Mt 11

Yohani Mubatiza atuma kuri Yezu

1 Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Ubutumwa bwiza mu mijyi y’iwabo.

2 Ubwo Yohani yari muri gereza yumvise ibyo Kristo akora, amutumaho abigishwa be

3 kumubaza bati: “Mbese ni wowe wa wundiugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?”

4 Yezu arabasubiza ati: “Mugende mutekerereze Yohani ibyo mwiyumviye n’ibyo mwiboneye muti:

5 ‘Impumyi zirahumuka, abamugaye baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene baragezwaho Ubutumwa bwiza!’

6 Hahirwa rero umuntu wese utazareka kunyizera.”

7 Abo bigishwa ba Yohani batirimutse aho, Yezu atangira kubwira rubanda ibyerekeye Yohani, arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Mbese ni urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?

8 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyambaro y’agaciro? Oya, abambaye imyambaro y’agaciro ni abibera mu ngoro z’abami.

9 None se nyine mwagiye kureba iki? Ese ni umuhanuzi? Ni we koko ndetse aruta umuhanuzi!

10 Yohani uwo ni we Ibyanditswe bivuga, aho Imana igira iti: ‘Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe kugira ngo igutunganyirize inzira.’

11 “Ndababwira nkomeje ko mu bana b’abantu hatigeze habaho uruta Yohani Mubatiza, nyamara umuto mu bwami bw’ijuru aramuruta.

12 Kuva igihe Yohani Mubatiza yigishaga kugeza ubu ubwami bw’ijuru buraharanirwa, ab’intwari bakaba ari bo babwegukana.

13 Ibyanditswe n’abahanuzi bose no mu Mategeko, byakomeje guhanura ibyabwo kugeza igihe cya Yohani.

14 Mushatse kandi kubyemera, Yohani uwo ni we Eliya wagombaga kuza.

15 Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!

16 “Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya n’iki? Ni nk’abana bicaye mu masoko bahamagarana bati:

17 ‘Twateye imbyino z’umunezero ntimwabyina! Duteye iz’ishavu ntimwarira!’

18 Yohani yaje yigomwa kurya no kunywa baravuga bati: ‘Yahanzweho!’

19 Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa baravuga bati: ‘Mbega igisahiranda cy’igisinzi, cy’incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubwenge bw’Imana bugaragazwa n’icyo bwakoze.”

Imigi imwe yanga kwihana

20 Nuko Yezu atangira gutonganya abo mu mijyi yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko banze kwihana. Aravuga ati:

21 “Mwa bantu b’i Korazini mwe, muzabona ishyano! Namwe bantu b’i Betsayida, muzabona ishyano! Ibitangaza Imana yakoreye muri mwe iyo bikorerwa i Tiri n’i Sidoni, kuva kera abaho baba barambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bakisiga ivu, bagaragaza ko bihannye.

22 Nyamara reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, ab’i Tiri n’i Sidoni bazahanishwa igihano kidakaze nk’icyanyu.

23 Namwe bantu b’i Kafarinawumu, ese muragira ngo muzashyirwa hejuru mugere ku ijuru? Reka da! Ahubwo muzamanurwa mugere ikuzimu, kuko ibitangaza Imana yakoreye iwanyu iyo bikorerwa i Sodoma, Sodoma iba igihagaze kugeza n’ubu.

24 Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, abo mu karere ka Sodoma bazahanishwa igihano kidakaze nk’icyanyu.”

Yezu ni we buruhukiro

25 Uwo mwanya Yezu aravuga ati: “Ndagushimiye Data Nyir’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi.

26 Yego Data, uko ni ko biri kuko ari byo wishimiye.

27 “Ibintu byose nabyeguriwe na Data. Ntawe uzi Umwana w’Imana keretse Se, kandi ntawe uzi Se keretse Umwana we n’abo uwo Mwana we ashatse kumuhishurira.

28 “Mwese abarushye n’abaremerewe nimunsange mbaruhure!

29 Mwikorere umutwarowanjye kandi mundebereho, kuko ndi umugwaneza nkaba niyoroshya. Bityo muzagira ituze mu mutima,

30 kuko umutwaro mbakorera utavunanye kandi umuzigo mbahambirira nturemere.”

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/11-2d2a87ad702a026e6bcd294ed63972e7.mp3?version_id=387—