Yakobo yohereza abahungu be mu Misiri
1 Yakobo amenye ko mu Misiri hari ingano abwira abahungu be ati: “Kuki mutagira icyo mukora?
2 Numvise ko mu Misiri hari ingano, none rero nimujyeyo mutugurire ingano twe kwicwa n’inzara.”
3 Nuko bene se wa Yozefu icumi bajya mu Misiri kugura ingano.
4 Yakobo ntiyohereza Benyamini murumuna wa Yozefu, kuko yatinyaga ko yagirira ibyago mu rugendo.
5 Bene Yakobo bajyana n’abandi bantu bagiye kugura ingano, kuko inzara yari ikomeye mu gihugu cya Kanāni.
6 Yozefu ni we wategekaga igihugu cyose cya Misiri, akagurisha ingano abantu bose. Bene se baje bamwikubita imbere bubamye.
7 Yozefu ababonye arabamenya, ariko bo ntibamumenya. Ababaza abakanika ati: “Murava he?”
Baramusubiza bati: “Tuvuye muri Kanāni, tuje kugura ingano.”
8 Yozefu yari yamenye bene se, ariko bo ntibari bamumenye.
9 Yozefu yibuka za nzozi ziberekeyeho yari yararose, nuko arababwira ati: “Muri abatasi! Muzanywe no kureba ko igihugu gifite intege nke!”
10 Baramusubiza bati: “Oya, databuja! Ahubwo abagaragu bawe twazanywe no kugura ibyokurya.
11 Twese turi abavandimwe b’inyangamugayo, ntabwo turi abatasi databuja!”
12 Yozefu arababwira ati: “Murabeshya, mwazanywe no kureba ko igihugu gifite intege nke.”
13 Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe twari abavandimwe cumi na babiri, data atuye muri Kanāni. Umuhererezi yasigaranye na we, naho undi yarapfuye.”
14 Yozefu arababwira ati: “Ubutasi buracyabahama!
15 Ndahiye umwami ko muzaguma ino kugeza ubwo murumuna wanyu azaza, ni bwo nzemera ko mutari abatasi.
16 Nimwohereze umwe muri mwe ajye kuzana murumuna wanyu, abandi muzasigare mufunzwe. Bityo tuzamenya yuko ibyo muvuga ari ukuri. Naho ubundi, ndahiye umwami ko muzaba muri abatasi koko!”
17 Nuko abafunga iminsi itatu.
18 Ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati: “Dore ndi umuntu wubaha Imana, nimukora icyo mbabwira nta cyo nzabatwara.
19 Niba muri inyangamugayo, umwe muri mwe nagume hano muri gereza, abandi mugende mujyane ingano zo kugoboka imiryango yanyu yazahajwe n’inzara.
20 Ntimuzabure kunzanira murumuna wanyu, kugira ngo bigaragaze ko muvuga ukuri mutazava aho mwicwa.” Barabyemera.
21 Baravugana bati: “Nta gushidikanya, turazira ibyo twakoreye murumuna wacu. Twamugiriye nabi, adutakiye ntitwamwumva, ni cyo gituma natwe ibi byago bitubayeho.”
22 Rubeni arababwira ati: “Nababujije kugirira uwo mwana nabi mwanga kunyumvira, none dore amaraso ye aradukurikiranye.”
23 Ntibamenye ko Yozefu yumvaga ibyo bavuga, kubera ko iyo bavuganaga yakoreshaga umusemuzi.
24 Yozefu abasiga aho ajya kurira. Hanyuma aragaruka avugana na bo, ategeka ko Simeyoni aboherwa imbere yabo.
Bene se wa Yozefu basubira muri Kanāni
25 Yozefu ategeka abagaragu be ati: “Nimwuzuze ingano mu mboho zabo, musubize n’ifeza bishyuye mu mifuka yabo, mubahe n’impamba.” Babigenza batyo.
26 Nuko bene se wa Yozefu bahekesha indogobe zabo ingano, baragenda.
27 Bageze aho barara, umwe muri bo aza guhambura umufuka we agaburira indogobe ye, nuko ahita abona ifeza ze yajyanye guhahisha.
28 Abwira bene se ati: “Bansubije ifeza zanjye, dore ngizi mu mufuka wanjye!”
Bakuka umutima bahinda umushyitsi, baravugana bati: “Ibyo Imana yadukoreye ni ibiki?”
29 Bageze kwa se Yakobo mu gihugu cya Kanāni, bamutekerereza ibyababayeho byose bati:
30 “Umugabo utegeka mu Misiri yatubwiye adukanika, akeka ko twaje gutata igihugu cye.
31 Natwe twamuhakaniye tuti: ‘Turi inyangamugayo, ntituri abatasi.
32 Twari abavandimwe cumi na babiri, umwe yarapfuye naho umuhererezi yasigaranye na data muri Kanāni.’
33 Uwo mutegetsi aratubwira ati: ‘Dore ikizamenyesha ko muri inyangamugayo, nimunsigire umwe muri mwe, abandi mujyane ibyo kugoboka imiryango yanyu yazahajwe n’inzara.
34 Ntimuzabure kunzanira murumuna wanyu kugira ngo menye ko mutari abatasi, ahubwo ko muri inyangamugayo. Ni bwo nzabasubiza umuvandimwe wanyu, kandi mbahe uburenganzira bwo kujya aho mushatse hose mu Misiri.’ ”
35 Basutse ibyari mu mifuka yabo, buri muntu asangamo agafuka karimo ifeza yari guhahisha. Bo na se babibonye bashya ubwoba.
36 Yakobo arababaza ati: “Murashaka kumarira abana? Dore Yozefu ntakiriho, Simeyoni na we ni uko. None murashaka kujyana na Benyamini! Mbega ukuntu ngushije ishyano!”
37 Rubeni aramubwira ati: “Nintakuzanira Benyamini, uzice abana banjye bombi. Mumpe ndamwishingiye, nzamukugarurira.”
38 Nyamara Yakobo aramusubiza ati: “Umwana wanjye ntimuzajyana. Mwene nyina yarapfuye, asigaye wenyine. Mumujyanye akagirira ibyago mu rugendo, mwatuma nsaza nabi ngapfana agahinda.”