Mt 5

1 Yezu abonye ya mbaga y’abantu benshi azamuka umusozi, amaze kwicara abigishwa be baramwegera.

Amahirwe nyayo

2 Atangira kubigisha agira ati:

3 “Hahirwa abafite imitima ikeneye Imana,

kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo.

4 Hahirwa abashavuye,

kuko ari bo bazahozwa.

5 Hahirwa abagwaneza,

kuko ari bo bazaragwa isi.

6 Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gutunganira Imana,

kuko ari bo bazahazwa.

7 Hahirwa abanyambabazi,

kuko ari bo bazazigirirwa.

8 Hahirwa abafite imitima iboneye,

kuko ari bo bazabona Imana.

9 Hahirwa abazana amahoro mu bantu,

kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.

10 Hahirwa abatotezwa

bahōrwa gukora ibyo Imana ishaka,

kuko ubwami bw’ijuru ari ubwabo.

11 “Murahirwa iyo babatuka, bakabatoteza, bakababeshyera ibibi byinshi ari jye babahōra.

12 Mujye mwishima kandi munezerwe, kuko muzabona ingororano ishyitse mu ijuru. Ni ko batotezaga abahanuzi b’Imana bababanjirije.

Umunyu n’urumuri

13 “Muri umunyu w’isi. Ariko se iyo umunyu wamaze gukayuka wakongera kuryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze, ahubwo ujugunywa hanze abantu bakawukandagira.

14 “Muri urumuri rw’isi. Umujyi wubatse mu mpinga y’umusozi ntushobora kwihisha,

15 kandi nta wacana itara ngo aryubikeho akabindi, ahubwo aritereka ahirengeye maze rikamurikira abari mu nzu bose.

16 Mube ari ko mumurikira abantu, kugira ngo barebe ibyiza mukora bahimbaze So uri mu ijuru.

Yezu avuga ibyerekeye Amategeko

17 “Ntimwibwire ko nazanywe no kuvanaho Amategeko cyangwa ibyanditswe n’abahanuzi. Sinazanywe no kubivanaho, ahubwo nazanywe no kubisohoza.

18 Ndababwira nkomeje ko nta kanyuguti habe n’akadomo na kamwe ko mu Mategeko kazavaho, kugeza ubwo byose bizaba birangiye, ijuru n’isi bigashira.

19 Umuntu wese uzaca ku itegeko rimwe, naho ryaba rito muri ayo yose, akigisha abantu kugenza nka we, azagirwa uwa nyuma mu bwami bw’ijuru. Ariko uzayumvira akayigisha abandi, azitwa mukuru mu bwami bw’ijuru.

20 Reka mbabwire, nimudatunganira Imana kurenza abigishamategeko n’Abafarizayi, ntabwo muzinjira mu bwami bw’ijuru.

Ibyerekeye uburakari

21 “Mwumvise ko aba kera babwiwe ngo: ‘Ntukice’, kuko uwishe umuntu azashyirwa mu rubanza.

22 Ariko jyewe ndababwira ko umuntu wese urakarira mugenzi we azashyirwa mu rubanza. Kandi umuntu wese ubwira mugenzi we ati: ‘Uri igicucu’, aba akwiye kubibarizwa mu rukiko rw’ikirenga, naho ubwira mugenzi we ati: ‘Wa kigoryi we!’ aba ari uwo gushyirwa mu nyenga y’umuriro.

23 Noneho nujyana ituro ryawe ku rutambiro kuritura Imana, wahagera ukibuka ko mugenzi wawe afite icyo apfa nawe,

24 uzasige ituro ryawe aho imbere y’urutambiro, maze ubanze ugende wigorore na we, ubone kuza utange ituro ryawe.

25 “Nujyana mu rukiko n’uwo muburana, wigorore na we mukiri mu nzira kugira ngo atagushyikiriza umucamanza, na we akaguha umuporisi akagushyira muri gereza.

26 Ndakubwira nkomeje ko utazavamo utabanje gutanga amafaranga baguciye yose, hatabuze na rimwe.

Ibyerekeye ubusambanyi

27 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Ntugasambane.’

28 Ariko jyewe ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamurarikira, mu bitekerezo bye aba amaze gusambana na we.

29 Nuko rero ijisho ryawe ry’iburyo niba ryakugusha mu cyaha, urinogore urite. Icyakubera cyiza ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose utabwe mu nyenga y’umuriro.

30 Niba ikiganza cyawe cy’iburyo cyakugusha mu cyaha, ugice ugite. Icyakubera cyiza ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose utabwe mu nyenga y’umuriro.

Ibyerekeye gutana kw’abashakanye

31 “Byavuzwe kandi ko ‘Ushaka kwirukana umugore we agomba kumuha urwandiko rwemeza ko amusenze.’

32 Ariko jyewe ndababwira ko umuntu wese wirukana umugore we, bitavuye ku kubana kutemewe n’Amategeko, nyuma agacyurwa n’undi mugabo, aba amugize umusambanyi. Byongeye kandi ucyura umugore wirukanywe, na we aba asambanye.

Ibyerekeye indahiro

33 “Mwumvise ko aba kera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzajye uhigura imihigo wahigiye Nyagasani.’

34 Ariko jyewe ndababwira kutarahira rwose, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru kuko ari intebe ya cyami y’Imana,

35 cyangwa ku isi kuko ari yo kabaho ikandagizaho ibirenge, cyangwa kuri Yeruzalemu kuko ari umurwa w’Umwami ukomeye.

36 Ndetse ntuzanarahire ushingiye indahiro ku mutwe wawe, kuko utabasha guhindura agasatsi kawe na kamwe ngo kabe umweru cyangwa kirabure.

37 Mujye muvuga gusa muti: ‘Yego, ni byo’, cyangwa se muhakane muti: ‘Oya, si byo’. Ibindi umuntu agerekaho byose biba biturutse kuri Sekibi.

Ibyerekeye kwihōrera

38 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Umennye undi ijisho na we barimumene’, kandi ngo: ‘Ukuye undi iryinyo na we barimukure.’

39 Ariko jyewe ndababwira kutitura inabi mwagiriwe. Ahubwo umuntu nagukubita urushyi mu musaya w’iburyo, umuhe n’undi musaya.

40 Byongeye kandi umuntu nashaka kuguhuguza ishati uyimuhe, ugerekeho n’ikote.

41 Nihagira uguhata kumwakira umutwaro ngo uwutware kirometero imwe, uzongereho n’iya kabiri.

42 Ugusabye umuhe, kandi ushaka kugira icyo agutira ntukamwiyame.

Ibyerekeye gukunda abanzi

43 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe, kandi wange umwanzi wawe.’

44 Ariko jyewe ndababwira nti: ‘Mukunde n’abanzi banyu kandi musabire ababatoteza.’

45 Ibyo mubikorere kugira ngo mube abana nyakuri ba So uri mu ijuru, kuko avusha izuba rye ku beza no ku babi, kandi akagusha n’imvura ye ku ntungane no ku bagome.

46 Niba mukunda ababakunda gusa, ubwo se mukwiriye ngororano ki? Mbese abasoresha bo ntibabigenza batyo?

47 Kandi niba muramutsa incuti zanyu gusa, muba murushije iki abandi bantu? Mbese abatazi Imana bo ntibabigenza batyo?

48 Mube intungane nk’uko So uri mu ijuru ari intungane.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/MAT/5-e090c83bc115143508ff945945db70da.mp3?version_id=387—