Urupfu rwa Yohani Mubatiza
1 Muri icyo gihe Herodi umutegetsi w’intara ya Galileya yumva ibya Yezu.
2 Nuko abwira abo mu rugo rwe ati: “Uriya muntu ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.”
3 Koko rero Herodi yari yarategetse ko bafata Yohani bakamuboha bakamushyira muri gereza. Impamvu yaturutse kuri Herodiya, umugore w’umuvandimwe weFilipo.
4 Yohani yari yabwiye Herodi ati: “Ntibyemewe ko umutunga.”
5 Ibyo bitera Herodi gushaka kwica Yohani, ariko yatinyaga rubanda kuko bemeraga ko Yohani ari umuhanuzi.
6 Ku munsi mukuru wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y’abatumirwa. Binyura Herodi cyane
7 ku buryo yamurahiye ati: “Ndaguha icyo unsaba cyose.”
8 Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina aravuga ati: “Nimumpe igihanga cya Yohani Mubatiza, bahite bakinzanira ku mbehe.”
9 Umwami Herodi arababara, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko biba bityo.
10 Atuma umuntu muri gereza aca Yohani igihanga.
11 Yakizanye ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyikiriza nyina.
12 Nyuma abigishwa ba Yohani baraza bajyana umurambo we barawushyingura, maze bajya kubimenyesha Yezu.
Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu
13 Yezu abyumvise avayo, afata ubwato ajya kwiherera ahantu hadatuwe. Ariko imbaga y’abantu babimenye bava mu mujyi, bamusangayo banyuze iy’ubutaka.
14 Ageze imusozi abona iyo mbaga y’abantu, abagirira impuhwe abakiriza abarwayi.
15 Bugorobye abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera iyi mbaga y’abantu, bajye mu mihana bihahire ibyokurya.”
16 Yezu arabasubiza ati: “Si ngombwa ko bagenda, ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”
17 Baramubwira bati: “Icyo dufite imbere n’inyuma ni imigati itanu n’amafi abiri.”
18 Arababwira ati: “Nimubinzanire hano.”
19 Nuko ategeka abantu kwicara mu byatsi, afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana. Arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza abo bantu.
20 Nuko bose bararya barahaga, bateranya utumanyu dusagutse twuzura inkangara cumi n’ebyiri.
21 Abariye bari nk’ibihumbi bitanu, utabariyemo abagore n’abana.
Yezu agenda ku mazi
22 Bikirangira Yezu ategeka abigishwa be kujya mu bwato ngo bamubanzirize kugera hakurya, mu gihe agisezerera iyo mbaga y’abantu.
23 Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga yiherereye. Umugoroba ukuba akiri yo wenyine.
24 Icyo gihe bwa bwato bwari bwamaze kugera kure y’inkombe, umuhengeri ubukoza hirya no hino kuko umuyaga wabaturukaga imbere.
25 Nuko bujya gucya Yezu aza abagana agenda ku mazi.
26 Abigishwa be bamubonye agenda ku mazi, bakuka umutima baravuga bati: “Ni umuzimu!” Bagira ubwoba barataka.
27 Yezu aherako arababwira ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba!”
28 Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ari wowe tegeka ngusange ngenda ku mazi!”
29 Yezu aramubwira ati: “Ngwino!” Nuko Petero ava mu bwato, agenda ku mazi agana Yezu.
30 Nyamara abonye ko umuyaga ukajije umurego, agira ubwoba atangira kurohama, maze aratabaza ati: “Nyagasani nkiza!”
31 Ako kanya Yezu arambura ukuboko aramusingira, aramubwira ati: “Yewe ufite ukwizera guke we, utewe n’iki gushidikanya?”
32 Bageze mu bwato umuyaga urahosha.
33 Nuko abari mu bwato bapfukama imbere ya Yezu bati: “Koko uri Umwana w’Imana.”
Yezu akiza abarwayi mu ntara ya Genezareti
34 Bafata hakurya mu ntara ya Genezareti.
35 Abantu baho bamenye ko ari Yezu bakwiza inkuru muri ako karere kose, bamuzanira abarwayi babo bose.
36 Nuko baramwinginga ngo byibura bakore ku ncundaz’umwitero we, abazikozeho bose bagakira.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/14-1727365dc7bfc846c46f8ddc88bf28f5.mp3?version_id=387—