Sir 37

Incuti y’ukuri n’ingirwancuti

1 Umuntu wese aravuga ati: “Ndi incuti yawe”,

nyamara hari uba ari incuti ku izina gusa.

2 Mbega ukuntu biteye agahinda gakomeye!

Biteye agahinda kubona incuti yawe iguhindukiye umwanzi!

3 Kurarikira ikibi kwacu tubikomora kuki?

Icyo kibi cyakwije ibinyoma ku isi gikomoka he?

4 Hari umuntu ukubera incuti igihe cy’umunezero,

nyamara amakuba yaza akakwigarika.

5 Hari umuntu ufasha incuti ye agamije inyungu,

nyamara umwanzi yatera akirwanaho ubwe.

6 Ntukibagirwe incuti magara,

nukungahara ntukayirengagize.

Umujyanama mwiza n’umubi

7 Buri mujyanama ashimagiza inama ze,

nyamara hari utanga inama ashaka indonke.

8 Ujye witondera ukugira inama,

ujye ubanza umenye icyo agambiriye.

Koko ashobora kuba yishakira inyungu ze bwite,

bityo akaba agambiriye kukuroha.

9 Arakubwira ati: “Imigenzereze yawe ni myiza”,

nyamara arakwitarura ngo arebe uko bikugendekera.

10 Ntukagishe inama umuntu utizeye,

imigambi yawe ntukayibwire umuntu ugufitiye ishyari.

11 Ntukagishe inama umugore ku byerekeye mukeba we,

ntukagishe inama ikigwari ku byerekeye intambara,

ntukagishe inama umucuruzi ku byerekeye ubuguzi,

ntukagishe inama umuguzi ku byerekeye ubucuruzi,

ntukagishe inama umunyeshyari ku byerekeye inyiturano,

ntukagishe inama umunyabugugu ku byerekeye ubuntu,

ntukagishe inama umunebwe ku byerekeye umurimo,

ntukagishe inama umucancuro ku byerekeye irangira ry’umurimo,

ntukagishe inama umugaragu w’umunebwe ku byerekeye akazi gakomeye.

Ntukiringire inama z’abo bantu,

12 ahubwo ujye wibanda ku muntu wubaha Imana,

umuntu uzwiho gukurikiza Amategeko yayo,

umuntu ukwitaho akababazwa n’ingorane zawe.

13 Ujye utsimbarara ku migambi y’umutima wawe,

koko nta muntu wawurusha kukubera indahemuka.

14 Umutimanama w’umuntu akenshi uramuburira,

uramuburira kuruta abarinzi barindwi bari ahirengeye.

15 Ikiruta byose ujye usenga Usumbabyose,

ujye umusenga azakuyobora mu kuri.

Ubuhanga nyakuri n’ubw’ibinyoma

16 Igikorwa cyose kibanza gutegurwa,

ujye ubanza utekereze mbere yo kugira icyo ukora.

17 Ibitekerezo bituruka mu mutima,

ni wo shingiro ry’ibi bintu bine:

18 ikibi n’icyiza, urupfu n’ubuzima,

ibyo byose kandi bitegekwa n’ururimi.

19 Hari abantu b’abahanga mu guhugura abandi,

nyamara bo ubwabo ntibagire icyo bimarira.

20 Umuntu uvuga menshi yangwa na benshi,

amaherezo bazamwima ibimutunga.

21 Koko Uhoraho ntiyamugiriye ubuntu,

bityo nta buhanga aranganwa.

22 Hari umuntu ugira ubwenge bukamugirira akamaro we ubwe,

abona ko amagambo ye akwiye kwizerwa.

23 Umunyabwenge yigisha abantu be,

inyigisho ze bazibonamo ukuri.

24 Umunyabwenge azashimagizwa,

abamubonye bose bamwita umuhire.

25 Ubuzima bw’umuntu bumara igihe gito,

nyamara iminsi ya Isiraheli izahoraho.

26 Umunyabwenge agirirwa icyizere n’abantu be,

izina rye ntirizibagirana.

Kutarenza urugero

27 Mwana wanjye, mu mibereho yawe ntukarenze urugero,

ujye wirinda icyo ubona cyakugirira nabi.

28 Koko ibintu byose si ko bishimwa na bose,

abantu kandi si ko babikunda byose.

29 Ntukararikire ibinezeza byose,

ntukagire umururumba w’ibyokurya.

30 Koko kurya byinshi bitera indwara,

kugwa ivutu bitera iseseme.

31 Abantu benshi bishwe no kugwa ivutu,

umuntu ubyirinda ararama.