Ubugambanyi bwa Simoni
1 Mu gihecy’Umutambyi mukuru Oniyasi abaturage ba Yeruzalemu umurwa muziranenge bari mu mahoro asesuye. Bubahirizaga Amategeko ntibayateshukeho kubera ko Oniyasi yakundaga Imana kandi akanga ikibi.
2 Abami ubwabo na bo bubahirizaga Ingoro, bakayigenera amaturo y’igiciro cyinshi bakayatangana ubushake.
3 Ni muri urwo rwego Selewukusi umwami wa Aziya, na we yishyuraga ku mutungo we bwite ibyakoreshwaga byose mu mirimo yo gutamba ibitambo.
4 Ariko uwitwa Simoni umutambyi ukomoka mu muryango wa Biluga, wari ushinzwe ubuyobozi bw’Ingoro, agirana amakimbirane n’Umutambyi mukuru ku byerekeye imicungire y’amasoko y’umujyi.
5 Kubera ko Simoni atashoboraga gutsinda Oniyasi, ajya kwa Apoloniyo mwene Tarisi, wategekaga icyo gihe ibihugu bikomatanije by’iburengerazuba bwa Efurati na Fenisiya.
6 Amumenyesha ko umutungo w’Ingoro y’i Yeruzalemu wari wuzuyemo ubukire bwinshi: harimo ifeza zitabarika zidafitanye isano n’izateganyirijwe ibitambo, amubwira kandi ko umuntu ashobora kuzifata ku ngufu akazishyira mu mutungo w’umwami.
Heliyodori yoherezwa i Yeruzalemu
7 Apoloniyo amaze kubonana n’umwami, amumenyesha iby’ubwo bukire Simoni yari yamubwiye. Umwami ategeka Minisitiri w’intebe Heliyodori, kujya i Yeruzalemu kumuzanira uwo mutungo.
8 Heliyodori aherako aragenda, yitwaje ko ajyanywe no kugenzura imijyi yo mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati n’iyo muri Fenisiya, ariko mu by’ukuri agambiriye gusohoza icyifuzo cy’umwami.
9 Heliyodori ageze i Yeruzalemu, yakirwa neza n’Umutambyi mukuru n’abatuye uwo mujyi bose. Abamenyesha ikimugenza kandi abatekerereza ibyo yabwiwe byerekeye umutungo w’Ingoro, ariko ashaka kumenya niba ibyo yumvise ari ukuri.
10-11 Umutambyi mukuru amusobanurira ko ibyavuzwe na wa muhemu Simoni ari ibinyoma. Koko rero umutungo w’Ingoro wari ugizwe n’ifeza, ariko igice kimwe cyari cyaragenewe abapfakazi n’impfubyi, ikindi cyari kigizwe n’umutungo wa Hirikani mwene Tobi wari umunyacyubahiro ukomeye. Uwo mutungo wose wanganaga n’ibiro ibihumbi cumi na kimwe by’ifeza, n’ibiro ibihumbi bitanu na magana atanu by’izahabu.
12 Byongeye kandi ntibyashobokaga gukora kuri uwo mutungo, kuko byari uguhemukira abari bafitiye icyizere aho hantu haziranenge, kimwe n’icyubahiro no kutavogerwa by’Ingoro yubahwa ku isi yose.
Abaturage b’i Yeruzalemu bakuka umutima
13 Nyamara kubera amategeko Heliyodori yari yahawe n’umwami, yakomeje kuvuga ko izo feza zigomba gufatwa zigashyirwa mu mutungo w’umwami.
14 Ku munsi yari yagennye, Heliyodori ajya mu Ngoro kugira ngo abaruze izo feza. Ibyo bituma abatuye Yeruzalemu bose bakuka umutima.
15 Abatambyi bambaye imyambaro yabo y’ubutambyi bikubita hasi bubamye imbere y’urutambiro, batakambira Imana gukomereza uwo mutungo bene wo nta kiwuhungabanyije, kuko Imana ubwayo ari yo yashyizeho itegeko ryerekeye ibyabitswe.
16 Ababonaga uko Umutambyi mukuru yari ameze barashengukaga. Mu maso ye hari hahindutse, hakagaragaza agahinda kamwuzuye umutima.
17 Ubwoba yari afite n’umushyitsi yahindaga, byagaragarizaga abamureba bose akababaro kenshi afite.
18 Abantu basohokaga mu mazu bakiremamo amatsinda bagasengera hamwe, kugira ngo Ingoro idahumanywa.
19 Abagore benshi bakenyeye imyambaro igaragaza akababaro bari buzuye mu mayira. Abakobwa b’inkumi batavaga imuhira birukaga bajya ku marembo cyangwa ku nkuta z’umujyi, abandi bakarungurukira mu madirishya.
20 Aho bari hose babaga berekeje amaboko hejuru, batakambira Imana kugira ngo ibagoboke.
21 Rwose byari biteye agahinda kubona iyo mbaga y’abantu bari bikubise hasi bubamye mu kajagari basenga, ndetse n’Umutambyi mukuru yari yakutse umutima.
Nyagasani arinda Ingoro ye
22 Igihe buri wese yatakambiraga Nyagasani Nyirububasha kugira ngo arinde uwo mutungo kandi awurindire abaweguriye Ingoro,
23 Heliyodori we yariho arangiza inshingano yari yahawe.
24 Igihe Heliyodori n’abamurindaga bari bageze hafi y’umutungo w’Ingoro, ni bwo Umugenga w’abamarayika n’uw’ububasha bwose yatumye habaho iyerekwa ridasanzwe, maze abantu bose bari batinyutse kwinjira aho hantu bakurwa umutima n’uko kwigaragaza kw’imbaraga z’Imana, bacika intege kandi ubwoba burabataha.
25 Nuko muri iryo yerekwa babona ifarasi itamirije imitako, ihetse umuntu ufite igitinyiro wari wambaye imyambaro y’izahabu. Iyo farasi isimbukana umurego maze itikura Heliyodori ibinono by’imbere.
26 Ako kanya haboneka abandi basore babiri bafite imbaraga zitangaje, bafite ubwiza bubengerana kandi bambaye imyambaro y’akataraboneka. Bari bahagaze iruhande rwa Heliyodori umwe iburyo undi ibumoso, bamuhondagura ubutitsa bungikanya.
27 Heliyodori ahita yikubita hasi yataye ubwenge. Nuko baramuterura bamurambika mu ngobyi.
28 Uwo mugabo wari umaze kwinjira muri cya cyumba cyarimo umutungo, ashagawe n’abantu benshi hamwe n’abamurindaga, asigara nta cyo abasha kwimarira. Abantu be baramujyana maze buri wese amenyeraho ububasha bukomeye bw’Imana.
29 Kubera igihano cy’Imana Heliyodori yari arambaraye atabasha kuvuga, nta n’icyizere na busa afite cyo kuzongera kubaho.
30 Abatuye umujyi basingizaga Imana kubera ukuntu yarinze ahantu hayo haziranenge ku buryo butangaje. Mbere y’ibyo abantu bari mu Ngoro bari bishwe n’ubwoba n’agahinda, none ubu basābwe n’ibyishimo kubera ko Nyagasani Nyirububasha yabagobotse.
Oniyasi asabira Heliyodori
31 Nuko ako kanya bamwe muri bagenzi ba Heliyodori, basaba Umutambyi mukuru Oniyasi gutakambira Isumbabyose, kugira ngo asubize ubuzima uwo muntu wari urambaraye aho yenda gupfa.
32 Nuko Oniyasi atambira Imana igitambo kugira ngo ikize Heliyodori. Koko rero yatinyaga ko umwami yakeka ko Abayahudi ari bo bishe intumwa ye.
33 Igihe Umutambyi mukuru yatambaga igitambo cyo guhongerera ibyaha, ba basore bambaye imyambaro y’akataraboneka bongera kwiyereka Heliyodori, bahagarara iruhande rwe maze baramubwira bati: “Shimira cyane Oniyasi Umutambyi mukuru, kuko ari we watumye Nyagasani agusubiza ubuzima.
34 Naho wowe rero nyuma y’uko Imana imaze kugukosora, genda utangarize abantu bose ububasha bwayo bukomeye.” Bamaze kuvuga ayo magambo ntibongera kuboneka.
Heliyodori atangaza ububasha bw’Imana
35 Heliyodori atambira Nyagasani igitambo, kandi amuhigira umuhigo kubera ko yamugaruriye ubuzima. Hanyuma asezera kuri Oniyasi, maze we n’ingabo ze basubira ibwami.
36 Yagendaga ahamya imbere y’abantu bose ibyo Imana ishobora byose yakoze akabyibonera ubwe.
37 Umwami amubajije undi muntu yakohereza i Yeruzalemu, Heliyodori aramusubiza ati:
38 “Niba ufite umwanzi cyangwa ukaba uzi undi muntu ugambanira ubutegetsi bwawe umwoherezeyo. Naramuka ahivanye azagaruka yakubititse, kuko bigaragara ko aho hantu hari ububasha bw’Imana buhakorera.
39 Imana yo mu ijuru igenzura iyo Ngoro kandi ikayirinda, irahana kandi ikarimbura abayinjiramo bafite imigambi mibi.”
40 Nguko uko byagendekeye Heliyodori, nguko kandi uko umutungo w’Ingoro warinzwe abawusahura.