Indamutso
1 Jyewe Yuda umugaragu wa Yezu Kristo, nkaba n’umuvandimwe wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, mugakundwa n’Imana Data kandi mukarindwa na Yezu Kristo.
2 Imana ibagirire imbabazi, ibahe amahoro n’urukundo bisesuye.
Abigisha b’ibinyoma
3 Ncuti nkunda, nari nsanzwe mfite ishyaka ryo kubandikira ibyerekeye agakiza dusangiye, none mbonye ko ari ngombwa kubikora ngo mbatere umwete wo kurwanira ibyerekeye Kristo twemera, ibyo Imana yabishinze intore zayo rimwe rizima.
4 Hari abantu basuzuguye Imana baseseye muri mwe rwihishwa. Ibyerekeye ubuntu tugirirwa n’Imana yacu babihindura ukundi, kugira ngo bishyigikire ubwomanzi bwabo kandi bagahinyura Umwami wacu Yezu Kristo, ari we databuja umwe rukumbi. Iteka bazacirwa ryanditswe kuva kera.
5 Nubwo ibyo byose mubizi, ndashaka kubibutsa ko Nyagasaniyarokoye Abisiraheli akabavana mu Misiri, ariko hanyuma agatsemba abatamwemeraga.
6 Mwibuke n’abamarayika batagumye mu myanya Imana yabahaye, maze bakivana ahasusurutse. Barindiwe mu mwijima baboheshejwe iminyururu ihoraho iteka, bategereje kuzacirwa urubanza kuri wa munsi ukomeye.
7 Mwibuke na Sodoma na Gomora n’imijyi yari ihakikije, ukuntu abaturage baho batwawe n’ubusambanyi no guhuza ibitsina bimwe. Bahawe igihano cy’umuriro w’iteka, kugira ngo bibere bose urugero.
8 Na ba bandi ni ko babigenza: bagira inzozi zituma bangiza imibiri yabo, bagasuzugura ubutegetsi ubwo ari bwo bwose, ndetse bagatuka ibyitwa Ibinyakuzo byo mu ijuru.
9 Nyamara na Mikayeli Umumarayika mukuru, igihe yajyaga impaka na Satani baburana umurambo wa Musa,ntiyahangaye gucira Satani urubanza amutuka, ahubwo yaravuze ati: “Nyagasani nagukangare!”
10 Ariko abo bantu bapfa gutuka icyo batazi cyose, naho ibyo bazi bituruka kuri kamere yabo, kimwe n’inyamaswa zitagira ubwenge, ni na byo biboreka.
11 Bazabona ishyano! Banyuze mu nzira ya Kayini, bakohokera mu buyobe bwa Balāmu ari inyungu bakurikiranye, bagatikirira mu myivumbagatanyo nka Kōra.
12 Ni bo baza kwangiza ugusangira kwa kivandimwemugira, basangira namwe nta cyo bishisha. Ni abashumba birwanaho ubwabo. Ni ibicu bihuherwa n’umuyaga ntibigushe imvura. Ni ibiti bitera imbuto no mu gihe cy’isarura bikumirana, bikanaranduka.
13 Ni umuhengeri wo mu nyanja warubiye, ukavundereza ifuro ry’ibiteye isoni bakora. Ni inyenyeri zizerera, zagenewe umwijima w’icuraburindi iteka ryose.
14 Henoki uwa karindwi mu masekuruza kuva kuri Adamu, yahanuye iby’abo bantu agira ati: “Dore Nyagasani azanye n’intore ze ibihumbi n’ibihumbi,
15 aje gucira abantu bose urubanza no gushinja abatubaha Imana bose, ibyo bakoze byose byo kuyisuzugura n’ibitutsi abanyabyaha bayitutse!”
16 Abo bantu bahora bijujuta kandi binuba, bagengwa n’irari ryabo. Bahora mu magambo y’ubwirasi, kandi bakaryoshyaryoshya abo bashakaho inyungu.
Kwihanangiriza Abakristo
17 Nyamara mwebweho ncuti nkunda, mwibuke ibyahanuwe kera n’Intumwa z’Umwami wacu Yezu Kristo.
18 Zarababwiye ziti: “Mu minsi y’imperuka hazaduka abakobanyi, bakurikiza irari ribatera gusuzugura Imana”.
19 Abo ni ba bantu bazana kwicamo ibice, bagengwa na kamere yabo, ntibagengwe na Mwuka w’Imana.
20 Ariko mwebweho ncuti nkunda, mugumye mwishingikirize ku byerekeye Kristo twemera bitagira amakemwa, musenge muvugishwa na Mwuka Muziranenge.
21 Byongeye kandi muhame mu rukundo rw’Imana, mutegereje ko Umwami wacu Yezu Kristo abageza ku bugingo buhoraho kubera imbabazi ze.
22 Abagishidikanya mubagirire impuhwe,
23 mubarokore nk’ababarura mu muriro. Abandi mubagirire impuhwe zivanze n’ubwoba, mwanga ndetse n’imyambaro yabo yandujwe n’imigirire baterwa na kamere yabo.
Isengesho rihesha Imana ikuzo
24 Imana ni yo ibasha kubarinda kugwa mu cyaha, ikabazana imbere yayo mufite ikuzo ryayo nta makemwa, muvuza n’impundu.
25 Iyo Mana imwe rukumbi yadukirishije Umwami wacu Yezu Kristo, igumane ikuzo n’ubuhangange n’ububasha n’ubushobozi, kuva mbere na mbere na n’ubu n’iteka ryose. Amina.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/JUD/1-21bf5e01e1ac2cbd7f5ba13e9b47edf1.mp3?version_id=387—