Kutigira umucamanza w’abandi
1 “Ntimukihe gucira abandi imanza namwe mutazazicirwa,
2 kuko muzacirwa imanza ukurikije uko mwaziciriye abandi. Akebo mubagereramo ni ko namwe muzagererwamo.
3 Kuki ushishikazwa n’agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko ukirengagiza umugogo uri mu ryawe?
4 Washobora ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘Reka ngutokore agatotsi kakuri mu jisho’, kandi nawe ufite umugogo mu ryawe?
5 Wa ndyarya we, banza witokore umugogo ukuri mu jisho, bityo ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe.
6 “Ibyeguriwe Imana ntimukabijugunyire imbwa, kugira ngo zitabahindukirana zikabatanyagura. Byongeye kandi amasaro yanyu y’agahebuzo ntimukayate imbere y’ingurube, kugira ngo zitayaribata.
Kwambaza Data uri mu ijuru
7 “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa.
8 Usabye wese ni we uhabwa, ushatse ni we ubona kandi n’ukomanze ni we ukingurirwa.
9 Ni nde muri mwe waha umwana we ibuye igihe amusabye umugati,
10 cyangwa akamuha inzoka igihe amusabye ifi?
11 None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So uri mu ijuru we ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?
12 “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose namwe mube ari byo mubagirira, ibyo ni byo bibumbye Amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi.
Irembo rifunganye
13 “Mwinjire mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari n’inzira ya gihogera bijyana abantu mu ukurimbuka, kandi abahanyura ni benshi.
14 Naho irembo ry’impatanwa n’inzira ifunganye ni byo bigeza ku bugingo buhoraho, kandi ababinyuramo ni bake.
Igiti n’imbuto zacyo
15 “Mwirinde abahanurabinyoma! Baza babasanga bigize nk’intama, ariko imbere muri bo ari impyisi z’ibirura.
16 Muzababwirwa n’imigirire yabo, nk’uko igiti mukibwirwa n’imbuto zacyo. Mbese hari uwasoroma imbuto z’umuzabibu ku mutobotobo cyangwa iz’umutini ku bitovu?
17 Nuko rero igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi.
18 Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.
19 Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema bakagitwika.
20 Ni na ko abo bahanurabinyoma muzababwirwa n’imigirire yabo.
Abatazemerwa mu bwami bw’ijuru
21 “Abahora bampamagara ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si ko bose bazinjira mu bwami bw’ijuru, keretse abakora ibyo Data uri mu ijuru ashaka bonyine.
22 Kuri uwo munsi benshi bazambaza bati: ‘Nyagasani, Nyagasani, mbese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwamenesheje ingabo za Satani mu izina ryawe? Mbese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’
23 Ubwo nzababwira neruye nti: ‘Sinigeze mbamenya. Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’
Abubatsi babiri
24 “Nuko rero umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga akayakurikiza, yagereranywa n’umuntu uzi ubwenge wubatse inzu ye ku rutare,
25 maze imvura iragwa imigezi iruzura, umuyaga urahuha byose byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yubatswe ku rutare.
26 Naho umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga ntayakurikize, yagereranywa n’umuntu w’igicucu wubatse inzu ye ku musenyi,
27 maze imvura iragwa imigezi iruzura, umuyaga urahuha byose bikoranira kuri iyo nzu ihita igwa. Si ukugwa irarindimuka!”
Ubushobozi bwa Yezu
28 Yezu amaze kuvuga ibyo byose, imbaga y’abantu bari aho batangazwa cyane n’imyigishirize ye,
29 kuko atigishaga nk’abigishamategeko babo, ahubwo yabigishaga nk’ufite ubushobozi.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/7-d64fddb504cc4024f38c3cfabc78d2da.mp3?version_id=387—