Yozefu asobanura inzozi z’umwami wa Misiri
1 Hashize imyaka ibiri, umwami wa Misiri arota ahagaze ku ruzi rwa Nili,
2 abona hazamutsemo inka ndwi nziza zibyibushye, zitangira kurisha mu rufunzo.
3 Nuko izindi nka ndwi mbi kandi zinanutse na zo ziva mu ruzi zizikurikiye, zizihagarara iruhande ku nkombe y’uruzi.
4 Izo nka ndwi mbi kandi zinanutse, zimira bunguri za zindi ndwi nziza kandi zibyibushye. Nuko arakanguka.
5 Yongeye gusinzira arota izindi nzozi. Abona amahundo arindwi manini kandi meza ahunze ku gikenyeri kimwe.
6 Maze andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, amera ayakurikiye.
7 Ayo mahundo y’iminambe amira bunguri ya yandi arindwi manini kandi meza. Nuko umwami wa Misiri arakanguka, amenya ko yarotaga.
8 Mu gitondo, umwami wa Misiri akuka umutima, ahamagaza abanyabugenge n’abanyabwenge bose bo mu Misiri. Abarotorera inzozi ze, ariko ntihagira n’umwe ushobora kuzimusobanurira.
9 Nuko umutware w’abahereza divayi abwira umwami ati: “Nyagasani, uyu munsi nibutse ko nahemutse.
10 Ubwo waturakariraga jye n’umutware w’abatetsi b’imigati, ukadufungira muri gereza ishinzwe umutware w’abakurinda,
11 ijoro rimwe twarose inzozi zisobanurwa ku buryo butandukanye.
12 Twari kumwe n’umusore w’Umuheburayi, akaba n’umugaragu w’umutware w’abakurinda. Tumurotorera inzozi zacu, maze agenda asobanurira buri muntu wese inzozi ze.
13 Kandi uko yabidusobanuriye ni ko byagenze. Wanshubije ku murimo wanjye, naho umutware w’abatetsi b’imigati aramanikwa.”
14 Umwami atumiza Yozefu. Bihutira kumukura muri gereza, ariyogoshesha, yambara imyenda myiza, yitaba umwami.
15 Nuko umwami aramubwira ati: “Narose inzozi mbura umuntu n’umwe wazinsobanurira, ariko numvise ko ushobora gusobanura inzozi bakurotoreye!”
16 Yozefu asubiza umwami ati: “Si jye, ahubwo Imana ni yo iri buguhe igisubizo kiguhesha amahoro.”
17 Umwami abwira Yozefu ati: “Narose mpagaze ku nkombe y’uruzi rwa Nili,
18 maze mbona hazamutsemo inka ndwi nziza zibyibushye, zitangira kurisha mu rufunzo.
19 Nuko zikurikirwa n’izindi nka ndwi mbi zinanutse, zanitse amagufwa. Sinigeze mbona inka mbi nk’izo mu gihugu cyose cya Misiri.
20 Izo nka mbi zanitse amagufwa, zimira bunguri za nka ndwi za mbere zibyibushye.
21 Nyamara zimaze kuzimira bunguri, ntube wamenya ko hari icyo zariye kuko zakomeje kunanuka nka mbere. Ubwo mba ndakangutse.
22 Nongera kurota mbona amahundo arindwi manini kandi meza, ahunze ku gikenyeri kimwe.
23 Mbona n’andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, amera ayakurikiye.
24 Ayo mahundo y’iminambe amira bunguri ya mahundo arindwi meza! Izo nzozi zombi nazirotoreye abanyabugenge, ariko nta n’umwe washoboye kuzinsobanurira.”
25 Nuko Yozefu abwira umwami ati: “Inzozi zawe ni zimwe. Imana yakweretse ibyo igiye gukora.
26 Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Izo nzozi zisobanurwa kimwe.
27 Naho inka ndwi mbi zinanutse zizikurikiye, na ya mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga w’iburasirazuba, bizaba imyaka irindwi y’inzara.
28 Nk’uko nabikubwiye, Imana yaguhishuriye icyo igiye gukora.
29 Igihugu cyose cya Misiri kigiye kumara imyaka irindwi gifite umusaruro utubutse cyane.
30 Hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y’inzara, izatuma uwo musaruro utubutse wibagirana mu gihugu cyose cya Misiri, kandi inzara izayogoza igihugu.
31 Iyo nzara y’icyago izakurikira uwo musaruro izasiga igihugu iheruheru.
32 Izo nzozi warose incuro ebyiri, zerekana ko ibyo zisobanura byategetswe n’Imana kandi ko izabisohoza bidatinze.
33 None rero ushake umuntu w’umunyabwenge kandi ufite ubushishozi umushinge iki gihugu,
34 ushyireho n’abagenzuzi mu gihugu cyose cya Misiri, kugira ngo bāke abaturage kimwe cya gatanu cy’ibyo bejeje muri iyo myaka irindwi y’umusaruro utubutse.
35 Babyegeranye, ubategeke bahunike imyaka y’impeke mu mijyi, maze bashyireho n’abarinzi.
36 Ibyo bazahunika, bizateganyirizwa gutunga abantu mu myaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cyose cya Misiri, bityo igihugu cye kuzarimburwa n’inzara.”
Yozefu ahabwa gutegeka igihugu cya Misiri
37 Iyo nama inyura umwami n’ibyegera bye byose.
38 Umwami aravuga ati: “Uyu muntu akoreshwa na Mwuka w’Imana, nta wundi dushobora kubona umeze nka we.”
39 Nuko abwira Yozefu ati: “Ubwo ari wowe Imana yamenyesheje ibyo byose, nta wundi ufite ubwenge n’ubushishozi kukurusha.
40 Ni wowe uzategeka ingoro yanjye, kandi abantu banjye bose bazakumvira. Icyo ntaguhaye gusa ni ubwami.
41 Uzategeke igihugu cya Misiri cyose.”
42 Umwami akura ku rutoki rwe impeta iriho ikashe ye, ayambika Yozefu. Amwambika n’imyenda myiza n’umukufi wa zahabu mu ijosi.
43 Amuha n’igare rye rya kabiri rikururwa n’amafarasi, abamugenda imbere bagatangaza bati: “Nimumukomere amashyi!” Uko ni ko umwami yahaye Yozefu ubutegetsi bwa Misiri.
44 Umwami yongera kubwira Yozefu ati: “Ni jye mwami kandi nzakomeza mbe we, ariko mu gihugu cyose cya Misiri nta wuzagira icyo akora utabimuhereye uburenganzira.”
45-46 Umwami ahimba Yozefu izina ry’irinyamisiri Safunatipaneya, amushyingira Asinati umukobwa wa Potifera w’umutambyi wo mu mujyi wa Oni.
Yozefu yatangiye gukorera umwami wa Misiri amaze imyaka mirongo itatu avutse. Yavaga ibwami agatambagira igihugu cyose.
47 Muri ya myaka irindwi y’umusaruro utubutse, imyaka irera cyane.
48 Yozefu ateranya ku byo basaruye mu Misiri muri iyo myaka irindwi, ahunikisha muri buri mujyi ibyasaruwe ahawegereye.
49 Ahunikisha impeke nyinshi cyane zingana n’umusenyi wo ku nyanja, ku buryo yageze aho ananirwa kuzandika.
50 Inzara itaratera, Asinati umukobwa wa Potifera w’umutambyi wa Oni, abyarana na Yozefu abahungu babiri.
51 Uwa mbere Yozefu amwita Manase, kuko yatekereje ati: “Imana yanyibagije umuruho wanjye n’ab’umuryango wa data.”
52 Uwa kabiri amwita Efurayimu, kuko yatekereje ati: “Imana yampaye urubyaro mu gihugu nagiriyemo akaga.”
53 Ya myaka irindwi y’umusaruro utubutse yabaye mu Misiri irashira,
54 na ya yindi irindwi y’inzara iratangira nk’uko Yozefu yari yarabivuze. Inzara itera mu bihugu byose, uretse ko mu gihugu cyose cya Misiri hari hahunitswe ibyokurya.
55 Abanyamisiri barembejwe n’inzara batakira umwami ngo abahe ibyokurya, na we abategeka gusanga Yozefu no gukora ibyo azabategeka.
56 Inzara imaze gukomera no gukwira mu Misiri hose, Yozefu akinguza ibigega byose maze Abanyamisiri bagura impeke.
57 Abo mu bindi bihugu byose bazaga mu Misiri kugura na Yozefu impeke, kuko inzara yari ikomeye mu isi yose.