Yonatani avugurura amasezerano ye n’Abanyaroma
1 Yonatani abonye ko ibyo akora byose bimuhira, atoranya abantu abatuma i Roma kugira ngo bakomeze kandi bavugurure amasezerano y’ubucuti bagiranye n’Abanyaroma.
2 Yonatani yohereza ubundi butumwa nk’ubwo i Siparitano mu yindi mijyi.
3 Za ntumwa ziragenda zigera i Roma, binjira mu nzu y’inama nkuru maze baravuga bati: “Yonatani Umutambyi mukuru n’Abayahudi bose, batwohereje kuvugurura amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye mwagiranye.”
4 Abagize inama nkuru babaha amabaruwa bazajya bashyikiriza abategetsi bo mu bihugu bazanyuramo, kugira ngo babafashe kuzagera amahoro mu gihugu cy’u Buyuda.
5 Dore ibikubiye mu baruwa Yonatani yandikiye Abanyasiparita:
6 “Bavandimwe bacu b’Abanyasiparita, jyewe Yonatani Umutambyi mukuru hamwe n’inama nkuru y’igihugu n’abatambyi n’Abayahudi bose turabaramutsa.
7 Hashize igihe Umutambyi wacu mukuru Oniyasi abonye ibaruwa y’umwami wanyu Areyasi, avuga ko muri abavandimwe bacu nk’uko iyi kopi ibyemeza.
8 Oniyasi yakiranye icyubahiro intumwa yanyu, kandi abona ibaruwa yasobanuraga neza ibyerekeye amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye twagiranye.
9 Ku ruhande rwacu, nubwo tutifuzaga kugirana amasezerano nk’ayo kubera ko ingufu tuzikesha ibitabo biziranengedufite,
10 twiyemeje kubohereza ubutumwa bwo kuvugurura amasezerano y’ubuvandimwe n’ubucuti dufitanye, kugira ngo tutabana nk’abanyamahanga. Koko rero kuva mutwoherereje ubutumwa hari hashize imyaka myinshi.
11 Naho ubundi twebwe ntitwahwemye kubibuka buri gihe mu minsi mikuru no mu yindi minsi y’ikiruhuko, mu gutamba ibitambo no mu masengesho tuvuga. Koko birakwiye kandi biratunganye kwibuka abavandimwe.
12 Byongeye kandi twanejejwe n’ubwamamare bwanyu.
13 Naho twebwe twagwiririwe n’amakuba n’intambara z’urudaca, kubera ko abami duturanye baturwanyaga.
14 Twirinze kubarushya tubahuruza muri izo ntambara, mwebwe n’incuti zacu kimwe n’abandi twari twaragiranye amasezerano.
15 Koko rero twebwe twiringira Imana kuko ari yo idutabara. Yaratugobotse idukiza abanzi kandi ibakoza isoni.
16 Ubu rero twahisemo Numeniyo mwene Antiyokusi na Antipateri mwene Yasoni, tubatuma ku Banyaroma kugira ngo bavugurure amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye twagiranye.
17 Izo ntumwa zacu kandi twazitegetse kuza iwanyu, kugira ngo babaramutse kandi babashyikirize ubutumwa bubasaba kuvugurura amasezerano yacu y’ubuvandimwe.
18 Tuzanezezwa n’igisubizo cyiza muzaduha.”
19 Dore ibikubiye muri iyo baruwa yohererejwe Oniyasi:
20 “Oniyasi Umutambyi mukuru, jyewe Areyasi umwami w’Abanyasiparita ndakuramutsa.
21 Twabonye inyandiko ivuga ibyerekeye Abanyasiparita n’Abayahudi, ihamya ko ari abavandimwe kandi bombi bakomoka kuri Aburahamu.
22 None rero ubwo tumaze kubimenya, byaba byiza mutwandikiye mukatumenyesha uko mumerewe.
23 Ku ruhande rwacu turabamenyesha ibi bikurikira: amatungo yacu n’ibyo dutunze muzabifate nk’ibyanyu, natwe ibyanyu tuzabifata nk’ibyacu. Bityo rero dutegetse intumwa zacu ngo zibagezeho ibyifuzo byacu.”
Ingabo za Demeteriyo zihunga Yonatani
24 Yonatani amenya ko abagaba b’ingabo ba Demeteriyo bagarutse kumurwanya, bafite igitero kiruta icya mbere.
25 Yonatani ahita ava i Yeruzalemu abasanga mu gihugu cya Hamati, ntiyatuma binjira mu gihugu cye.
26 Yohereza abatasi mu nkambi yabo, bagaruka kumumenyesha ko abanzi biteguye kubagwa gitumo mu ijoro.
27 Izuba rimaze kurenga Yonatani ategeka ingabo ze kuba maso, no kwitegura kurwana ijoro ryose. Nuko ashyira abarinzi mu mpande zose z’inkambi.
28 Abanzi bamenye ko Yonatani n’ingabo ze biteguye intambara, bagira ubwoba kandi bakuka umutima, basiga bacanye amakome y’umuriro mu nkambi maze barahunga.
29 Yonatani n’ingabo ze burinda bucya bataramenya ibyabaye, kubera ko bakomeje kubona imiriro yaka mu nkambi.
30 Yonatani arabakurikirana ariko ntiyabashyikira, kuko bari bambutse uruzi rwa Elewuteri.
31 Nuko Yonatani ahindukirana Abarabu bitwa Abazabadeyani arabatsinda, maze yigarurira ibyabo.
32 Hanyuma yimura inkambi ajya i Damasi, azenguruka iyo ntara yose.
33 Naho Simoni akomeza kurwana agera Ashikeloni no mu mijyi ntamenwa ihakikije, ahavuye ajya mu mujyi wa Yope arawigarurira.
34 Koko rero yari yarumvise ko abaturage bashakaga kwegurira uwo mujyi ntamenwa ingabo za Demeteriyo, ni ko kuhashyira ingabo zo kuharinda.
Yonatani akomeza Yeruzalemu
35 Yonatani agarutse i Yeruzalemu akoranya abakuru b’Abayahudi, bemeza kubaka ibigo ntamenwa mu Buyuda,
36 no kongera kubaka inkuta za Yeruzalemu no kuzamura urukuta rurerure rutandukanya ikigo ntamenwa n’umujyi. Yashakaga ko ingabo za Demeteriyo zikumirirwa mu kigo ntamenwa, ku buryo zitabasha kugira icyo zigura cyangwa zigurisha.
37 Nuko abaturage barakorana kugira ngo bongere bubake umujyi wa Yeruzalemu. Bagombaga gusana igice cy’urukuta ruherereye ku kibaya cyo mu burasirazuba rwari rwaraguye, basana kandi agace k’umujyi kitwa Kafenata.
38 Simoni na we yongera kubaka umujyi wa Hadidi wo mu karere k’imirambi, arawukomeza kandi awushyiraho inzugi zikingishije ibihindizo by’ibyuma.
Tiririfoni afata Yonatani
39 Tirifoni yifuzaga kuba umwami agategeka ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, no kwica Umwami Antiyokusi wa gatandatu.
40 Nyamara yatinyaga ko Yonatani azamubuza gusohoza umugambi we kandi akamurwanya, ni ko gushakisha uburyo bwose bwo kumufata kugira ngo amwice. Nuko arahaguruka ajya i Betishani.
41 Yonatani amusanganiza igitero cy’ingabo ibihumbi mirongo ine zimenyereye urugamba, maze na we ajya i Betishani.
42 Tirifoni abonye ko Yonatani azanye n’igitero kinini atinya kumurwanya,
43 ahubwo amwakirana icyubahiro kandi amuha amaturo. Hanyuma amwereka incuti ze zose, kandi azitegeka kubaha Yonatani nk’uko na we ubwe zimwubaha.
44 Nuko abaza Yonatani ati: “Kuki wagombye kunaniza izi ngabo zose kandi tutari mu ntambara?
45 Ngaho bohereze basubire iwabo, ariko utoranyemo bamwe baguherekeze, hanyuma uze tujyane i Putolemayida. Nzakwegurira uwo mujyi n’ibindi bigo ntamenwa, hamwe n’ingabo n’abagaba bazo bose bazaba bakiwurimo. Ibyo ni byo byanzanye ino, nibirangira nzitahira.”
46 Yonatani yemera ibyo Tirifoni amubwiye, yohereza ingabo ze zisubira mu Buyuda.
47 Asigarana gusa ingabo ibihumbi bitatu, ibihumbi bibiri muri zo abohereza muri Galileya, abandi igihumbi baramuherekeza.
48 Yonatani akimara kwinjira i Putolemayida, abaturage bahita bafunga amarembo y’umujyi, baramufata maze bamwicana n’abo bari kumwe bose.
49 Nuko Tirifoni yohereza muri Galileya no mu Kibaya kinini ingabo zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi, kugira ngo batsembe ingabo zose za Yonatani.
50 Izo ngabo zimenya ko Yonatani yafashwe akicanwa n’abari bamuherekeje. Nuko bagira akanyabugabo maze barisuganya bitegura urugamba.
51 Abari babakurikiranye babonye ko Abayahudi barwanira gupfa no gukira, bisubirirayo.
52 Nuko ingabo zose zitahuka amahoro mu gihugu cy’u Buyuda, ariko bafite ubwoba bwinshi. Baririra Yonatani na bagenzi be maze igihugu cyose kijya mu cyunamo.
53 Amahanga yose abakikije na yo ashaka kubatsemba. Koko rero baravugaga bati: “Abayahudi nta mutware bagifite, nta n’umuntu bafite wo kubarengera. Nimuze tubarwanye tubatsembe, kugira ngo batazongera kwibukwa ukundi.”