2 Mak 9

Antiyokusi Epifani afatwa n’indwara ikomeye

1 Icyo gihe Antiyokusi yari avuye mu Buperesi atahukanye ikimwaro.

2 Koko rero yari yinjiye mu mujyi wa Peresepoli, agerageza kuwigarurira no gusahura ingoro, ariko abaturage barivumbagatanya maze bafata intwaro. Nuko Antiyokusi amaze kumeneshwa n’abaturage ahunga afite ikimwaro cyinshi.

3 Antiyokusi ageze hafi ya Ekibatana, amenya ibyabaye kuri Nikanori na Timoteyo n’ingabo zabo.

4 Ararakara cyane yiyemeza kwihōrera ku Bayahudi, abitewe na ka gasuzuguro k’Abaperesi bari bamumenesheje. Nuko ategeka uwayoboraga igare rye ry’intambara kugenda adahagarara kugeza urugendo rurangiye. Mu kwiyemera kwe atera hejuru ati: “Ningera i Yeruzalemu, uwo mujyi nzawuhindura irimbi ry’Abayahudi.” Ariko ntiyari azi ko urubanza rw’Imana rumutegereje.

5 Koko rero akimara kuvuga atyo, Nyagasani ubona byose, Imana y’Abisiraheli, amutera indwara itagaragara kandi idakira. Umwami yafashwe n’ububabare bukabije bwo mu nda, bumutera kuribwa ubudatuza mu mara.

6 Antiyokusi yari akwiye kubabazwa atyo, kuko na we yateje abandi imibabaro irenze urugero kandi iteye ubwoba!

7 Ibyo ariko ntibyagabanya ubwirasi bwe, agumana ubwibone bwe bwose. Uburakari yari afitiye Abayahudi burushaho kugurumana, maze ategeka uwari uyoboye rya gare ry’intambara kwihuta cyane. Nuko ako kanya ahanantuka mu igare ryirukaga ribomborana, yitura hasi ku buryo bubabaje maze ingingo ze zose zirashenjagurika.

8 Antiyokusi wirataga mu kanya ko afite imbaraga zirenze iz’abandi bantu, zishobora guhagarika inkubi y’umuyaga mu nyanja, no gupima imisozi miremire ku munzani ubu akumbagaye hasi, none bagombye kumuheka mu ngobyi. Ibyo byabereye bose ikimenyetso cy’ububasha bw’Imana.

9 Uwo mwami w’umugome n’ubwo yari akiri muzima yarababaraga bikabije, umubiri we waratonyokaga kandi inyo zikamujagata mu maso. Umunuko wamuvagamo kubera ko yari amaze kubora, wateraga ishozi ingabo zose.

10 Antiyokusi wibwiraga mu kanya ko yakora ku nyenyeri zo mu kirere, ubu nta n’ushobora kumwegera ngo amuheke kubera uwo munuko utakihanganirwa.

Antiyokusi asezeranira Imana isezerano

11 Antiyokusi yari yashegeshwe cyane kubera igihano cy’Imana, yari afite umubabaro ukabije kandi warushagaho kwiyongera. Nuko atangira kugabanya ubwirasi bwe bwari burengeje urugero, no gusobanukirwa neza uko amerewe.

12 Byageze ubwo na we ubwe atari agishoboye kwihanganira umunuko we maze aravuga ati: “Birakwiye ko umuntu nkanjye ushobora gupfa yakwisunga Imana, aho kwigereranya na yo.”

13 Ariko igihe cyari kimaze kurenga ngo Nyagasani ababarire uwo mwicanyi, nubwo yari amaze kumusezeranya avuga ati:

14 “Nihutiraga kujya i Yeruzalemu umurwa weguriwe Imana, kugira ngo nywutsembe kandi nywuhindure irimbi ry’Abayahudi bose, none ubu ndahamya ko ari umurwa wigenga.

15 Nari niyemeje kujugunyira ibikōko n’ibisiga imirambo y’Abayahudi n’iy’abana babo, kuko nabonaga ko badakwiriye gushyingurwa. None ubu ndashaka ko bagira uburenganzira nk’ubw’Abanyatene.

16 Nari narasahuye Ingoro nziranenge, none ngiye kuyitakisha amaturo meza cyane kandi nsimbure n’ibikoresho byinshi byeguriwe Imana byari byarasahuwe. Naho ibyangombwa byose byerekeye ibitambo, nzabivana mu mutungo wanjye bwite.

17 Byongeye kandi ngiye gukurikiza idini y’Abayahudi, kandi nzenguruke intara zose zituwe namamaza ububasha bw’Imana.”

Ibaruwa Antiyokusi Epifani yandikiye Abayahudi

18 Icyakora ububabare bwa Antiyokusi ntibwigeze bugabanuka na gato, bitewe n’uko urubanza rumukwiye Imana yari yamuciriye rwari rumuremereye. Nuko umwami agera ubwo atagifite icyizere cyo gukira, maze yandikira Abayahudi ibaruwa isa n’ibitwaraho muri aya magambo:

19 “Banyakubahwa Bayahudi dusangiye igihugu, jyewe Antiyokusi umwami n’umugaba w’ingabo ndabaramutsa. Nimugire ubuzima n’ishya n’ihirwe!

20 Niba mumerewe neza mwe n’abana banyu, kandi niba byose bibagendekera uko mubyifuza, ndabishimira Imana cyane kuko ari yo mfitiye icyizere.

21 Mbibutse mfite igishyika ntekereje icyubahiro n’urukundo mwangaragarije.

“Ubwo nagarukaga mvuye mu Buperesi, nararwaye bikomeye none ubu ndarambaraye nta gatege. Ni yo mpamvu nsanga ari ngombwa kwita ku mutekano w’abantu banjye.

22 Simbivugira ko naba nihebye kubera uko merewe, ahubwo nizeye nkomeje ko nzagarura ubuyanja.

23 Ariko ndibuka ko na data iyo yatabaraga mu ntara z’amajyaruguru, yasigaga umusimbura.

24 Yirindaga ko abaturage be bahagarika umutima hagize ikintu kibatunguye, cyangwa baramutse bumvise inkuru mbi. Koko rero buri wese yagombaga kumenya uwo umwami yasigiye ubuyobozi.

25 Byongeye kandi, maze kubona ko abategetsi b’ibihugu by’abaturanyi barekereje ko hari icyambaho. Ni yo mpamvu nashyizeho umuhungu wanjye Antiyokusingo ansimbure. Namweretse benshi muri mwe kandi ndamubashinga, ubwo nabaga ngiye mu ntara zo mu majyaruguru. Dore n’amagambo akubiye mu ibaruwa namwandikiye.

26 Dore icyo mbasabye nkomeje: mujye mwibuka ibyiza nagiriye igihugu cyanyu na buri wese muri mwe by’umwihariko, maze mwese mukomeze mungaragarize urukundo jyewe n’umuhungu wanjye.

27 Nizeye ko azaba indahemuka ku migambi yanjye akabafata neza kandi akabagirira impuhwe, maze mukazabana neza.”

28 Nuko uwo mwicanyi wasuzuguye Imana, apfana ububabare buteye ubwoba nk’uko na we yateje abandi, agwa ku gasi ku buryo bubabaje mu gihugu cy’amahanga.

29 Filipo wari warareranywe n’umwami, azana umurambo we Antiyokiya. Ariko kubera ko yatinyaga umuhungu wa Antiyokusi, ahungira mu Misiri ku mwami Putolemeyi Filometori.