Intang 50

Ihambwa rya Yakobo

1 Yozefu yubama kuri se, amuririraho aramusoma.

2 Nuko ategeka abavuzi be kosa umurambo wa se Yakobo, barawosa

3 iminsi mirongo ine kuko ari cyo gihe kosa byamaraga. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi.

4 Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira ibyegera by’umwami ati: “Nimungirire neza mumbwirire umwami ko

5 data atarapfa, yandahije kuzamushyingura mu mva yiteganyirije muri Kanāni. None mumunsabire areke njye gushyingura data nzagaruke.”

6 Umwami asubiza Yozefu ati: “Genda ushyingure so nk’uko yabikurahije.”

7 Yozefu ajya gushyingura se aherekejwe n’abatware bose b’umwami n’ibyegera by’ibwami, n’abanyacyubahiro bose bo mu Misiri.

8 Ajyana n’abantu bose bo mu rugo rwe na bene se, n’abandi bo mu muryango wa se uretse abana. Ibindi basize mu ntara ya Gosheni ni imikumbi n’amashyo.

9 Bajyana n’amagare n’amafarasi, bagenda ari abantu benshi.

10 Bageze ku mbuga ya Atadi hafi y’uruzi rwa Yorodani, Yozefu amara iminsi irindwi aririra se, bahacurira imiborogo myinshi kandi ikomeye.

11 Abanyakanāni batuye aho babonye uko baririra kuri iyo mbuga ya Atadi, baravuga bati: “Mbega ukuntu Abanyamisiri baririra uwapfuye!” Ni yo mpamvu aho hantu bahahimbye Abeli Misiri. Ni hafi ya Yorodani.

12 Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yabategetse.

13 Bajyanye umurambo we muri Kanāni, bawushyingura mu buvumo buri mu murima w’i Makipela aherekeye i Mamure. Ni ryo rimbi Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti.

14 Bamaze gushyingura Yakobo, Yozefu na bene se n’abari babaherekeje basubira mu Misiri.

Yozefu ahumuriza bene se

15 Yakobo amaze gupfa, bene se wa Yozefu baravugana bati: “Bizagenda bite Yozefu naduhinduka, akatwitura inabi twamugiriye?”

16 Ni ko gutuma kuri Yozefu bati: “So atarapfa yadutegetse

17 ibyo tuzakubwira agira ati: ‘Ndakwinginze babarira bene so igicumuro n’icyaha bakugiriye. Nubwo bakugiriye nabi, ndagusabye ugirire imbabazi abagaragu b’Imana ya so!’ ” Yozefu yumvise ubwo butumwa ararira.

18 Maze bene se baramusanga bamwikubita imbere, baramubwira bati: “Turi hano abagaragu bawe!”

19 Yozefu arabasubiza ati: “Mwitinya nta cyo nzabatwara, sinakwishyira mu cyimbo cy’Imana.

20 Mwari mwagize imigambi yo kungirira nabi, ariko Imana iyihinduramo ibyiza kugira ngo ikize abantu benshi nk’uko namwe mubyirebera.

21 None rero mwitinya, nzabatungana n’abana banyu.” Uko ni ko yabahumurije bamugirira icyizere.

Urupfu rwa Yozefu

22 Yozefu n’umuryango wa se bakomeza gutura mu Misiri. Yozefu yaramye imyaka ijana na cumi,

23 abona ubuvivi bukomoka kuri Efurayimu, kandi arera nk’abe abana ba Makiri mwene Manase.

24 Yozefu abwira bene se ati: “Ndi hafi gupfa, ariko Imana ntizabura kubagoboka. Izabavana muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yarahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo.”

25 Nuko Yozefu arahiza bene se ati: “Igihe Imana izabagoboka, amagufwa yanjye ntimuzayasige ino.”

26 Yozefu yaguye mu Misiri amaze imyaka ijana na cumi avutse, umurambo we barawosa bawushyira mu isanduku.