Mt 8

Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe

1 Nuko Yezu amanuka wa musozi, imbaga nyamwinshi y’abantu iramukurikira.

2 Umuntu wari urwaye ibibembe aramusanga, aramupfukamira aramubwira ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza.”

3 Yezu arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” Ako kanya arakira.

4 Yezu aramubwira ati: “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Icyakora ujye kwiyereka umutambyi maze utange ituro Musa yategetse, ribabere icyemezo cy’uko wakize.”

Umukapiteni w’Umunyaroma atabaza Yezu

5 Yezu ageze i Kafarinawumu, umukapiteni w’Umunyaroma aramusanga aramwinginga ati:

6 “Nyagasani, nasize umugaragu wanjye imuhira aryamye, yaramugaye kandi araribwa bikabije.”

7 Yezu aramusubiza ati: “Ndaje mukize.”

8 Uwo mukapiteni arasubiza ati: “Nyagasani, ntibinkwiye ko winjira iwanjye, ahubwo tegeka gusa umugaragu wanjye arakira.

9 Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti: ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti: ‘Ngwino’, akaza, nabwira umugaragu wanjye nti: ‘Kora iki’, akagikora.”

10 Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abari bamukurikiye ati: “Ndababwira nkomeje ko no mu Bisiraheli, ntigeze mbona ufite ukwizera kugeze aha!

11 Kandi reka mbabwire, benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, basangirire na Aburahamu na Izaki na Yakobo mu bwami bw’ijuru.

12 Naho abari babugenewe bajugunywe hanze mu mwijima, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.”

13 Yezu abwira umukapiteni ati: “Genda bikubere nk’uko wizeye.” Uwo mwanya umugaragu we arakira.

Yezu akiza abarwayi benshi

14 Yezu ageze kwa Petero asanga nyirabukwe wa Petero aryamye, ahinda umuriro.

15 Nuko Yezu amukora ku kuboko umuriro urazima, arabyuka aramuzimanira.

16 Bugorobye bamuzanira abantu benshi bahanzweho, maze abameneshamo ingabo za Satani azikabukiye gusa, kandi abandi barwayi bose arabakiza.

17 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Ezayi ngo: “Ubwe yishyizeho ubumuga bwacu, yigerekaho n’indwara zacu.”

Gukurikira Yezu ntibyoroshye

18 Yezu abonye ko akikijwe n’imbaga y’abantu, ategeka abigishwa be kwambuka bagafata hakurya.

19 Nuko umwigishamategeko aramwegera aramubwira ati: “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.”

20 Yezu aramubwira ati: “Za nyiramuhari zigira amasenga zibamo, n’inyoni zigira ibyari, nyamara Umwana w’umuntu ntagira aho aruhukira.”

21 Undi mu bigishwa be aramubwira ati: “Nyagasani, reka mbanze njye gushyingura data.”

22 Yezu aramubwira ati: “Nkurikira ureke abapfu bahambe abapfu babo.”

Yezu ahosha inkubi y’umuyaga

23 Nuko yurira mu bwato, abigishwa be bajyana na we.

24 Ni bwo haje inkubi y’umuyaga mu kiyaga kugeza ubwo ubwato bwari bugiye kurengerwa n’amazi. Ubwo Yezu yari asinziriye.

25 Baramwegera baramukangura, baramubwira bati: “Nyagasani, dutabare turashize!”

26 Arababwira ati: “Ni iki kibateye ubwoba, yemwe abafite ukwizera guke mwe?” Aherako arahaguruka acyaha imiyaga n’ikiyaga, maze haba ituze ryinshi.

27 Abigishwa barumirwa baravuga bati: “Uyu ni muntu ki utegeka imiyaga n’ikiyaga bikamwumvira?”

Yezu akiza abantu b’i Gadara bahanzweho

28 Yezu afata hakurya mu ntara y’Abanyagadara, abantu babiri bahanzweho bavumbuka mu irimbi baza bamusanga. Bari bateye ubwoba ku buryo nta muntu wari ukinyura iyo nzira.

29 Bamubonye bavuza induru bati: “Uradushakaho iki Mwana w’Imana? Mbese uzanywe hano no kutwica urubozo igihe cyacu kitaragera?”

30 Hafi aho hari umugana w’ingurubenyinshi zarishaga.

31 Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ziti: “Niba utumenesheje twohereze muri ziriya ngurube!”

32 Yezu arazibwira ati: “Ngaho nimugende.” Nuko ziva mu bantu zijya mu ngurube, maze umugana wose ucuncumuka ku gacuri wiroha mu kiyaga urarohama.

33 Abashumba bazo barahunga bajya mu mujyi, batekerereza abantu ibyabaye byose n’ibya ba bantu bari bahanzweho.

34 Nuko abatuye umujyi bose bahururira Yezu, bamubonye baramwinginga ngo abavire ku musozi.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/8-b0b95d16b64b3b1f9b308ae27a43aab7.mp3?version_id=387—