Indamutso
1 Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Mubyeyi,wowe mugore watoranyijwe n’Imana hamwe n’abana bawe, mbakunda kubera ukuri kw’Imana dusangiye. Si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n’abazi uko kuri bose barabakunda.
2 Ikibidutera ni uko kuri kuguma muri twe tukazahorana na ko iteka.
3 Imana Data nitugirire ubuntu, iduhe n’imbabazi n’amahoro ifatanyije na Yezu Kristo Umwana wayo, ibyo byose bishingiye ku kuri kwayo no ku rukundo rwayo.
Ukuri n’urukundo
4 Nishimiye cyane kubona bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri kw’Imana, bakurikije itegeko twahawe n’Imana Data.
5 None rero Mubyeyi, ndagusabye ngo twese dukundane! Iryo si itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni iryo twahawe kuva mbere na mbere.
6 Urwo rukundo dore uko ruteye: ni ukugenda dukurikiza amategeko y’Imana, kandi itegeko nyaryo ni rya rindi mwabwiwe kuva mbere na mbere, kugira ngo muhore mugenza mutyo.
7 Ku isi hadutse abashukanyi benshi batemera ko Yezu Kristo yaje yigize umuntu. Ugenza atyo ni umushukanyi kandi ni umwanzi urwanya Kristo.
8 Mwirinde rero mutazava aho mubura ibyo mwaruhiye,ahubwo muharanire kuzahabwa ingororano yuzuye.
9 Umuntu wese udakomeza inyigisho za Kristo akazirengaho, nta Mana afite. Naho ukomeza izo nyigisho ni we uba afite Imana Data, akaba afite n’Umwana wayo.
10 Nihagira umuntu uza muri mwe mugasanga atemera izo nyigisho, ntimuzamwakire mu mazu yanyu, ndetse ntimuzanamubwire muti: “Urakaza neza!”
11 Erega uwakira bene uwo aba yifatanyije na we mu bibi akora.
Umwanzuro
12 Nubwo mfite byinshi nabandikira, ariko sinshatse kubibamenyesha nkoresheje urupapuro na wino. Ahubwo niringiye kuzaza iwanyu nkabibabwira imbonankubone, kugira ngo twishimane bihagije.
13 Abana ba mukuru wawe,na we watoranyijwe n’Imana baragutashya.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/2JN/1-1ede0b05e5c2c4ab3ebb134d6ba7ac44.mp3?version_id=387—