Sir 46

Yozuwe na Kalebu

1 Yozuwe mwene Nuni yari intwari ku rugamba,

yasimbuye Musa ku murimo w’ubuhanuzi.

Nk’uko izina rye ribivuga yerekana ubutwari akiza intore z’Uhoraho,

yatsinze abanzi bamurwanyaga atuza Abisiraheli muri gakondo yabo.

2 Yagaragaje ikuzo ryinshi igihe arambuye ukuboko,

yarigaragaje igihe abangura inkota ye ayerekeje ku mijyi.

3 Mbere ye nta muntu wigeze amurusha ubutwari,

koko ni we warwanye intambara z’Uhoraho.

4 Ni we wategetse izuba rirahagarara,

ni we watumye umunsi wikuba kabiri.

5 Igihe abanzi bari bamugose,

yatakambiye Usumbabyose Nyirububasha,

Uhoraho Umugengabyose yaramutabaye,

yaramutabaye agusha amahindu afite ingufu.

6 Yozuwe yaguye gitumo abanzi,

yabatsembeye ku mumanuko wa Betihoroni.

Koko rero amahanga yakangaranyijwe n’intwaro ze zikomeye,

yamenye kandi ko yarwanaga intambara atumwe n’Uhoraho.

7 Koko Yozuwe yumviraga Ushoborabyose,

igihe cya Musa yerekanye ko ari indahemuka.

We na Kalebu mwene Yefune bihagazeho imbere y’ikoraniro,

babujije abantu gucumura,

bityo bahosha imyivumbagatanyo yabo.

8 Abo bombi ni bo barokotse,

ni bo barokotse mu bantu ibihumbi magana atandatu bagenzaga amaguru.

Nuko binjizwa mu gihugu cyabo gakondo,

igihugu gitemba amata n’ubuki.

9 Uhoraho yahaye Kalebu imbaraga nyinshi,

yakomeje kugira imbaraga kugeza mu zabukuru,

ibyo batumye atera mu misozi miremire y’igihugu arahigarurira,

aho yahagize gakondo ye we n’abamukomokaho.

10 Nuko Abisiraheli bose babona ko ari byiza,

babona ko ari byiza gukurikiza Amategeko y’Uhoraho.

Abacamanza

11 Abacamanza ni bo bakurikiyeho,

buri wese yamamaye mu buryo bwe,

ntibigeze bimūra Uhoraho ngo basenge ibigirwamana,

tujye tubibuka dushimira Imana.

12 Nubwo amagufwa yabo akiri mu mva,

Imana nishyireho ababasimbura.

Abo bantu b’ibirangirire nibaherwe ubuzima bushya mu babakomokaho.

Samweli

13 Samweli yakundwaga n’Uhoraho, akaba n’umuhanuzi we,

yashyizeho ubwami, atoranya abatware b’umuryango.

14 Yaciraga rubanda imanza akurikije Itegeko ry’Uhoraho,

bityo Uhoraho agoboka abakomoka kuri Yakobo.

15 Ubudahemuka bwe bwerekanye ko ari umuhanuzi w’ukuri,

amagambo ye yagaragazaga ko ari umushishozi w’ukuri.

16 Igihe abanzi be bari bamugose yatakambiye Uhoraho Usumbabyose,

yaramutakambiye atamba umwana w’intama ho igitambo.

17 Uhoraho yavuze ari mu ijuru,

yaravuze ijwi rye rihinda nk’inkuba.

18 Yatsembye abategetsi b’i Tiri,

yatsembye n’ibikomangoma byose by’u Bufilisiti.

19 Samweli ajya gupfa yarahiriye imbere y’Uhoraho,

yarahiriye n’imbere y’umwami ati:

“Nta muntu nigeze nyaga umutungo we habe n’inkweto ze.”

Habuze umuntu n’umwe umushinja.

20 Samweli amaze gupfa yakomeje guhanura,

yatangarije umwami ko agiye kurimburwa.

Ijwi rye ryumvikaniye ikuzimu,

yahanuye ko ubugome bw’umuryango bugiye guhongererwa.