Ingaruka mbi z’ubukire
1 Guhangayikishwa n’ubukungu bituma umuntu azongwa,
guhagarika umutima bibuza umuntu ibitotsi.
2 Inkeke yo gushaka imibereho ibuza kugoheka,
ni nk’indwara y’igikatu ibuza gusinzira.
3 Umukire aharanira kugwiza umutungo,
iyo aruhutse arinezeza.
4 Umukene akora cyane ntagire icyo yunguka,
iyo aruhutse akomeza kuba umukene.
5 Ukunda izahabu ntazitwa intungane,
ukurikirana inyungu izamuyobya.
6 Abantu benshi bayobejwe no gukunda izahabu,
bityo bikururira akaga.
7 Koko rero izahabu ni umutego ku bayikunda,
abapfapfa na bo bawugwamo.
8 Hahirwa umukire w’indakemwa,
hahirwa ukungahara atirutse inyuma y’izahabu.
9 Uwo muntu ni nde ngo tumushime?
Koko yakoze ibitangaza muri bene wabo.
10 Ni nde wahuye n’icyo kigeragezo akagitsinda?
Uwo muntu akwiye kubyishimira.
Ni nde washoboraga gucumura ariko akabyirinda?
Ni nde washoboraga gukora ikibi ariko ntagikore?
11 Umuntu nk’uwo azagira ishya n’ihirwe,
ikoraniro ryose rizarata ibyiza yakoze.
Kwifata uko bikwiye ku meza
12 Igihe uri ku meza y’umunyacyubahiro, ntuzabure ubupfura ngo uvuge uti:
“Mbega ibyokurya byiza!”
13 Ujye wibuka ko kurebana irari ari bibi,
mu byaremwe nta kirusha ijisho ububi,
ni yo mpamvu rikunda kurizwa n’ubusa.
14 Ntugatanguranwe icyo mugenzi wawe ashaka gufata,
uzirinde kugonganira na we ku isahani.
15 Ujye ugenzereza mugenzi wawe uko nawe wabyifuza,
bityo umwiteho mu byo ukora byose.
16 Ujye urya gipfura ibyo baguhaye,
ujye wirinda gucuranwa bitagutera icyangiro.
17 Ujye urangwa n’ikinyabupfura urangize kurya mbere y’abandi,
ntukabe umunyandanini kugira ngo utabera abandi imbogamizi.
18 Niba uri ku meza hamwe n’abandi,
ujye wirinda kubatanga kwigaburira.
19 Umuntu warezwe neza ntagomba ibyokurya byinshi,
iyo aryamye ntarara abuya.
20 Umuntu urya mu rugero asinzira neza,
abyuka kare kandi akumva afite imbaraga.
Nyamara uwaguye ivutu abura ibitotsi,
agira iseseme kandi akaribwa mu nda.
Izo ni zo ngaruka z’umunyandanini.
21 Niba wariye byinshi ukagwa ivutu,
ujye ujya hanze uruke uzagubwa neza.
22 Mwanya wanye, umva ibyo nkubwira,
ujye ubyitaho mu gihe kizaza uzabinshimira.
Ujye ugira umwete mu byo ukora byose,
bityo nta ndwara izaguhangara.
23 Umuntu ukunda kugaburira abandi ashimwa na bose,
ni koko akwiriye gushimwa.
24 Nyamara iyo umuntu ari umunyabugugu umujyi wose uramwinubira,
ni koko akwiriye kugawa.
Ibyerekeye divayi
25 Ntukibwire ko divayi ntacyo yagutwara,
koko rero divayi yishe benshi.
26 Uko umuriro ucogoza icyuma,
ni na ko divayi igaragaza ingeso z’umwirasi wasinze.
27 Divayi ni ubuzima ku bantu,
ni ubuzima iyo bayinyoye mu rugero.
Wamererwa ute utanyoye divayi?
Koko rero yaremewe kunezeza abantu.
28 Kunywa divayi ku rugero mu gihe gikwiye,
ibyo bitera umunezero n’ibyishimo mu mutima.
29 Kunywa divayi irenze urugero bitera kumererwa nabi,
ihindura ibitekerezo umuntu akadandabirana.
30 Ubusinzi bwongera uburakari bw’umupfapfa,
burabwongera agakora ishyano,
butuma agira intege nke, bukamukururira inguma.
31 Niba mu birori mwanyoye cyane,
ujye wirinda gutonganya mugenzi wawe.
Ntukamusuzugure igihe ari mu munezero,
ntukamubwire amagambo amubabaza,
ujye wirinda kandi kumwishyuza.