Kristo ni Umuvugizi wacu ku Mana
1 Bana banjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mwē gukora ibyaha. Icyakora hagize umuntu ukora icyaha dufite utuvugira ku Mana Data, ni Yezu Kristo w’intungane.
2 Ni na we wabaye icyirucy’ibyaha byacu, ndetse si ibyacu gusa ahubwo n’iby’abantu bo ku isi yose.
3 Icyo tumenyeraho ko tuzi Imana ni uko dukurikiza amategeko yayo.
4 Uvuga ati: “Ndayizi” ariko ntakurikize amategeko yayo, ni umunyabinyoma kandi nta kuri aba afite.
5 Ariko umuntu ukurikiza ibyo Imana ivuga, koko urukundo rwayo ruba muri we rwuzuye, ni na cyo tumenyeraho ko turi muri yo.
6 Uvuga ko aguma muri yo agomba kugenza nk’uko Kristo yagenzaga.
Itegeko ry’urukundo
7 Ncuti nkunda, si itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni irya kera mwari musanganywe kuva mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo Jambo ry’Imana mwumvise.
8 Nyamara kandi ni itegeko rishya mbandikiye. Ukuri kwaryo kugaragarira muri Kristo no muri mwebwe, kuko umwijima weyutse n’urumuri nyakuri rukaba rumurika.
9 Umuntu wese uvuga ko ari mu mucyo akanga umuvandimwe we, aba akiri mu mwijima n’ubu.
10 Ukunda umuvandimwe we aguma mu mucyo, kandi nta kimubamo cyashobora kugusha abandimu byaha.
11 Ariko umuntu wese wanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, kandi agenda mu mwijima, akaba atazi aho yerekera, kuko umwijima uba umuhumye amaso.
12 Bana banjye, ndabandikiye kuko mwababariwe ibyaha mubikesha Kristo.
13 Mwebwe babyeyi, ndabandikiye kuko muzi Uwahozeho kuva mbere na mbere. Namwe basore, ndabandikiye kuko mwatsinze Sekibi.
14 Bana banjye, ndabandikira kuko muzi Imana Data. Mwebwe babyeyi, ndabandikira kuko muzi Uriho kuva mbere na mbere. Namwe basore, ndabandikira kuko muri abanyambaraga, n’Ijambo ry’Imana rikaba riguma muri mwe kandi mukaba mwaratsinze Sekibi.
15 Ntimugakunde isi cyangwa ibiri ku isi. Umuntu ukunda iby’isi nta gukunda Imana aba afite.
16 Iby’isi ni byo ibi: ibyo umubiri w’umuntu urarikira n’ibintu amaso ye areba akabyifuza, n’ukuntu yirata ibye. Ibyo byose ntibikomoka ku Mana Data, ahubwo bikomoka ku isi.
17 Isi iriho irahita kimwe n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka.
Umwanzi urwanya Kristo
18 Bana banjye, iki ni igihe cy’iherezo. Mwigeze kumva ko Umwanzi urwanya Kristoagiye kwaduka. Ndetse n’ubu abarwanya Kristo bamaze guhaguruka ari benshi, ni na cyo tumenyeraho ko ari igihe cy’iherezo.
19 Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko kwari ukugaragaza ko atari abacu uko bangana.
20 Naho mwebwe Kristo Muziranenge yabasīze amavuta,ari yo Mwuka we, bituma mwese mumenya ukuri.
21 Icyatumye mbandikira rero si uko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi mukaba muzi ko nta kinyoma na kimwe gikomoka ku kuri.
22 Ni nde munyabinyoma atari uhakana ko Yezu ari we Kristo? Uwo ni we mwanzi urwanya Kristo kuko ahakana Imana Data n’Umwana wayo.
23 Umuntu wese uhakana Umwana w’Imana aba ahakanye n’Imana Se. Naho uwemera Umwana w’Imana ku mugaragaro, aba yemeye n’Imana Se.
24 Ibyo mwumvise kuva mbere na mbere mubigumane, kuko nimubigumana muzaba mugumye no mu Mwana w’Imana no muri Se.
25 Dore kandi icyo Kristo ubwe yadusezeranyije, ni ubugingo buhoraho.
26 Mbandikiye ibyo kubera abashaka kubayobya.
27 Naho mwe Kristo yabasīze amavuta ari yo Mwuka we, bityo Mwuka uwo aguma muri mwe. Ntabwo rero mukenera umuntu wo kubigisha kuko Mwuka abigisha byose, kandi ibyo yigisha ni ukuri si ibinyoma. Nuko rero nk’uko yabigishije, nimugume muri Kristo.
28 Na none bana banjye, nimugume muri Kristo kugira ngo tutazagira icyo twishisha ubwo azagaragara, kandi twē kuzakorwa n’isoni imbere ye igihe azaba aje.
29 Ubwo muzi ko Kristo ari intungane, mumenye kandi ko umuntu wese ukora ibitunganye aba abaye umwana w’Imana.
—https://d1b84921e69nmq.cloudfront.net/126/32k/1JN/2-051be2e2154966a8f6243bc1f14b0b52.mp3?version_id=387—