: “Ubanza ari uko nta migati twazanye!”

8 Yezu amenye ibyo bavugana arababwira ati: “Yemwe abafite ukwizera guke mwe, ni iki gituma mujya impaka ngo nta migati mufite?

9 Mbese ntimurasobanukirwa, nta n’ubwo mwibuka ya migati itanu yahagije bya bihumbi bitanu, n’umubare w’inkangara z’ibyasagutse mwahavanye?

10 Cyangwa se ntimwibuka na ya migati irindwi yahagije bya bihumbi bine, na bya bitebo by’ibyasagutse mwahavanye?

11 Kuki mudasobanukirwa ko atari imigati nababwiraga? Mujye mwirinda ahubwo umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi.”

12 Noneho abigishwa basobanukirwa ko atari umusemburo w’imigati yababwiraga kwirinda, ahubwo ko ari uw’inyigisho z’Abafarizayi n’Abasaduseyi.

Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo

13 Bageze mu karere gahereranye n’i Kayizariya ya Filipo, Yezu abaza abigishwa be ati: “Umwana w’umuntu abantu bavuga ko ari nde?”

14 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri Yeremiya cyangwa undi wo mu bahanuzi.”

15 Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”

16 Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo Umwana w’Imana nzima.”

17 Yezu aramubwira ati: “Urahirwa Simoni mwene Yonasi, kuko ibyo nta muntu wabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru.

18 Noneho nanjye reka nkubwire: uri Petero (ni ukuvuga ‘Ibuye’), kandi kuri urwo rutare nzubakaho Umuryango wanjye, ndetse n’urupfu ntiruzabasha kuwutsinda.

19 Nzaguha imfunguzo z’ubwami bw’ijuru, icyo uzaboha ku isi kizaba cyaboshywe n’Imana mu ijuru, kandi icyo uzabohora ku isi kizaba cyabohowen’Imana mu ijuru.”

20 Nuko Yezu yihanangiriza abigishwa be kutagira uwo bahingukiriza ko ari we Kristo.

Yezu avuga ko azapfa akazuka

21 Uhereye ubwo, Yezu atangira gusobanurira abigishwa be ko ari ngombwa ko ajya i Yeruzalemu, akababazwa cyane n’abakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bakamwica maze ku munsi wa gatatu akazuka.

22 Nuko Petero aramwihererana, atangira kumuhana ati: “Nyagasani, ibyo biragatsindwa! Imana ntizakunda ko bikubaho!”

23 Yezu arahindukira aramubwira ati: “Mva iruhande Satani! Umbereye inkomyi kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ari iby’abantu.”

24 Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusarabawe ankurikire.

25 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije.

26 Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe? Cyangwa se ubugingo bw’umuntu yabugurana iki?

27 Ni koko Umwana w’umuntu agiye kuzaza afite ikuzo rya Se, ashagawe n’abamarayika be, maze agirire umuntu wese ibikwiranye n’ibyo yakoze.

28 Ndababwira nkomeje ko bamwe mu bari aha, batazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje kwima ingoma ye.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/16-b64ca3b9bdb901fa610ef38ac6feccf1.mp3?version_id=387—