1 Abantu benshi bacumura kubera irari ry’inyungu,
umuntu ushaka ubukire ntagira impuhwe.
2 Nk’uko urumambo rwinjirira hagati y’aho amabuye ahurira,
ni na ko icyaha kiboneka hagati y’ugurisha n’umuguzi.
3 Niba udashishikarira kubaha Uhoraho,
inzu yawe izarimbuka bidatinze.
Umuntu amenyekanira mu mvugo ye
4 Uko imvugo y’umuntu igaragaza amakosa ye,
ni na ko akayunguruzo kayungurura kagasigaza incenga.
5 Uko icyokezo gisuzuma ibibindi by’umubumbyi,
ni na ko imvugo y’umuntu imugaragaza.
6 Uko imbuto z’igiti zigaragaza uko cyitaweho,
ni na ko imvugo y’umuntu igaragaza ibitekerezo bye.
7 Ntukarate umuntu utarumva ibitekerezo bye,
koko umuntu amenyekanira mu mvugo ye.
Akamaro k’imyifatire myiza
8 Nuharanira ubutungane uzabugeraho,
uzabwambara nk’umwambaro w’umunsi mukuru.
9 Uko inyoni z’ubwoko bumwe ziba hamwe,
ni na ko ukuri kubana n’abagukurikiza.
10 Uko intare yubikira umuhigo,
ni na ko icyaha cyubikira abakora ibibi.
11 Amagambo y’umuntu ukunda Imana ahoramo ubuhanga,
nyamara amagambo y’umupfapfa ahora ahindagurika.
12 Ntugatinde mu ikoraniro ry’abapfapfa,
ujye umarana igihe n’abanyabwenge.
13 Ibiganiro by’abapfapfa bitera umujinya,
ibitwenge byabo byuzuye uburyarya.
14 Ibiganiro by’indyarya bikura umutima,
impaka zabo ziziba umuntu amatwi.
15 Impaka z’abirasi zisozwa no kumena amaraso,
ibitutsi byabo si ibyo kumvwa.
Kugira ibanga
16 Umuntu umena ibanga yibuza icyizere,
ntazigera agira incuti y’inkoramutima.
17 Ujye ukunda incuti yawe uyibere indahemuka,
nuyimenera ibanga ntukayiyambaze.
18 Nk’uko umuntu apfusha uwo mu muryango we,
ni ko nawe uzaba ubuze ubucuti na mugenzi wawe.
19 Nk’uko umuntu areka inyoni yari afashe ikaguruka,
ni na ko waretse mugenzi wawe aragenda kandi ntuzamushyikira.
20 Ntuzirirwe umushakashaka kuko yageze kure,
yaguhunze nk’ingeragere irokotse umutego.
21 Mu by’ukuri igikomere kiromorwa,
abantu batukanye barigorora,
ariko uwamennye ibanga ntagira igaruriro.
Uburyarya
22 Umuntu wica ijisho aba agambiriye ikibi,
numumenya ujye umwirinda.
23 Iyo muri kumwe akubwiza akarimi keza,
ibyo umubwiye biramunezeza,
nyamara iyo mutandukanye ahindura imvugo,
akugirira nabi ahereye ku magambo yawe.
24 Ibyo nanga ni byinshi ariko nta cyarusha bene uwo muntu,
Uhoraho na we aramwanga.
Umuntu ahanirwa ikibi yakoze
25 Umuntu utera ibuye mu kirere rimugwa ku mutwe,
ukubita undi abigirange ubugome na we arikomeretsa.
26 Umuntu ucukurira urwobo mugenzi we ni we uzarugwamo,
naho umutega umutego ni we uzawufatirwamo.
27 Umuntu ukora ibibi bizamugaruka,
bizamugaruka atazi aho biturutse.
28 Kunnyegana no gutuka abandi bikorwa n’umwirasi,
nyamara igihano kimutegereje nk’intare itegereje umuhigo.
29 Abishimira ibyago bigwiririye abakunda Uhoraho bazagwa mu mutego,
abo bazababara bikabije mbere yo gupfa.
Kubabarira aho kugira inzika
30 Inzika n’umujinya ni ibyo kwangwa,
ibyo ni byo biranga umunyabyaha.