Ibyerekeye Amategeko n’ibitambo
1 Kubahiriza Amategeko ni kimwe no gutura amaturo menshi,
gukurikiza amabwiriza ni kimwe no gutamba igitambo cy’umusangiro.
2 Kugira neza ni kimwe no gutura ituro ry’ifu y’ingano inoze,
umuntu ufashije umukene aba atambye igitambo cy’umusangiro.
3 Kureka icyaha bishimisha Uhoraho,
kureka ikibi ni nk’igitambo cyo guhongerera ibyaha.
4 Ntukajye imbere y’Uhoraho udafite amaturo,
koko ibyo biteganywa n’Amategeko.
5 Igitambo cy’intungane kiba gitunganye,
impumuro yacyo nziza igera ku Usumbabyose.
6 Uhoraho ashima igitambo cy’intungane,
aragishima ntakibagirwe.
7 Ujye usingiza Uhoraho ubikuye ku mutima,
ntukagire ubugugu bwo gutanga umuganura w’ibyo wejeje.
8 Ibyo utanga byose ujye ubitanga wishimye,
ujye uturana ibyishimo kimwe cya cumi cy’ibyo utunze.
9 Ujye uha Uhoraho ukurikije ibyo yaguhaye,
ujye ubikorana umutima ukeye ukurikije uko wifite.
10 Koko Uhoraho azakwitura,
ibyo umuhaye azabikuba incuro ndwi.
Umucamanza utabera
11 Ntugashukashukishe Uhoraho amaturo yawe kuko atazayakira,
ntukishingikirize ku gitambo cy’uburiganya,
12 koko rero Uhoraho ni umucamanza utabera.
13 Ntabogama ngo arenganye umukene,
yumva isengesho ry’urengana wese.
14 Ntiyirengagiza amaganya y’imfubyi,
ntiyirengagiza umupfakazi umutakambiye.
15 Yita kandi ku marira atemba ku matama y’umupfakazi,
induru ye irega uwamuteye ayo marira.
Ububasha bw’isengesho
16 Umuntu ufite ubushake bwo gukorera Uhoraho arashimwa,
isengesho rye rigera mu bicu.
17 Isengesho ry’uwicisha bugufi rigera mu bicu,
ntarireka kugeza ubwo rigera mu ijuru.
18 Ntahwema kugeza ubwo Usumbabyose amwitaho,
ntahwema kugeza ubwo Usumbabyose arenganura intungane kandi agasakāza ubutabera.
Igihano cy’amahanga
19 Uhoraho ntazatinda kandi ntazabihanganira,
20 ntazabihanganira kugeza ubwo arimbuye abagome,
ntazabihanganira kugeza ubwo ahannye amahanga.
21 Ntazabihanganira kugeza ubwo azatsemba abirasi,
ntazabihanganira kugeza ubwo akuyeho ubutegetsi bw’abagome.
22 Ntazabihanganira kugeza ubwo azitura buri muntu ibyo yakoze,
azahemba abantu akurikije imigambi yabo.
23 Ntazihangana kugeza ubwo azacira urubanza abantu be,
azabanezeza kubera impuhwe ze.
24 Imbabazi zigoboka abantu mu gihe cy’akaga,
zibabera nk’imvura igwa mu gihe cy’amapfa.