3 Yh 1

Indamutso

1 Jyewe Umukuru,

ndakwandikiye Gayo ncuti yanjye nkunda kubera ukuri kw’Imana.

2 Ncuti nkunda, ndakwifuriza kumererwa neza no kuba mutaraga mu mubiri, nk’uko uri mutaraga mu mutima.

3 Koko narishimye cyane, igihe abavandimwebamwe bazaga bagahamya ukuntu ukomeye ku kuri kw’Imana, kandi ukaba ugenda ukurikiza uko kuri.

4 Nta kintu kinezeza nko kumva ko abana banjye bakurikiza ukuri.

Incuti z’ukuri n’abanzi bako

5 Ncuti nkunda, uri indahemuka mu byo ukorera abavandimwe byose, ndetse nubwo baba ari ab’ahandi.

6 Bahamije iby’urukundo rwawe imbere y’umuryango wa Kristo.Nyamuneka, nk’uko bikwiriye abakozi b’Imana, ni byiza ko ubahambirira impamba bagakomeza urugendo rwabo.

7 Bahagurutse batumwe na Kristo ntibemera kugira icyo bahabwa n’abatemera Imana yacu.

8 Tugomba kunganira bene abo bantu rero, kugira ngo tube dufatanyije na bo kogeza ukuri kw’Imana.

Diyoterefe na Demeteriyo

9 Nandikiye umuryango wa Kristo w’iwanyu, ariko Diyoterefe ukunda kwiha ubukuru muri mwe ntatwemera.

10 Ni cyo gituma ninza nzashyira ahabona ibyo akora n’ukuntu adusebya, akatubeshyera. Si ibyo gusa, yanga no gucumbikira abavandimwe, n’abashaka kubakÄ«ra akabibabuza ndetse akanabaca mu Muryango w’Imana.

11 Ncuti nkunda, ntugakurikize urugero rw’ibibi abandi bakora, ahubwo ujye ukurikiza urugero rwiza. Ukora ibyiza aba ari uw’Imana, naho ukora ibibi aba atarayibona.

12 Demeteriyo we abantu bose bamuvugaho ibyiza, yewe n’ukuri twamamaza na ko kurabihamya ndetse natwe ubwacu turabihamya, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri.

Umwanzuro

13 Nari nshigaje byinshi nakwandikira, ariko sinifuje gukoresha wino n’ikaramu.

14 Ahubwo niringiye kuzakubona bidatinze maze tuvugane imbonankubone.

15 Gira amahoro.

Incuti zawe ziragutashya, nawe udutahirize izacu buri muntu ku giti cye.

—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/3JN/1-a822722eef0cca18dd11a0d06acdbae8.mp3?version_id=387—