1 Mak 4

Yuda atsinda urugamba rwa Emawusi

1 Gorigiya afata ingabo ibihumbi bitanu zigenza amaguru, n’izindi z’intwari igihumbi zirwanira ku mafarasi. Izo ngabo zigenda nijoro,

2 kugira ngo zitere mu birindiro by’ingabo z’Abayahudi zibatunguye. Abantu bo mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bagenda bayobora Gorigiya n’ingabo ze.

3 Yuda abyumvise ahagurukana n’ingabo ze z’intwari, kugira ngo arwanye igitero cy’ingabo z’umwami zari Emawusi,

4 mu gihe Gorigiya n’ingabo ze bari bakiri kure y’inkambi yabo.

5 Gorigiya agera ku birindiro by’ingabo za Yuda nijoro, ntiyagira umuntu n’umwe ahasanga. Nuko yibwira ko Abayahudi bahungiye mu misozi, ajya kubashakirayo.

6 Mu rukerera Yuda agera mu kibaya ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu. Icyakora bose ntibari bafite intwaro n’inkota nk’uko babyifuzaga.

7 Babona igitero kinini cy’abanyamahanga gifite intwaro zikomeye, gikikijwe n’abarwanira ku amafarasi kandi bamenyereye intambara.

8 Nuko Yuda abwira ingabo ze ati: “Ntimubatinyire ubwinshi bwabo cyangwa ngo mukangwe n’imirindi yabo.

9 Nimwibuke uko ba sogokuruza bakijijwe bari ku Nyanja y’Uruseke, igihe Umwami wa Misiri yari abakurikiranye ari kumwe n’ingabo ze.

10 None rero nimucyo dutakambire Imana, nitugirira ubuntu iribuka Isezerano yagiranye na ba sogokuruza, maze uyu munsi itsinde kiriya gitero tugiye kurwanya.

11 Bityo amahanga yose azamenya ko Abisiraheli bafite Imana ibatabara kandi ikabakiza.”

12 Abanyamahanga babona Abayahudi barabateye,

13 basohoka mu birindiro kugira ngo babarwanye. Yuda n’abantu be bavuza impanda,

14 urugamba ruherako rurambikana. Abanyamahanga baratsindwa bahunga bagana mu kibaya,

15 abari inyuma bose bashirira ku icumu. Abayahudi bakurikirana abo banzi kugera i Gezeri no mu bibaya bya Idumeyana Ashidodi na Yaminiya.Nuko hapfa abantu bagera ku bihumbi bitatu.

16 Yuda n’ingabo ze bamaze kubamenesha,

17 abwira ingabo ze ati: “Ntimuhugire ku minyago kuko intambara ikiri yose.

18 Dore Gorigiya n’igitero cye bari mu misozi iri hafi yacu bararekereje. Nimuhangane n’abanzi bacu mubarwanye, hanyuma mubone gutwara iminyago nta cyo mwishisha.”

19 Yuda amaze kuvuga atyo, babona umutwe umwe w’ingabo za Gorigiya zirungurukira mu mpinga y’umusozi.

20 Abanyasiriya babonye umwotsi ucumbeka n’inkambi yakongotse, bamenya ko ababo bahunze

21 maze bakuka umutima. Bakubise amaso igitero cya Yuda cyari mu kibaya cyiteguye urugamba,

22 bose bahungira mu gihugu cy’Abafilisiti.

23 Nuko Yuda n’ingabo ze barahindukira basahura inkambi, bahakura izahabu nyinshi n’amafaranga menshi, n’imyenda y’imihemba n’iy’isine, n’ibindi bintu byinshi by’agaciro.

24 Batabarutse basingiza Uhoraho, bamushimira ko agira neza kandi ko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

25 Uwo munsi ubera Abisiraheli ikimenyetso cyo gucungurwa gukomeye.

26 Ingabo z’abanyamahanga zacitse ku icumu zijya kumenyesha Liziya uko byagenze.

27 Liziya yumvise iyo nkuru imutera ubwoba kandi imuca intege. Koko rero ntiyashoboye gutsinda Abisiraheli nk’uko yabyifuzaga, ibyo yakoze byanyuranyije n’ibyo umwami yari yategetse.

Abayahudi batsindira Liziya i Betisuri

28 Mu mwaka ukurikiyeho,Liziya akoranya ingabo ibihumbi mirongo itandatu n’izindi ibihumbi bitanu zirwanira ku mafarasi, kugira ngo arwanye Abayahudi.

29 Baza muri Idumeya maze bashinga inkambi i Betisuri.Yuda ajya kubarwanya ari kumwe n’ingabo ibihumbi icumi.

30 Abonye ko icyo gitero gikomeye aratakamba ati: “Mukiza wa Isiraheli, turagusingiza wowe wahaye umugaragu wawe Dawidi gutsinda wa murwanyi w’igihangange Goliyati, uha na Yonatani mwene Sawuli n’umusore wamutwazaga intwaro kwigarurira inkambi z’Abafilisiti.

31 None ndakwinginze ngo ubigenze utyo, uhe ubwoko bwawe bw’Abisiraheli gutsinda kiriya gitero. Ukoze isoni ingabo zabo zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi.

32 Ubakure umutima ubateshe icyizere bafitiye ingabo zabo, maze bacibwe intege n’uko batsinzwe.

33 Twebwe abagukunda duhe kubatsemba, maze abayoboke bawe bagusingirize mu ndirimbo!”

34 Nuko urugamba rurambikana, hapfa abantu bagera ku bihumbi bitanu mu ngabo za Liziya.

35 Liziya abonye ko ingabo ze zitsinzwe, abonye n’ubutwari bw’ingabo za Yuda zari ziyemeje gupfa no gukira, asubira Antiyokiya ashaka abacancuro kugira ngo azagaruke mu Buyuda afite ingabo zirusha ubwinshi iza mbere.

Yuda ahumanura Ingoro akayegurira Imana

36 Yuda n’abavandimwe be baravuga bati: “Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimuze tujye i Yeruzalemu guhumanura Ingorokandi twongere tuyegurire Imana.”

37 Ingabo zose zirakorana, barazamuka bajya ku musozi wa Siyoni.

38 Bahageze basanga Ingoro y’Imana yarabaye itongo, urutambiro rwarahumanyijwe n’inzugi zaratwitswe. Mu rugo hari harameze ibihuru nk’ibyo mu ishyamba cyangwa ku gasozi, n’ibyumba byarasenywe.

39 Nuko bashishimura imyambaro yabo, bacura imiborogo kandi bisiga ivu mu mutwe.

40 Bikubita hasi bubamye, maze impanda zivuze basingiza Imana baranguruye ijwi.

41 Yuda ategeka bamwe mu ngabo ze kurwanya abari mu kigo ntamenwa, kugeza ubwo arangije guhumanura Ingoro.

42 Ibyo birangiye atoranya abatambyi batihumanyije kandi bazwiho ishyaka ry’Amategeko ya Musa

43 bahumanura Ingoro, amabuye yahumanye bayahirikira mu ngarani.

44 Nyamara basigara bibaza uko bagomba kugenza urutambiro rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro, rwari rwarahumanyijwe n’abanyamahanga.

45 Bafata umwanzuro ushimishije wo kurusenya ngo hato rutazabakoza isoni, kubera ko abanyamahanga baruhumanyije. Nuko bararusenya,

46 amabuye yarwo bayarunda ahantu hatunganye ku musozi Ingoro yari yubatseho, mu gihe bagitegereje ko haza umuhanuzi wagira icyo avuga ku byerekeye ayo mabuye.

47 Hanyuma bazana amabuye atabājwe nk’uko Amategeko abiteganya, maze bayubakisha urutambiro rushya rumeze nk’urwa mbere.

48 Basana Ingoro n’imbere muri yo, bahumanura no mu bikari byayo.

49 Bakora ibindi bikoresho byeguriwe Imana, bashyira mu Ngoro igitereko cy’amatara n’igicaniro cy’imibavu, n’ameza y’imigati.

50 Bosereza imibavu ku gicaniro, bacana n’amatara yo ku gitereko kugira ngo amurike mu Ngoro.

51 Bashyira imigati ku meza bamanika n’imyenda, bityo barangiza imirimo bari batangiye.

52 Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani, ku itariki yamakumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa cyenda ari ko Kisilevu,babyuka mu museso

53 maze batamba igitambo cyagenwe n’Amategeko ya Musa, ku rutambiro rushya rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro bari bubatse.

54 Urwo rutambiro barutashye ku munsi umwe n’uwo abanyamahanga bahumanyijeho urwa mbere, babikora baririmba kandi bacuranga inanga z’amoko yose n’ibyuma birangīra.

55 Abantu bose bikubita hasi bubamye barasenga, basingiza Imana yabahaye gutsinda.

56 Bamara iminsi umunani begurira Imana urutambiro, batamba banezerewe ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro n’ibyo gushimira Imana.

57 Uruhande rw’imbere rw’Ingoro barutakisha amakamba y’izahabu n’indi mitako, basana amarembo n’ibyumba babishyiraho inzugi.

58 Abantu bose basābwa n’ibyishimo, kuko ikimwaro bari baratewe n’abanyamahanga cyari gishize.

59 Nuko Yuda n’abavandimwe be hamwe n’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli, bemeza ko iminsi yo kwegurira Imana urutambiro izajya yizihizwa buri mwaka mu byishimo no mu munezero. Ibyo birori bizajya bimara iminsi umunani kuva ku itariki ya makumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa Kisilevu.

60 Icyo gihe umusozi wa Siyoni bawukikiza inkuta ndende n’iminara ikomeye, kugira ngo abanyamahanga batazongera kuhakoza ikirenge.

61 Nuko Yuda ahashyira ingabo zo kuharinda, yubaka n’ikigo ntamenwa i Betisuri ahateganye na Idumeya, cyo kurinda ubwoko bwe.