1 Mak 16

Abahungu ba Simoni batsinda Kendebe

1 Bukeye Yohani ava i Gezeri, ajya kumenyesha se Simoni ibyo Kendebe yakoraga.

2 Nuko Simoni akoranya abahungu be bakuru bombi, ari bo Yuda na Yohaniarababwira ati: “Jye n’abavandimwe banjye ndetse n’umuryango wose wa data, twarwanyije abanzi b’Abisiraheli kuva mu buto bwacu kugeza ubu, kandi twashoboye kurengera Isiraheli incuro nyinshi.

3 Dore ubu ndashaje ariko Imana ishimwe kuko mwebwe mugifite imbaraga, mugomba rero kudusimbura jye n’umuvandimwe wanjye. Ngaho nimugende murwanirire igihugu cyacu, kandi Imana ibane namwe.”

4 Hanyuma ashaka mu gihugu ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi zijya kurwanya Kendebe. Izo ngabo zirara i Modini,

5 maze mu gitondo cya kare zigenda zerekeje mu kibaya. Aho ni ho ingabo nyinshi zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi zaje zibagana. Ibyo bitero byombi byari bitandukanyijwe n’umugezi.

6 Yohani n’abantu be bashinga ibirindiro ahateganye n’abanzi, ariko abonye ko abantu be batinye kwambuka umugezi arababimburira, na bo babibonye batyo baramukurikira.

7 Nuko Yohani agabanya ingabo ze mo kabiri, izirwanira ku mafarasi azishyira hagati y’izigenza amaguru, kubera ko ingabo z’umwanzi zirwanira ku mafarasi zari nyinshi cyane.

8 Hanyuma impanda ziravuga, imirwano iratangira maze Kendebe n’ingabo ze baratsindwa, benshi mu ngabo z’abanzi bagwa ku rugamba, abarokotse bahungira mu kigo ntamenwa cy’i Kederoni.

9 Yuda yari yakomerekeye ku rugamba, ariko Yohani umuvandimwe we akurikirana abahunze kugera i Kederoni, umujyi wari warasanwe na Kendebe.

10 Bamwe bashakira ubuhungiro mu minara yari mu cyaro bugufi bw’umujyi wa Ashidodi, maze Yohani arayitwika hapfamo abantu bagera ku bihumbi bibiri. Nuko Yohani yisubirira mu Buyuda amahoro.

Simoni aricwa, Yohani umuhungu we aramusimbura

11 Putolemeyi mwene Abubo yari yaragizwe umutware w’ikibaya cya Yeriko. Yari atunze izahabu n’ifeza nyinshi,

12 kuko yari umukwe wa Simoni Umutambyi mukuru.

13 Nuko ibyo bituma yirata ashaka kwigarurira igihugu, maze acura imigambi mibi yo kurimbura Simoni n’abahungu be.

14 Icyo gihe Simoni yazengurukaga igihugu asura imijyi, ashishikajwe no kureba iby’imitegekere yayo, amanuka i Yeriko ari kumwe n’abahungu be Matatiya na Yuda. Ubwo hari ku itariki ya cumi n’imwe z’ukwezi kwa Shebati, mu mwaka wa 177.

15 Umuhungu wa Abubo abakirira mu kigo ntamenwa gito cyitwa Dokiyari yarubakishije. Abazimanira neza ariko ntiyabagaragariza imigambi ye mibi, kandi ahisha abantu muri icyo kigo ntamenwa.

16 Simoni n’abahungu be bamaze gusinda, Putolemeyi n’abantu be babahukamo, bafata intwaro biroha kuri Simoni mu cyumba cy’ibirori baramwica, we n’abahungu be babiri na bamwe mu bagaragu be.

17 Uko ni ko Putolemeyi yakoze igikorwa kigayitse cy’ubugambanyi, yitura inabi uwamugiriye neza.

18 Nyuma y’ibyo Putolemeyi yoherereza Umwami Antiyokusi inyandikomvugo y’ibyabaye, ikubiyemo ubu butumwa. Yamusabaga kumwoherereza ingabo zo kumwunganira, kugira ngo ashobore kwigarurira imijyi n’igihugu.

19 Yohereza n’abandi bantu i Gezeri abategeka kwica Yohani. Yandikira n’abagaba b’ingabo abasaba kwifatanya na we, kandi abasezeranya kuzabaha izahabu n’ifeza n’impano.

20 Putolemeyi yohereza kandi abandi bantu i Yeruzalemu, kugira ngo bigarurire umujyi n’umusozi wubatsweho Ingoro.

21 Icyakora umuntu yihutira kujya i Gezeri hakiri kare, amenyesha Yohani ko se n’abavandimwe be bishwe, kandi aramubwira ati: “Putolemeyi yohereje abantu kugira ngo nawe bazakwice”.

22 Yohani yumvise iyo nkuru akuka umutima. Amaze kumenya ko bashaka kumwica, afata abantu bari boherejwe ku bw’uwo mugambi arabicisha.

23 Ibindi bikorwa bya Yohani, intambara yarwanye n’ibigwi bye, inkuta yubatse n’ibindi byose yakoze,

24 byanditswe mu gitabo cy’amateka y’ubutegetsi bwe nk’Umutambyi mukuru, kuva aho amariye gusimbura se.