Yakobo aha umugisha Manase na Efurayimu
1 Hanyuma babwira Yozefu ko se arwaye. Ajya kumureba ajyanye n’abahungu be bombi, Manase na Efurayimu.
2 Yakobo amenye ko umuhungu we Yozefu yaje kumureba, arihangana yicara ku buriri.
3 Yakobo abwira Yozefu ati: “Imana Nyirububasha yambonekeye ndi i Luzi mu gihugu cya Kanāni, maze impa umugisha.
4 Yarambwiye iti: ‘Nzaguha kororoka no kugwira, ukomokweho n’amoko menshi. Kandi iki gihugu nzagiha abazagukomokaho kibe gakondo yabo iteka ryose.’
5 Abahungu bawe bombi Efurayimu na Manase wabyariye mu Misiri mbere y’uko nza, mbafashe nk’abana nibyariye, kimwe na Rubeni na Simeyoni.
6 Naho abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe, bazahabwa iminani mu bya Efurayimu na Manase.
7 Ibyo mbikoze ngirira umubyeyi wawe Rasheli waguye muri Kanāni tuva muri Mezopotamiya, bikantera agahinda. Yapfuye tujya kugera Efurati, mushyingura hafi y’umuhanda ujyayo.” Efurati ni yo Betelehemu.
8 Yakobo abonye abahungu ba Yozefu aramubaza ati: “Aba ni ba nde?”
9 Yozefu aramusubiza ati: “Ni abana banjye Imana yampereye ino.”
Yakobo arongera ati: “Banyegereze mbasabire umugisha.”
10 Yozefu arabamwegereza, Yakobo arabahobera arabasoma. Yakobo ntiyari akibona neza kuko yari ashaje cyane.
11 Abwira Yozefu ati: “Sinibwiraga ko nzongera kukubona, none Imana itumye mbona n’abana bawe!”
12 Yozefu abakura iruhande rwa se, arapfukama yubika umutwe ku butaka.
13 Nuko Yozefu yegereza abahungu be bombi Yakobo, Efurayimu amushyira mu kuboko kw’ibumoso bwa Yakobo, Manase amushyira iburyo.
14 Ariko Yakobo anyuranya amaboko, arambika ikiganza cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, icy’ibumoso akirambika ku mutwe wa Manase wari umwana w’impfura.
15 Nuko asabira Yozefu umugishaagira ati:
“Imana yayoboye data Izaki na sogokuru Aburahamu,
Imana yandagiye kuva nabaho kugeza uyu munsi,
16 iyambereye nk’umumarayika ikankiza ibibi byose,
nihe aba basore umugisha!
Aba basore nibakomeze izina ryanjye ritibagirana,
nibakomeze n’irya sogokuru Aburahamu na data Izaki.
Nibagwire bororoke!”
17 Yozefu abonye ko se yari yarambitse ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Ashaka kuvana ikiganza cya se ku mutwe wa Efurayimu ngo agishyire ku wa Manase,
18 abwira se ati: “Data, wibeshye: uyu ni we mpfura, ube ari we urambikaho ikiganza cyawe cy’iburyo.”
19 Se aramuhakanira ati: “Mwana wanjye, ibyo nkora ndabizi. Abakomoka kuri Manase na bo bazaba ubwoko bukomeye, nyamara murumuna we azamurusha gukomera kandi azakomokwaho n’amoko menshi!”
20 Nuko abaha umugisha avuga ati: “Abisiraheli bazakoresha amazina yanyu basabirana umugisha bati: ‘Imana ikugirire nka Efurayimu na Manase!’ ” Bityo ashyira Efurayimu imbere aho kuhashyira Manase.
21 Hanyuma Yakobo abwira Yozefu ati: “Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sokuruza.
22 Nkuraze umugabane uruta uwa bene so, ari wo Shekemu nanyaze Abamori nkoresheje inkota n’umuheto.”